Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
Rutikanga Emy Kuwa 07/12/19
Ibyo utekereza byose byakybujije umugabo birashoboka byose ariko, icyo mpa amahirwe menshi ni kimwe. Abagome babaho bangiza ejo hazaza h:abana b’abakobwa. Ariko yari n’ibindi bituma umukobwa agumirwa. Urugero kubenga abahungu uri mukigero cyakindi rwose buried wese akureba akabona agushatse yahorana umunezero.icyo give haza benshi icyarimwe ugasanga ntawawe urimo. Bakigendera ariko bagenda bavuga ngo nzabe ndeba uzamushyigura hariya bakabwiranaaa injury ikaba nawe urabibona. Hanyuma hakaza nk’abandi batatu nyuma y’igihe nabi ukabona ntawawe urimo, icyo give rero niwowe uba ufite amakosa ntabwo umenya umwanya ubamo Bose wumva batagukwiye ukabanga noneho ukaba ugeze muri iyo myaka. Rero tugaruke inyuma nzi benshi bagiye bahumanya hanyuma icyo cyangiro kikabavaho nawe birashoboka ko byaba ariko bimeze kuko nibaza ko ubu noneho wakira neza buri wese udatoranije, shaka umuntu wazahura nuwo baba baracyemuriye ikibazo muganire agufashe niba ntawe Uzi uce kuri izi numero 0788674026. Wihangane kandi ukomere kubusugi bwawe.
Subiza ⇾JP Kuwa 07/12/19
Yeah biragora kdi biri mumuco nyarwanda nubwo jyewe atariko mbibona,kuvugisha umukobwa cyane abize amashuri menshi,abafite imitungo myinshi,kuko buriya nanone abagabo bakoze kuburyo bakunda icyubahiro,bumva iteka bakubahwa ,aribo bakagize iyo mitungo ahubwo abagore bakaba munsi yabo.
Subiza ⇾Muvandimwe rero nawe ntiwumve ko ishyano ryaguye,uwawe uramubona vuba kdi nzi neza ko muzaryoherwa muri byose.
Komeza ube uwo uriwe,ntuhinduke kuko ushaka umugabo,ahubwo courage kdi Imana iragufasha rwose.
Komera Nyagasani akwiteho
haruna Kuwa 07/12/19
Humura uwawe azaza ma
Subiza ⇾Theogene Kuwa 07/12/19
Niba bishoboka uzampamagare tuganire birambuye, gusa bibaho ko icyubahiro cy’umukobwa kimugira gitinwa ku basore noneho n’uwakagutinyutse ugasanga ari mu yindi nzira.
Subiza ⇾JB Kuwa 07/12/19
Muganga ukeneye umugabo uzanyandikire kuri whatsap 0738516343 nzaguhuze n’umusore nizeye. Ariko nkuko wabivuze wareba niba mwabyumvikana mwashimana ndizera ko warongorwa uko ubyifuza.
Subiza ⇾Icyitonderwa njyewe ndi umusaza gusa nagutungura agatoki da.
Merci Kuwa 07/12/19
Koresha iyo email,
Subiza ⇾Nimba ufite gahunda tugufashe
Merci Kuwa 07/12/19
Koresha iyo email,
Subiza ⇾Nimba ufite gahunda tugufashe
munana Kuwa 07/12/19
If you are searching for mutual love engagement, we share the same hunting. Plz help me by contact me at +250788357259
Subiza ⇾Chris Kuwa 07/12/19
Genda wa muswa we umbihirije ibyo kurya utumye bishirira ndimo gusoma iyi nkuru yawe,hhhh(umbabarire ntago ngututse ark).rero iby’imitungo bishyire k’uruhande,hanyuma if this is not a fake news&if u’re serious of what u’re saying,ok find me on 0781607833,thnx.
Subiza ⇾Kayiranga David Kuwa 07/12/19
Yesu ashimwe,ndi umugabo mfite umugore n’abana4 abahungu3n’ukobwa1 maze imyaka21 nkijijwe sinteganya no gusubira inyuma,bityo uzampamagare tuvugane nkugire inama,nanagusengere,kuko har’igihe aba ari za kamere na karande zo mumiryango,abakobwa benshi twagiye tubasengera bigakurwaho bagashaka bakagira in go nziza cyane.phone number0783665176,welcome. Kandi humura mwana wange,Imana iragukunda irakuzi kdi ishobora byose niyo kwizerwa.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo