Umukobwa w�imfura w�umuherwe Bill Gates witwa Jennifer Gates yemeye gushinga urugo n�umusore w�umuherwe wo mu Misiri, Nayel Nassar.
Jennifer Gates ni we wafashe iya mbere ashyira hanze iby�urukundo rwe na Nayel Nasar, ashyira amafoto bari kumwe mu butembere mu rubura ejo tariki ya 30 Mutarama 2020.
Nayel Nassar na Jennifer Gates bagiye mu kiruhuko mu cyumweru gishize.Jennifer ashimira umukunzi we ahantu hamunyuze yamutembereje ndetse kuri Instagram agira ati: �Ntabwo nashobora gutegereza kumara igihe nsigaje mu buzima niga, nkura, nseka kandi nkundana nawe."
Ubu butumwa bwa Jennifer bwakurikiwe n�ubwo Nayel, na we abicishije kuri Instagram yivanayo wese avuga iby�uburyohe rw�urukundo hagati ye n�uyu mukobwa ndetse na gahunda yo kubana bafitanye. Ati: �She Said Yes!!!� bishatse kuvuga ngo �yemeye!!!� Iri ni jambo abasore bakoresha, iyo basabye abakobwa kuzarushingana, bakabyemera.
Bill Gates n�umufasha we, Melinda Gates bahaye umugisha umushinga w�aba bana, bagaragaza ko bishimiye iki gitekerezo, babifuriza ishya n�ihirwe.
Uretse no kuba Jennifer w�imyaka 23 y�amavuko na Nayel w�imyaka 28 ari abo mu miryango y�abatunze amamiliyari, biganye no muri Kaminuza ya Stanford, bakundana kuva mu 2017.
1 Ibitekerezo
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 02/02/20
IBINTU BIJYA MU BINDI
Subiza ⇾Tanga igitekerezo