Muri firigo 87,512 zikoreshwa mu Rwanda izisaga ibihumbi 60 (75%) zishaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera kandi zangiza ibidukikijenk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko ari yo mpamvu gikangurira Abaturarwanda kureka ibyo bikoresho ahubwo bagakoresha ibizigama umuriro.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, avuga ko, gutunga firigo ifasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri.
Ati “ Bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”
Mu 2016 ibihugu 200 byemeje amasezerano yitezweho gufasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibintu bigomba kugerwaho mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira.
U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol” ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako.Ivugururwa ry’aya masezerano ryashyiweho umukono i Kigali mu Rwandsa mu mwaka wa 2016.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije mu itangazo ryacyo ryo kuri uyu wa Mbere ushize, cyavuze ko inyigo ziheruka zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 87,512, ariko muri zo izigera ku 64,505 zishaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.
Umuyobozi Mukuru wa REMA asaba abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, kuko ngo bizafasha mu kurengera ibidukikije.
REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayungirizo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030 nubwo urugendo rukiri rurerure kandi rusaba imbaraga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


