Rwamagana: Ababyeyi badatanga umusanzu mu kugaburira abana ku ishuri barasabirwa ubukangurambaga bwihariye

Sangiza iyi nkuru

Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gushyiriraho ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi batitabira kwishyurira abana babo umusanzu w’ifunguro bafatira ku ishuri.

Ni nyuma y’uko hari bamwe mu babyeyi batishyurira abana babo umusanzu wo gufasha ibigo by’amashuri kubagaburira ku ishuri.

Mukamurara Stephanie utuye mu murenge wa Karenge, avuga ko ababyeyi bishimiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kuko byazamuye imitsindire y’abana.

Ati: “Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yaradushimishije cyane kuko wasangaga hari igihe abana biga bafite kubera ko Ababyeyi batabonye umwanya wo kubatekera byatumaga abana bajya kwiga batariye. Icyo twishimira nuko gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana bose yatumye abana batsinda neza.”

Uyu mubyeyi cyakora cyo avuga ko hari ababyeyi banga kwishyurira abana babo kandi bafite ubushobozi, agasaba ubuyobozi kubafatira ingamba zihariye.

Ati: “Hari ababyeyi batarabyumva Kandi batabuze ubushobozi ahubwo bigaterwa n’imyumvire. Abo twasaba ko ubuyobozi bubegera bakigishwa. Icyo twasaba Leta ni uko yakomeza ubukangurambaga kandi ubuyobozi kuva ku murenge kugeza mu isibo bagakurikirana abafite ubushobozi bagakangurirwa kwishyurira abana.”

Nirere Gaudence wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Karenge, avuga ko ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abana harimo abatishyura amafaranga yo kugaburira kubera imyumvire, bigakoma mu nkokora iriya gahunda.

Yasabye ko “abayobozi bajya begera ababyeyi batabyumva bakabibumvisha kugira ngo abana bige batuje.”

Umurezi waganiriye na BWIZA avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ishobora kuzamura ireme ry’uburezi mu gihe abafite abana batanze umusanzu wabo neza.

Ati: “Ubusanzwe mu mashuri yisumbuye nta kibazo tugira kuko abana turabagaburira ukabona bafite ishyaka ryo kwiga, ariko imbogamizi iri mu mashuri abanza kuko hari abatishyura kandi abana bose bagomba kurya.”

Mbonyumuvunyi Radjab uyobora akarere ka Rwamagana ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe umunsi nyafurika wahariwe gufatira amafunguro ku ishuri, yavuze ko abayobozi b’amashuri basabwe kwirinda kwirukana abana batishyuye amafaranga y’ishuri.

Ati: “Mu nama z’uburezi twagiye dukora twavuze ko umwana aho kumwirukana hajya hatumizwa ababyeyi bagasobanura impamvu batishyura amafaranga y’uruhare rw’ababyeyi bigaragara ko bafite ubushobozi.”

“Igihe umubyeyi atabyitabiriye kandi afite ubushobozi natwe inzego z’ibanze tukabyinjiramo ,twahaye amabwiriza abayobozi b’imirenge n’utugari ku buryo abatazibira iyi gahunda bazajya basobanura impamvu batubahirije inshingano y’ababyeyi.”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko hari uburyo bukoreshwa mu karere ka Rwamagana ku buryo abadafite ubushobozi bafashwamo gutanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri.

Ati: “Hari ababyeyi bahitamo kuzana imyaka bejeje, nka hano kuri GS Karenge mwabonye ko batweretse akarima k’igikoni, abagakoramo ni abaturage batabonye amafaranga. Hari Indi mirimo nk’isuku ikorwa n’abatashije kubona amafaranga noneho ayagahembye abakozi agakoreshwa mu kunganira kugaburira abana.”

Mu karere ka Rwamagana ubwitabire be kugaburira abana ku ishuri mu mashuri yisumbuye bugeze kuri 99.4% naho mu mashuri abanza n’ayi incuke ni ku gipimo cya 91%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *