Amakosa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z�Amerika, ashinjwa mu miyoborere ye kuva yajya ku butegetsi mu 2016 yatumye habaho itora ryo kweguza Sena yaritesheje agaciro, Umurepululike (Republicain) rukumbi wanyuranyije na yo, Bwana Mitt Romney yibasirwa bikomeye.
Perezida Trump ashinjwa amakosa arimo kujya ku butegetsi nyuma y�amajwi akesha Leta y�Uburusiya yavuzweho ko yinjiye mu itegurwa ry�amatora y�Amerika, kweguza no kwibasira bamwe mu bayobozi imbere no hanze y�igihugu, gufata imyanzuro itumvikanweho ku bijyanye n�ibibazo by�ububanyi n�amahanga, igikomeye cyasembuye byose cyabaye kuba yarahamagaye Perezida wa Ukraine, akamusaba gukora iperereza kuri Joe Biden wabaye Visi Perezida w�Amerika, ku mpamvu yiswe iya politiki.
Inteko y�abadepite yagize ubwiganze bw�amajwi yeguza Donald Trump mu ngoro ya White House, gusa bukaba bwari bujyanye n�uko iyi nteko yari yiganjemo abo mu ishyaka ry�Abademukarate; ishyaka rihanganye cyane na �Republicain�. Amahirwe ya Trump yari asigaye muri Sena, na yo yiganjemo abo mu ishyaka rya �Republicain�, asanzwe abarizwamo.
Mitt Romeny wiyamamaje mu matora yo mu 2012 ahagarariye ishyaka rya Republicain, ahanganye na Barack Obama wa Democrate, wenyine mu nteko ya Sena yemeza ko we ashyigikiye ko Trump yeguzwa. Muri iki gitondo, Trump yanditse ubutumwa kuri Twitter yibasira Bwana Mitt Romney, ndetse asezeranya Amerika n�isi yose ko atambutsa imbwirwaruhame.
Trump ati: "Mitt Romney watsinzwe amatora y�Umukuru w�Igihugu yakoresheje imbaraga n�umujinya ngo atsinde Barack Obama nk�uko abinkorera. Yakabaye yaratsinze amatora."
Donald Trump abaye Perezida wa gatatu w�Amerika ugerageje kweguzwa gusa bose ntibyigeze bikunda. Abo bandi ni Andrew Johnson na Bill Clinton.
Tanga igitekerezo