Akari ku mutima wa Mushikiwabo ku bitero by’ u Burusiya kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, avuga ko ibiri kubera muri Ukraine bidakwiye kandi ko kuba umuryango ayoboye utagira uko ubyemeranyaho byaba ari icyasha.

Mu nkuru igarukwaho na Jeune Afrique, Mushikiwabo avuga ko nk’umuntu ukomoka mu gihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, yumva neza akababaro k’abaturage bari gushushubikanywa n’ibitero by’ingabo z’Abarusiya, bityo na we agasaba ko inzira y’ibiganiro yatangizwa, intambara igahagarara.

Mushikiwabo yagize ati: “ Nk’umuntu ukomoka mu gihugu kigeze kugira impunzi nyinshi ku isi kurusha ibindi mu myaka ya 1960, igihugu cyabayemo Jenoside kigatereranwa n’amahanga, ngomba kumva akababara k’abaturage ba Ukraine bakuwe mu byabo n’intambara huti huti, bagata ingo zabo bamwe bakahasiga ubuzima .”

Mushikiwabo ariko avuga ko igitekerezo cy’uko ibintu byagenda muri Ukraine ari icye ku giti cye, ko atabivuga nk’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa kuko nabyo bitavuga rumwe kuri kiriya kibazo.

Hari inama igize abahagarariye biriya bihugu iherutse guterana, habaho itora ryerekeye umurongo uriya muryango wafata ku kibazo cya Ukraine ariko mu bihugu 88 biwugize bimwe byarifashe.

Ibi byatumye nta mwanzuro uhuriweho na biriya bihugu ufatwa kuko ubusanzwe umwanzuro uwo ari we wose wabyo uba ugomba kuba wumvikanyweho mu buryo busesuye.

Louise Mushikiwabo yavuze ko bidakwiye ko ibihugu ayoboye binanirwa kugira icyo byemeranya ku kibazo nka kiriya kuko kutacyameranyaho ari inenge.

Avuga ko bikwiye kuvuga rumwe ku kibazo nka kiriya kireba isi yose n’Umuryango ayoboye by’umwihariko kuko ngo mu gihe kizaza hatazubura kuboneka ibindi ku isi bizasaba ko uriya muryango nabwo ugira icyo ubivugaho.

Yagize ati: “ Ndemeza ko ari ngombwa ko ibihugu byose bigira icyo byemeranya ku kibazo nka kiriya kuko nemera ko ubwumvikane ku mwanzuro ku kibazo runaka ari ngombwa.”

Mu nyandiko ye, Mushikiwabo yanditse ko yifatanyije n’abaturage ba Ukraine bafite agahinda n’ibibazo batewe n’intambara ndetse akomeza abaturage bo mu bihugu by’amahanga bahejejwe muri Ukraine kubera intambara yaje igatuma kuhava bigorana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Akari ku mutima wa Mushikiwabo ku bitero by’ u Burusiya kuri Ukraine
    Murumva umunyarwanda kazi ufite umutima, ariko ibindi bihugu bifite ububasha byarace etse.

  2. Akari ku mutima wa Mushikiwabo ku bitero by’ u Burusiya kuri Ukraine
    Murumva umunyarwanda kazi ufite umutima, ariko ibindi bihugu bifite ububasha byarace etse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *