Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 11/12/19
UZANYURWE NUKO URI UBUNDI WISENGERE IMANA KUKO HARI ABAFITE ABAGABO ARIKO BARARARA BARIRA HARIN’ABAFITE ABAGORE BASAJIJWE NABO JYE NASANZE NT HEZA H’ISI INAMA NAKUGIRA UZASHAKE UKO WABYARA ABANA NKA 2 WITAMIRIRE IZO SENT WIMAHORONIZE N’AHI IYI SI YO NTISAKAYE. UZANYANDIKIRE KURI hdamascene2007@gmail.com NKUBWIRE UKO UZABIGENZA
Subiza ⇾NITWA IYAKA REMYE SAMWEIR NDUMUSORE WIMYAKA 30 NIBA UBIKUNZE NYANDIKIRA (…) Kuwa 11/12/19
NITWA IYAKAREMYE SAMWEIR NDI UMUSORE WIMYAKA 30 NIBA UBIKUNZE MUNYANDIKIRE KUWANSAP TUGANIRE MURAKOZE KUZINO 0727810695
Subiza ⇾m Kuwa 11/12/19
Birashoboka ko ibyo uvuga ari ukuri, cyangwa se hakaba hari ibyo uhisha. Ariko inama nakugira ni uko iby’imitungo wabishyira ku ruhande ukirinda kongera kuyivuga mu byo ugaragaza; gushyira imitungo imbere byatuma n’abatagukunda bakwegera (dore ntangiye kubona hari abari kugusaba ko muganira...); ahubwo umugabo uzamukura mu bo mubana, muturanye, mukorana, mwiganye, muhurira mu nama n’ahandi, ariko icy’ingenzi ni imico yawe; abagabo nyabo bakunda umukobwa ugira urugwiro kandi utishyira hejuru naho iby’imitungo biza ari inyongera. Itekerezeho rero, kandi ntuzapfe kuraruza utazagira urugo rubi; uzakundane n’umugabo nawe ukanyakanya kuko burya ngo "amaboko atareshya ntaramukanya". Nongere mbisubiremo, shyira iby’imitungo ku ruhande sibyo bireshya umugabo mwiza; ahubwo shyira imbere imico myiza, urugwiro, gusabana no guca bugufi.
Subiza ⇾peter Kuwa 13/12/19
Please writedown here on this email , bagaruka 2000@gmail.com
Subiza ⇾peter Kuwa 13/12/19
Please writedown here on this email , bagaruka 2000@gmail.com
Subiza ⇾Paul Kuwa 14/12/19
Muraho neza!
Burya mubuzima, kubemera Imana, niyo igena ubuzima bw’umuntu uko buzagenda kuva akiri urusoro, kugeza umunsi wa none. Ibyo umuntu agenda anyuramo, ntibijya biyitungura.
Nibyiza kwegera Imana, ugasenga, kandi ukayizera ko izabikora. Iyakugize umukobwa, niyo izaguha n’Umugabo mugihe gikwiriye kandi igihe gikwiriye sicyo wowe utekereza, cyangwa abandi bakubwira.
Utuze. Ntamarozi, nta mwaku, birasanzwe ko bamwe bashaka batebutse, abandi bagashaka batinze. uzabona ko bamwe bashatse mbere harimo abashenye ingo zabo, abandi bashatse batinze bubatse neza. Muri bo harimo abashatse barutwa nawe utarashaka.
Rero, usenge Imana, singusabye gusengesha, kuko bamwe bavugako basengera ibibazo by;abantu ahubwo bakabyongera ubukana, abandi babikora bashaka kurya. Aha rero ukwiriye kwitonda, Ugatuza, waba usenga cyangwa udasenga Imana niyo igena ubuzima bw’Abantu bayo. Dore Isi yabaye mpa nguhe kuburyo urukundo rubanziriza abajya gushakana rutagifitwe na bose, ariko abarufite muzubakana mukanezerwa ntiwamurebesha ijisho, ngo umumenye keretse Imana.
Iki kibazo koko niba kiguhangayikishije ukibwire Imana yitwa Uwiteka kuko ariyo gusa ishobora byose, nubwo ntahakanye ko habaho izindi mana.
Mugire amahoro
Subiza ⇾Paul Kuwa 14/12/19
Muraho neza!
Burya mubuzima, kubemera Imana, niyo igena ubuzima bw’umuntu uko buzagenda kuva akiri urusoro, kugeza umunsi wa none. Ibyo umuntu agenda anyuramo, ntibijya biyitungura.
Nibyiza kwegera Imana, ugasenga, kandi ukayizera ko izabikora. Iyakugize umukobwa, niyo izaguha n’Umugabo mugihe gikwiriye kandi igihe gikwiriye sicyo wowe utekereza, cyangwa abandi bakubwira.
Utuze. Ntamarozi, nta mwaku, birasanzwe ko bamwe bashaka batebutse, abandi bagashaka batinze. uzabona ko bamwe bashatse mbere harimo abashenye ingo zabo, abandi bashatse batinze bubatse neza. Muri bo harimo abashatse barutwa nawe utarashaka.
Rero, usenge Imana, singusabye gusengesha, kuko bamwe bavugako basengera ibibazo by;abantu ahubwo bakabyongera ubukana, abandi babikora bashaka kurya. Aha rero ukwiriye kwitonda, Ugatuza, waba usenga cyangwa udasenga Imana niyo igena ubuzima bw’Abantu bayo. Dore Isi yabaye mpa nguhe kuburyo urukundo rubanziriza abajya gushakana rutagifitwe na bose, ariko abarufite muzubakana mukanezerwa ntiwamurebesha ijisho, ngo umumenye keretse Imana. Iki kibazo koko niba kiguhangayikishije ukibwire Imana yitwa Uwiteka kuko ariyo gusa ishobora byose, nubwo ntahakanye ko habaho izindi mana.
Mugire amahoro
Subiza ⇾Ndayambaje Celestin Kuwa 15/12/19
Nanjye twavugana kuri email ya ndayambajecelestin27@gmail.com
Subiza ⇾fifi Kuwa 15/12/19
Komera,kdi wihangane gusa ushobora kuba ufite ikibazo icyiza nukuzireba ukamenya aho biphira ex:cash ntago zigura mbose,ukwiyemera ko ushaka uko ubomva kuruta uko uri ubwo nibindi umuntu yamenya muvuganye.bon courage bon chance
Subiza ⇾Fidele BIZIMANA Kuwa 15/12/19
Jyewe rwose nubwo wavuze NGO ntabwo gushaka umugabo WO kuri internet,jyewe numvise nguhaye numero yanjye byaba akarusho kuko twaganira ndetse nkagutumira cg nawe ukantumira tukamenyana bihagije ukabona ko jyewe ntari umugabo WO kuri internet,ahubwo ko ndi umugabo koko.mpamagara kuri iyi:0784181718.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo