Abagenerwankuru:
Abacamanza, abapolisi, abagenzacyaha, abunganira abandi mu mategeko, abashinjacyaha, abashyiraho amategeko, abahesha b’inkiko, abiga amategeko, imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, imiryango irwanya ruswa n’akarengane, inzego z’ibanze, abanyamakuru, abanyarwanda muri rusange.
Isobanurampamvu: Uwabona umukino uri muri uru rubanza, byamugora kumva ko inzego zishinzwe amategeko mu Rwanda zikora uko bikwiye. Yego ngo “Nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa”, ariko na none, “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo”. Uno munsi ni Rukundo Jean Claude, iyo yaba jye cyangwa wowe usoma iyi nkuru. Ubu haravugwa ubushinjacyaha, ariko ejo havugwa ikigo ukoramo cyangwa uyobora.
Amategeko:
Gusaka mu rugo rw’umuntu bikorwa bite? Bisaba iki, bikorwa nande, bikorwa habaye iki, bikorwa ryari, abasaka babyitwaramo bate, abasakwa bafite burenganzira ki?
Ese iyo rubuze gica hagati y’urukiko n’ubushinjacyaha, birangizwa nande? Ese birasanzwe ko habaho imanza zicibwa mu buryo zidashobora kurangizwa? Amakosa abarwa kuri nde, hagati y’umucamanza n’umushinjacyaha, bushinzwe gutanga ibimenyetso?
Ese Kashe mpuruza ifite akahe gaciro, utayishimiye akora iki anyuze he?
Ese umushinjacyaha watangiye urubanza mu rukiko rw’ibanze niwe urukomeza hejuru (nk’uko bigaragara ku wakurikiranye uru rubanza)? Ese iyo byagenze bityo, kujurira bihabwa nyito ki?
Ese iyo amategeko ariho mu gihugu atunahirizwa, icyo gihugu kibonwa gite mu ruhande rw’amahanga, ahubwo se benecyo bo bakibona bate?
Ese koko apapolisi 3 b’umwuga barimo na Ofisiye (CIP) bitwikira ijoro, bakajya gusaka urugo nyirarwo atarurimo, babura ibyo bashaka bagatwara ibyo basanze?
Agakino mu itangazamakuru : Inkuru ya Rukundo ikimara gusohoka kuri Bwiza.com, ubushinjacyaha bukuru bwahise buvuga ko butavugishijwe. Ibi ariko ntibibukuraho kuba hari umuturage bwarenganyije. Ku mbuga nkoranyambaga, abanyamakuru bamwe (biyitiranya n’abavugizi b’inzego za Leta), bafashe iya mbere mu kwifatira ku gahanga uwanditse iyi nkuru.
Ubushinjacyaha bwasabye Bwiza.com ko yabugeraho bukayiha umurongo burimo:
I saa yine zibura iminota 15, umwanditsi muri Bwiza n’ufata amajwi n’amashusho buriye Moto bava Kabasengerezi bagana Kimihurura, saa yine bari bahageze nk’uko babyemeranijwe n’ushinzwe amakuru, wari umaze iminota 30 abahamagaye abibutsa gahunda.
Isaha n’iminota 45 yashize abanyamakuru bategerereje uwo bavugana mu biro by’ushinzwe gutanga amakuru
Ushinzwe amakuru yabanje kubwira abanyamakuru ko bari buvugane n’umujyanama wa Porokireri
Ushinzwe amakuru yasohotse mu biro incuro eshatu azamuka amadarajya ajya gushaka uwatumiye abanyamakuru , Nyuma y’iminota 30 yababwiye ko Porokireri ubwe yifuza ko ari we bavugana. Nyuma y’indi minota 30 haje umuvugizi w’Ubugenzacyaha asohora ushinzwe amakuru mu biro bajya kuvuganira hanze.
Nyuma yo gutegereza igihe kingana uko ubuyobozi bwa Bwiza.com bwabwiye abanyamakuru ko nyuma y’isahaa n’igice batarabakira bataha bagasubira mu kandi kazi.
Nyuma y’iminota 15 ushinzwe amakuru yazanye igipapuro kidasinye, kitariho ibirango by’ubushinjacyaha, kitariho itariki, kitariho kashe.
Abanyamakuru baracyanze barasohoka, cyakora ushinzwe amakuru abashimira inamabamugiriye yo kugitunganya, abemerera kugisinyisha akaza kukiboherereza muri Email.
Saa cyenda n’iminota 24 ya nyandiko isinye yari imaze kohererezwa umwanditsi muri Bwiza.com.
Inyandiko yaje isinyweho n’umuvugizi w’ubushinjacyaha, ntaho bigaragara ko Umushinjacyaha mukuru yari azi ko abanyamakuru bagezeyo, ahubwo uwo wasinye ni umwe waje kongorerana n’ushinzwe amakuru. Bisa n’aho bahageze inyandiko igitegurwa, babeshywa ko bategereje umushinjacyaha mukuru ari ukugirango iyo nyandiko iboneke. Ikimenyimenyi ni uburyo bashatse guhaguruka bakayibashyikiriza idafite ubuziranenge bw’inyandiko zo mu rwego rw’ubutegetsi.
Inyandiko yose y’ubushinjacyaha
https://www.youtube.com/watch?v=UxzQ8Mt-x5U
Karegeya Jean Baptiste/bwiza.com
Tanga igitekerezo