Bavuga ko nta banzi nta n’inshuti zibaho by’iteka muri politiki. Abakundanaga uyu munsi ejo barashwana aho umwe aciye undi akahanyuza umuriro, abanganaga bakongera bagahurira hamwe bakicarana, imbere y’ibitangazamakuru bakavuga amagambo mashya yibagiza icyitwa amateka, ukababona baseka, bavuga byiza nubwo wenda ukuri k’umutima imbere kwaba kuvuga ibindi.
Nta myaka ibiri ishize abanyarwanda n’abagande bibaza bati “ese Ubugande birarangiye peee! Nta kundi kuzongera kubana nabwo?†Nyamara ariko, mu biganiro byatangijwe n’umuhungu wa Museveni umubano ubu uwavuga ko ari nta makemwa ntiyaba abeshye. Sinzi niba ari iby’ababanye cyane ko ba Perezida Museveni na Kagame, bafite byinshi baziranyeho bahuriraho mu mateka yaba ay’Ubugande, yaba ay’U Rwanda. Birashoboka cyane ko ibibahuza n’ibihuza ibihugu byabo byatuma hashyirwa hasi ibyabatanyaga muri politiki icyo gihe, bikaganirwaho impande zombi zikagira ibyo zemeranya ari byo tubona byavuyemo ukongera “kwiyunga†kw’abakuru b’ibyo bihugu byongeye gufasha mu kongera gutsura umubano w’ibihugu.
Ku gihugu cya RDC, nta mateka n’amwe ahuza abaperezida Kagame na Tshisekedi. Yewe yaba na Se Etienne Tshisekedi, nta mateka amuhuza na Perezida Paul Kagame ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Gusa ibi ntibivuze ko kutagira amateka abahuza bitavuga kuba ibihugu bitabana neza. Ariko ugendeye ku bigaragara, umubano w’U Rwanda na Kongo, uterwa n’ugeze ku butegetsi urebeye kuva igihe cya 1997, Ubwo perezida Mobutu Sese seko yahirikwaga ku butegetsi na 1994, ubwo FPR inkotanyi yahirikaga ubutegetsi bwa Juvenal Habyalimana. Guhirika ubutegetsi bwa Juvenal Habyalimana, navuga ko kuri Kongo byahise biba intangiriro y’amakimbirane atarigeze apangwa, ariko yubatswe anubakirwaho n’ababifitenyemo inyungu haba mu karere n’ahandi.
Kagame uvuga yahuranya, Kabila ucecetse, Tshisekedi uvuga irije
Kuva FPR yafata ubutegetsi, zimwe mu zahoze ari ingabo z’U Rwanda n’interahamwe ntizagarutse. Zikomeza kuba ikibazo ku gihugu biturutse mu bitero byagiye bigabwa ku Rwanda. N’aho bicogoreye, ubwicanyi, cyane ku bakongomani bavuga ikinyarwanda burakomeza. Icyo Leta y’u Rwanda ibona nko gukomeza jenoside yakorewe abatutsi no hirya y’U Rwanda. Ibi Perezida Kagame abifiteho umuromgo umwe udahinduka. Abo bantu bari muri Kongo, ni ikibazo ku gihugu cy’u Rwanda nibafatwe boherezwe mu Rwanda abakoze ibyaha babiryozwe abadafite icyo bakekwaho bakomeze ubuzima busanzwe nk’uko abenshi baje bagaca mu kigo cya Mutobo ubu bakaba bakomeje ubuzima busanzwe.
Iki kibazo mu myaka irenga 15 Kabila yabaye ku butegetsi yagikinnyemo amacenga menshi. Akemera ingabo z’u Rwanda zigafatanya n’iza Kongo mu cyitwaga guhashya abo barwanyi mu buryo bukomatanyije, ubundi byazamba akohereza abo basirikari, rimwe agafatanya n’u Rwanda kurangiza ibibazo nk’ibya Nkunda wari wayogoje ubutegetsi binyuze muri CNDP… Ibyo ari byo byose ku gihe cya Kabila mu myaka irenga 15, menace ya FDLR ku Rwanda nubwo yari ihari ariko ntiyagaragara nk’iteye inkeke cyane u Rwanda ubu. Yewe n’umubano wa ba perezida bombi ntiwageze aho guhangana mu buryo bw’umuntu ku wundi.
Tshisekedi agiye ku butegetsi nk’umusivili wagaragaye cyane mu guhuza u Rwanda na Uganda igihe bari mu makimbirane afasha perezida wa Angola, buri wese yabonaga ko bigiye kuba byiza kurushaho. Yigeze kwivugira ko ibihugu bigomba “kubaka ibiraro bibihuza aho kubaka inkuta zibitanya.†Ariko mu gihe kitarenze inyaka itatu cyane M23 yongeye gufata intwaro, habonetse Tshisekedi w’undi. Habonetse Kongo yivuguruza niba ifite cyangwa idafite abarwanyi ba FDLR niba ibafasha cyangwa itabafasha. Habonetse kandi Kongo ishyira ingufu muri dipolomasi yamagana u Rwanda inarusabira kwamaganwa n’andi mahanga ko rushyigikira umutwe wa M23. Dipolomasi isa n’iyafashe kuko hose u Rwanda aho runyuze rusa n’urwisobanura kuri ibyo.
Cyane ariko mbere gato y’amatora ya 2023 no mu matora muri Kongo imvugo yarahindutse. Tshisekedi yemeza ko uwo afitanye nawe ikibazo ari Kagame kurusha abanyarwanda. Ariko na none ati “igihugu cyanjye gifite ubushobozi bwo kurasa I Kigali, kitanyujije abasirikari ku butaka.†None kizaba kigiye kurasa Kagame gusa?
Rimwe aganira n’urubyiruko ati ikibazo si abakongomani n’abanyarwanda, ikibazo ni Kagame. Mu Rwanda naho mu nteko ishinga amategeko, Perezida Kagame ati uwo “(…) uwo uvuga ibyo yibuka ko atatsinze n’amatora?â€
Kuri rubanda rusanzwe, nubwo rwifuza ko aya makimbirane atakomeza, ariko rwifuza ko umubano waba muhire, ubuzima bugakomeza, ndetse n’abakuru b’ibihugu bakongera kubana neza mbese nk’igihe umwe yajyaga kureba ibyangijwe n’ruka ryikirunga cya Nyiragongo muri Kongo, undi nawe akaza mu Rwanda aho buri wese yari yizeye ko ibintu ari munange.
Vuba aha ubwo umuhuza, ari we perezida wa Angola yageragezaga kongera kubahuza muri Etiyopia, inama yafashe ubusa. Amakuru yasohotse nyuma avuga ko Tshisekedi yavuze ko ashaka gushyikirana na Kagame apana M23. Nyamara Kagame akavuga ko ikibazo Kongo igifitanye n’abarwanyi ba M23 n’impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari Kagame. Nk’aho abantu babonaga ko uku guhuza kudashoboka, umuhuza yongeye gutumira Kagame na Tshisekedi. Buri wese yemeye ko azahura n’undi. Ndetse inama yo ku rwego rw’abaminisitiri ihurira I Luanda. Abantu basa n’abavuze bati “umenya hari igihu kiganisha aheza.â€
Nyuma y’igice mu bigize ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu minsi ishize ndetse n’andi magambo Perezida Tshisekedi yaganiriye na Salva Kirr, perezida wa Sudani y’amajyepfo akaba n’uyoboye Umuryango w’Ibihugu by’afurika y’Ibirasirazuba, agahu k’icyizere kayoyotse kuri benshi. Bamwe ntibabuze kwibaza niba ibiganiro bikorwa koko biba bigamije gutanga umuti cyangwa niba ari ukwanga gusuzugura ubutumire bw’umuhuza.
Uyu mwanya disikuru zivugwa n’abanyapolitiki ku mpande zombi nta cyizere zigaragaza ko hari umubano mwiza uri hafi. Ndetse nta n’uri hafi aha. Kuko Kongo nta kintu igaragaza cy’ubuashake bwo kudashyigikira FDLR no kuyohereza mu Rwanda. Ni mu gihe kandi u Rwanda ruvuga ko kuba iyi ari ikibazo ku Rwanda, kuba yarivanze n’ingabo za Kongo, bitatera U Rwanda kwicara ngo rutuze nk’aho ibintu ari munange. Kandi ururwanya ahabwa ubushobozi na Kongo. M23 nayo kandi ikungamo ishinja iyo Leta gufasha abo bica benewabo bavuga ikinyarwanda muri Kongo. Iyi Kongo n’amahanga, ndetse n’impuguke za Loni nabo bati “U Rwanda rwitwikira ibi, rukohereza abasirikari n’ibikoresho muri Kongo gufasha umutwe wa M23†, rwirinda ko abo barwanyi barutera, cyane ko Perezida Kagame yivugiye ko nk’igihugu gito “ U Rwanda rusanga umuriro aho uturuka.â€
Hagati aho, hashobora kutaba intambara yeruye hagati y’ibihugu, ariko uwo mubano wihangana umaze iminsi, gucengana ku kibazo nyakuri cy’intambara iri muri Kongo n’uburyo bwo kugikemura, wangiza imigenderanire n’imihahirane mu bukungu n’iterambere, birangira bidindije ishoramari hagati y’abenegihugu rimwe na rimwe rubanda rusanzwe rwakabyungukiyemo.
Perezida Tshisekedi yatorewe indi manda ya kabiri y’imyaka itanu, Perezida Kagame aziyamamaza mu matora ataha azaba ku wa 15 Nyakanga 2024, we uhabwa amahirwe yo gutsinda, akaba nawe azayobora indi myaka itanu.
None se niyongera gutorwa, dore ko bidashidikanywaho, abaturage b’ibihugu byombi, bitege indi myaka itanu yo kurebana ay’ingwe hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanaira Demokarasi ya Kongo? Cyangwa haracyari ibyiringiro.
Bwiza.com
1 Ibitekerezo
Mukwiye Frodouard Kuwa 29/03/24
U Rwanda ubwarwo atari ikibazo cya FDLR ntacyo yakabaye ipfa na Congo. M 23 ntiyaremwe n’u Rwanda ahubwo yavutse ku karengane gakorerwa abakongomani b’abatutsi bigizwemo uruhare na FDLR igihugu cya DRC aho kurengeta abarengana ahubwo kikenyegeza umuriro. Igisubizo rero gifitwe na DRC niyitandukanye na FDLR, ishyikirane na M 23 hakurweho impamvu zatumye habaho impunzi nazo zitahe urebe ko amahoro atagaruka
Subiza ⇾Tanga igitekerezo