Umwana w�imyaka 11, Barigora Ezeckiel yitegereje imashini ikora umuhanda Huye-Kibeho agerageza kuyigana akoreshe ibiti n�imisumari.
Uyu mwana yiga mu mwaka wa 6 ku Kigo cy�Amashuri cya Mpanda mu Murenge wa Kibeho.
Ibi yabikoze ubwo mwarimu wabo, Gahungu Jonas, yahaga abanyeshuri be umukoro wo mu rugo (homework) ku isomo ry�imashine zoroshye (simple machine). Mu gukora uyu mukoro, Barigora yagarutse ku ishuri azanye imashini iyora itaka ikoze mu biti.
Mwarimu Gahungu aragira ati � Nashimishijwe no kubona umwana ashyira mu bikorwa ibyo namwigishije mu magambo. Ubundi twigisha abana isomo rya �simple machine� tukabaha n�umukoro wo mu rugo. Twabonye azanye kariya kantu kayora itaka biradushimisha cyane. Barigora ni umwana w�umuhanga kandi witonda. Icyifuzo nuko yafashwe. Afite n�impano idasanzwe yo gushushanya.�
Barigora yatangarije Bwiza.com ko abonye ibyuma, imbaho n�amapine yakora imashini nziza iyora ibitaka, igatwa ubwatsi, ikanajyana ifumbire mu murima, umuntu acyicayemo.
Yagize ati �Mu ishuri twiga isomo rya �simle machine�. Ni ikintu cyorohereza umuntu umurimo. Narabishushanije ngeregaza no kubikora mu biti. Mbonye imbaho, imbabari, ibyuma n�umunyruru nakora ikintu kigenda tukajya dutwaramo ifumbire n�ubwatsi bw�inka.�
Umuyobozi w�akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, na we yatangajwe n�ubumenyi bw�uyu mwana.
Mu butumwa bugufi yoherereje Bwiza.com ku mpano y’uyu mwana, yagize ati �Uwo mwana abonye ubufasha, akitabwaho yazavamo enjeniyeri [engineer] ukomeye.�
N�ubusanzwe ngo, Barigora ni umwana w�umuhanga cyane mu ishuri kuko aba uwa mbere. Mwarimu we yifuza ko yafashwa akaziga ibijyanye na �Arts� ku byiciro byisumbuyeho
Domice Gasarabwe/Bwiza.com i Nyaruguru
5 Ibitekerezo
Jeremy Kuwa 25/02/20
Reka reka ntimukadusubize inyuma. Imashine zirahari abazikoze barajwe ishinga no kuvumvura izindi zizirenze none mwe muri iyo inyuma muvumbura ibyo isi yarenze cyera.
Subiza ⇾Mbega mwarimu nawe ngo arabisigiriza!
muhunde Kuwa 26/02/20
wimugaya umwana yica akanyoni bangana .uyu turaje tumushake akoze innovation
Subiza ⇾Ndabasanze Kuwa 26/02/20
Bitewe niwo mwana aho avuka, aho yiga numwigisha ntako atagize!! Ubwo barumva yarakoze agashya mugihe ahandi gukora nkibyo: ibitogotogo cg ibicuguti, imodoka zo mubikenyeri no mubiti nkibyo byabaye amateka ahandi none iyo nyaruguru kwa sankara na kizito nibitangaza bidasanzwe kweli!!!!!
Subiza ⇾Irankunda Francois Kuwa 27/02/20
Rwose uwo mwana abonye abamushyigikira akajya muri iyo domaine yazakora ibirenzeho amaze kuba mukuru. He is talented somehow
Subiza ⇾eugene bikorimana le ,27 gashyantare 2020 Kuwa 26/02/20
Mwigaya ibyumwana yakoze kuko ubigaye nibyobindi muvuga ntiyazabigeraho naho kuvuga ngo nyaruguru nirwe rwego iriho ababivuga burabareba ariko uyu mwana kweli arashoboye.
Subiza ⇾Kuwa 27/02/20
Mujye mureka amagambo mabi. Ubuse kizito na sankara bahuriye he nibi umwana yakoze? Ntimugakomeretsanye kuko ibi ntibyubaka !niba umwana yakoze icyo azi sihowahera uvuga amanjwe nkaya ngo Sankara NGO kizito kuko siyo topic turiho
Subiza ⇾Kuwa 27/02/20
Mujye mureka amagambo mabi. Ubuse kizito na sankara bahuriye he nibi umwana yakoze? Ntimugakomeretsanye kuko ibi ntibyubaka !niba umwana yakoze icyo azi sihowahera uvuga amanjwe nkaya ngo Sankara NGO kizito kuko siyo topic turiho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo