Abakozi ba Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga ya Uganda babujijwe kujya impaka cyangwa kugira ibyo batangaza mu ruhame ku bijyanye n�imibanire y�iki gihugu n�u Rwanda mu rwego rwo kwirinda kwangiza inzira ikomeje yo gusubiza mu buryo imibanire y�ibihugu byombi imaze igihe irimo igitotsi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibibazo Mpuzamahanga, Okello Oryem kuri uyu wa kabiri yabwiye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n�Amahanga mu nteko ishinga amategeko, ko abakozi ba minisiteri y�ububanyi n�amahanga babujijwe kugira icyo batangaza ku mibanire y�ibihugu byombi kubera gutinya ko hagira utangaza ibintu byafatwa nk�ubushotoranyi bishobora gusubiza inyuma urugendo ruganisha ku gusubiza mu buryo imibanire yabyo.
Ati: �Nasabwe kutavuga kuri iki kibazo hano cyangwa kubivuganaho n�undi muntu wese. Turacyari mu rugendo kandi sinakwifuza kujya impaka kuri ibyo bibazo hano. Twanabujije abakozi bacu kugira icyo bavuga kuri icyo kibazo kuko ibi bishobora gukereza inzira yose.�
Bwana Oryem, wari uyoboye itsinda ry�abandi bayobozi bakuru muri minisiteri y�ububanyi n�amahanga bari bagiye kumurikira inteko ingengo y�imari iyi minisiteri izakoresha mu 2020/2021 nk�uko tubikesha Daily Monitor.
Ibi bije mu gihe ibihugu byombi birimo kugerageza kuzura umubano wabyo wajemo igitotsi kuva mu 2017, nyuma y�itabwa muri yombi rya hato na hato ry�Abanyarwanda bashinjwaga gukorera ibyaha bitandukanye ku butaka bwa Uganda birimo iby�ubutasi. Ibi u Rwanda rukaba rwarakomeje kubyamagana ahubwo rugashinja Uganda gushyigikira no gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano.
Ni muri urwo rwego Uganda iherutse gufungura Abanyarwanda icyenda barimo Rene Rutagungira wabimburiye abandi gutabwa muri yombi muri Kanama 2017, hagakurikiraho abandi bivugwa ko bagiye bakorerwa iyicarubozo mbere yo kwirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Iki gihugu nacyo gitegereje ko u Rwanda rwafungura imipaka yarwo hakongera kubaho ubuhahirane dore ko u Rwanda rwari isoko rinini ku bicuruzwa byarwo, ndetse rukaba rwarananyuzwagamo n�ibyoherezwaga muri Congo no mu Burundi.
Tanga igitekerezo