Hashize imyaka ibiri u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu ni imwe mu mpamvu ivugwa mu kwangiza umubano w’ibi bihugu byari bisanzwe byitwa ibivandimwe.
Uganda ishinja u Rwanda gufunga imipaka iyihuza na rwo, u Rwanda rugashinja Uganda gufunga mu buryo butemewe, gukubita no kwica urubozo abanyarwanda bariyo.
Ku ifungwa ry’imipaka, byatangiye bivugwa ko uwa Gatuna ari wo wabanje gufungwa, mu gihe u Rwanda rwavugaga ko hari ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa.
Tariki ya 28 Ugushyingo 2019 habayeho umuhango wo kwibuka ibonekerwa rya Bikiramariya i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ku nshuro ya 38.
Uyu muhango usanzwe witabirwa n’abanyarwanda baturutse impande zombi z’igihugu ndetse n’abanyamahanga cyane abaturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda nk’u Burundi ndetse na Uganda.
Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2019, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko abagande bari barakoreye ruzinduko i Kibeho muri uyu muhango basubiye iwabo muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika uhuza akarere ka Burera na Kisoro muri Uganda.
Ni ubutumwa Guv. Gatabazi yacishije ku rubuga rwa Twitter, ashyiraho n’ifoto igaragaraho imodoka za bisi ebyiri, iri imbere yanditseho ’St. Paul’s S.S Bukinda’.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasubije ubu butumwa bwa Gov. Gatabazi, avuga ko uru ruzinduko rw’abavandimwe baturutse muri Uganda ari ikindi ikimenyetso ko uyu mupaka uhuza ibihugu byombi udafunze.
"Uru ruzinduko rw’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Uganda i Kibeho ni ikindi kimenyetso ko umupaka uhuza ibihugu byombi udafunze." Olivier Nduhungirehe.
Abaturage barabivugaho iki?
Abaturage babashije kugera kuri uyu mupaka wa Cyanika bemeza ko ufunzwe, ariko abenshi icyo bahurizaho ni uko nta bantu bakihatambuka nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Bituma bamwe bambuka baciye mu nzira zitemewe kandi umutekano wazo utizewe hashingiwe ku byagiye biba ku bambuka muri ubu buryo. Abambuka ni abakora ubucuruzi bwa magendu harimo n’abajya gusura inshuri n’abavandimwe i Kisoro ndetse no mu tundi duce twa Uganda bisaba ko umuntu yambukira mu Cyanika.
Ntabwo byari bisanzwe kumva Uganda ifata abantu ngo bambutse mu buryo butemewe ariko mu minsi ishize byarabaye. Yatangaje ko yafashe abantu (babarirwaga hagati y’150 na 200) nyuma y’umukwabu inzego z’umutekano zakoze zishaka abadafite ibyangombwa. Aba barimo abanyarwanda n’abandi benegihugu nk’uko Uganda yabitangaje, gusa andi makuru akavuga ko hafi ya bose bari abanyarwanda.
Uganda yatangaje ko hari abanyarwanda 35 bafashwe kubera ko binjiye mu gihugu mu buryo butemewe. Hakurikiyeho kohereza abanyarwanda 33 ku mupaka wa Cyanika, bamwe bavuze ko bambuwe ibyabo.
Icyo abaturage bakeneye [imipaka yafungwa cyangwa ntifungwe] ni uko umubano w’ibihugu byombi wakongera ukaba mwiza nk’uko Amasezerano y’Angola yo ku wa 21 Kanama abiteganya, bityo abaturage b’ibihugu byombi bakongera bagasarura ibyiza byawo harimo ubuhahirane, imigenderanire ndetse n’ubwumvikane, ubuvandimwe na bwo bugasubiraho.
Tanga igitekerezo