Umugabo uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umucuruzi uzwi witwa Pascal Okechukwu, ukomoka muri Nijeriya yakurikiranyweho icyahaha cyo gukoresha nabi inoti za Banki y’igihugu mu birori yari yitabiriye.
Ku wa gatatu ubwo yagezwaga mu bushinjacyaha, uyu mugabo yahakanye ibyaha bitatu yashinjwaga, birimo ko yasuzuguye bimwe mu birango by’igihugu.
Komisiyo ishinzwe ibyaha birebana n’i by’ubukungu n’imari (EFCC) yavuze ko yamaganye iryo hohoterwa, ishinja Okechukwu gukandagira inoti 500 y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria (naira) mu birori byabereye i Lagos.
Kugirango arekurwe yatanze ingwate ya miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria akaba angana na ($ 8,600; £ 6,970).
Ibi byaha kandi biherutse gushinjwa Bobrisky n’umukinnyi wa filime Oluwadarasimi Omoseyin, bombi bakatiwe igifungo cy’amezi atandatu kubera ibyaha nk’ibyo.
Tanga igitekerezo