Perezida Kagame yasezeye kuri Oliver Wonekha wari umaze imyaka 5 ari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Oliver Wonekha wari umaze imyaka itanu ahagarariye Uganda mu Rwanda, mu rwego rwo kumusezeraho. Wonekha w’imyaka 71 y’amavuko yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva muri 2017, nyuma yo kuhagera avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ahagarariye […]
Kiyovu Sports yakuye amanota 3 i Musanze, ikomeza gukubana na APR FC yatsinze Gasogi United
Amakipe ya Kiyovu Sports na APR FC yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 20 wa shampiyona, akomeza guhanganira igikombe cya shampiyona. Kiyovu Sports yari imaze imyaka irindwi idakura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane, yari yahasuye ikipe ya Musanze FC iyihatsindira bigoranye ibitego 2-1. Umunota wa karindwi w’umukino wari uhagije ngo iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis ifungure […]
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine yibasiye NATO
Perezida Volodymir Zelensky wa Ukraine, yibasiye Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO) nyuma yo kwanga kubahiriza icyifuzo cye cyo gushyira mu gihugu cye agace katemerewe kunyuramo indege. Perezida Zelensky mu ijambo yavugiye mu biro bye, yashinje NATO gutererana amamiliyoni y’abaturage ba Ukraine mu gihe bakeneye ubufasha. Yabwiye uyu muryango ko […]
RDB yafunze by’agateganyo Hilltop Hotel yanenzwe gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda
Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), rwatangaje ko rwafunze by’agateganyo Hoteli ya Hilltop Hotel and Country Club iherereye mu mujyi wa Kigali, nyuma yo kunengwa gutanga serivisi mbi muri Tour du Rwanda ya 2022. RDB yashinje iyi Hoteli kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga ubukerarugendo mu Rwanda, harimo n’ibijyanye n’isuku n’umutekano; iyifunga by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi […]
Umuntu iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho_APR FC kuri Jacques
Ikipe ya APR FC yasubije abakomeje kunenga umusaruro wa Kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge, ivuga ko kuvuga ko nta musaruro atanga nyamara yari amaze igihe kirekire yaravunitse ari ugukabya. Nta gihe kinini gishize Jacques Tuyisenge agarutse mu kibuga, nyuma y’igihe kirekire yaravunitse. Uyu rutahizamu yari yaravunitse muri Gashyantare umwaka ushize ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na […]
Akari ku mutima wa Mushikiwabo ku bitero by’ u Burusiya kuri Ukraine
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, avuga ko ibiri kubera muri Ukraine bidakwiye kandi ko kuba umuryango ayoboye utagira uko ubyemeranyaho byaba ari icyasha. Mu nkuru igarukwaho na Jeune Afrique, Mushikiwabo avuga ko nk’umuntu ukomoka mu gihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, yumva neza akababaro k’abaturage bari gushushubikanywa n’ibitero by’ingabo z’Abarusiya, bityo […]
Kigali: Polisi yataye muri yombi wa mugore wagaragaye agaramye ku Gisimenti yasinze
Polisi y’Igihugu yatangaje ko iheruka guta muri yombi umugore witwa Umutoni Divine, nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiwe ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali yasinze. Umutoni yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 03 afatiwe mu kagari ka Nyakabanda ho mu murenge wa Kicukiro w’akarere ka Kicukiro, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusindira mu ruhame […]
Ni umusinzi wataye umutwe_U Burusiya ku musenateri wa Amerika wasabye ko Putin yakwicwa
Guverinoma y’u Burusiya yise Senateri wa Amerika, Lindsey Graham ‘umusinzi w’umutamutwe’, nyuma yo gusabira Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kwicwa. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu musenateri wo mu ishyaka ry’aba Republicain yatangaje ko bibaye byiza Perezida Putin akicwa intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine yahita irangira. Abinyujije kuri Twitter ye yibajije niba […]
Nyanza: Umuryango washinje Twagiramungu ko yirahiye kwereka ishyano uwari gucumbikira ‘Umututsi’
Urukiko rukuru rwatangiye kumva abatangabuhamya mu rubanza Jean Twagiramungu wafatiwe mu Budage akorezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bya jenoside aho Yudita Mukabera n’umugabo we Juvenal Kamondo bemeye gutanga ubuhamywa bwabo imbonankubone, bakavuga ko yavuze ngo ” uri buhishe umututsi ari bubone ishyano” Aba bombi bemeza ko bazi neza Twagiramungu kandi bafitanye isano ya kure. Twagiramungu […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa KABAHIZI Solange Bolaji
Gen Muhoozi yashimiye ‘se wabo’ Kagame nyuma yo kongera gufungura imipaka yo ku butaka
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame nyuma yo kongera kwemera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka y’u Rwanda. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe ni yo yemeje ko imipaka y’u Rwanda yo ku kubata yongera gufungurwa nyuma y’igihe kigera ku myaka ibiri ifunze. […]
Rwamagana: Ababyeyi badatanga umusanzu mu kugaburira abana ku ishuri barasabirwa ubukangurambaga bwihariye
Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gushyiriraho ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi batitabira kwishyurira abana babo umusanzu w’ifunguro bafatira ku ishuri. Ni nyuma y’uko hari bamwe mu babyeyi batishyurira abana babo umusanzu wo gufasha ibigo by’amashuri kubagaburira ku ishuri. Mukamurara Stephanie utuye mu murenge wa Karenge, avuga ko ababyeyi bishimiye gahunda yo […]
Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
Guverinoma y’u Rwanda yoroheje izindi ngamba zari zimaze igihe zarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, zirimo gukuraho isaha ntarengwa abagenzi bagomba kuba bageze mu ngo zabo. Icyemezo cyo koroshya izi ngamba cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022, nyuma y’uko u Rwanda rumaze […]