Umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso by’indwara ya Novel Coronavirus imaze kuyogoza Umugabane wa Aziya yagaragaye muri Kenya ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) mu kato.
Daily Nation dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu munyeshuri yari avuye mu Bushinwa gusa ngo agaragara ko arwaye akigera ku kibuga cy’indege.
Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko iri gukora iperereza kuri uyu burwayi.
Uyu mwana bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 20 yageze muri Kenya ku mugoroba ariko ahitaajyanwa mu bitaro mu ma saa tatu bitewe n’uko yagaragazaga ibimenyetso by’indwara ya Novel Coronavirus.
UMuvugizi w’Ibitaro bya, Kenyatta National Hospital (KNH) Hezekiel Gikambi yemeje aya makuru. Yavuze ko " Uyu mwana ari gusuzumwa ngo hemezwe niba koko uyu mwana arwaye Novel Coronavirus.
Indwara ya Novel Coronavirus yatangiye kuyogoza Ubushinwa mu Kuboza. Kugeza ubu abagera ku 2,700 bamaze kuyandura. Kuri ubu irabarizwa mu bihugu 11 ari byo: France (3), Japan (3), USA (2), Australia (4), Vietnam (2), Singapore (4), Malaysia (3), Thailand (5), Nepal (1), na Koreya y’Epfo (2).
Kugeza ubu inzego z’ubuzima zitangaza ko abantu 106 bamaze kwicwa n’indwara ya Novel Coronavirus.
Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Novel Coronavirus harimo ibcurane, umutwe, umuriro mwinshi no kunanirwa guhumeka.
2 Ibitekerezo
rwanda Kuwa 28/01/20
ariko buriya iriya virus si USA yayihaye China kugirango ikubite hasi ubukungu bwabo bwazamukaga nk’ibyatsi byo mu ruhira?na VIH twize ko aribo bayikoze ndetse na Ebola ni bene madamu bayikoze,gusa bibaye ari byo baba bakubise China ahababaza kdi ni na bo baba bafite n’umuti wayo,guhangana na bo n’ukwikoraho bariya s’abantu
Subiza ⇾rwanda Kuwa 28/01/20
ariko buriya iriya virus si USA yayihaye China
Subiza ⇾Tanga igitekerezo