Umukobwa witwa Magnifique wo mu Mududgudu w’Inyarurembo, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima yafashwe n’inzego z’umutekano, akurikiranweho ko ngo yatutse umuyobozi w’umudugudu, Mbabazi Djamila wari mu kazi ke.
Abaturage batuye muri uwo mudugudu babwiye Bwiza.com ko Magnifique yatawe muri yombi mu minsi ibiri ishize akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iri ahitwa La Galette mu Mujyi wa Kigali.
Ikinyamakuru cyashatse kumenya icy’aba cyaratumye uyu mukobwa afatwa, abaturage bagaragaza ko bakeka ibibazo yaba yaragiranye na mududgudu, Mbabazi Djamila.
Umwe muri aba baturage ati " Manyi [Magnifique] yafashwe ku wa Mbere bamujyana la Galette. Twumvise bavuga ko ngo yaba yaratutse mudugudu Djamila. Ntabwo birasobanuka neza."
Mugenzi we utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati " Twumvise ko Manyi yatutse mudugudu wari mu kazi ke k’ubuyobozi, ntabwo tuzi neza ikibazo baba bafitanye."
Undi muturage avuga ko hashobora kuba hari ikibazo hagati ya Mudugudu Djamila n’uyu bita Magnifique akurikije ubushyamirane ngo bwabayeho hasozwa inama y’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2020.
Ati " Hari ikibazo cy’uburyo amafaranga yakusanyijwe ngo agure ibyapa biranga amasibo yakoreshejwe, ahubwo akagurwa amatoroshi y’abanyerondo. Mudugudu bamusabye gutanga raporo y’uko amatoroshi yaguzwe gusa ntiyari ayifite aho. Magnifique na mwene nyina, Diane wabonaga batera hejuru cyane. Byagaragara ga ko hari ikibazo cyaba cyibyihishe inyuma."
Uyu muturage wari muri iyo nama yakomeje abwira Bwiza.com ko ajya yumva ko Mudugudu yaba yaragejeje icyitwa ikibazo cyihariye yaba afitanye na Magnifique na mwene nyina Diane ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Bwiza.com yahamagaye ku murongo wa telefoni ugendanwa Umuyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo, Mbabazi Djamila ngo avuge ku by’ayo makuru ntiyitaba. Ubutumwa bugufi yandikwe nabwo ntiyigeze abusubiza ubwo iyi nkuru yandikwaga.
Yashakaga kumenya intandaro y’ubushyamirane bwavutse hagati na Magnifique bakunze kwita Manyi. Kumenya kandi niba koko haba hari indi impamvu yihishe inyuma y’iki kibazo ndetse niba koko yaba yarigeze yitabaza RIB mu kugishakira umuti.
Bwiza.com kandi yageze aho Se wa Maginfique akorera ngo imubaze icyaba cyatumye umwana we atabwa muri yombi, ntiyahamusanga. Yashakaga kumenya niba hari ikibazo yaba azi kiri hagati y’umwana we n’umuyobozi w’umudugudu.
Bwiza.com kandi yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Amahoro, Kayigire Patrick avuga ko iki kibazo yari akizi bari bakigikurikirana gusa ngo ibyo gutabwa muri yombi, ntabyo azi n’ubwo avuga ko kuba abagenzacyaha cyangwa abashinzwe inzego z’umutekano bafata ukekwaho icyaha ari ibisanzwe.
Ati " Wasanga ari byo kuko twari dusanzwe dufite inama mu mudugudu ejo ubwo nzabimenya ariko umuturage wese ushobora kuba yakoze amakosa kuba abagenzacyaha cyangwa abandi baza bakamutwara ni ibintu bisanzwe. Ibyo gutuka mudugudu byarabaye, turacyabikurikiraa ngo twumve niyo mpamvu twateguye inama yo kujyayo. Ejo niho tuzaganira n’abaturage mu nteko yaho."
Gitifu Karigire avuga ko ibi bibazo n’ibindi bitandukanye bizaganirwaho mu nteko y’abaturage kuwa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020.
Bwiza.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ntibyakunda. Yifuzaga kumenya niba uru rwego ari rwo rwamutaye muri yombi n’ibyo akurikiranweho ndetse n’aho iperereza rigeze kuri iki kibazo.
Tanga igitekerezo