Ikipe ya APR FC yasubije abakomeje kunenga umusaruro wa Kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge, ivuga ko kuvuga ko nta musaruro atanga nyamara yari amaze igihe kirekire yaravunitse ari ugukabya.
Nta gihe kinini gishize Jacques Tuyisenge agarutse mu kibuga, nyuma y’igihe kirekire yaravunitse.
Uyu rutahizamu yari yaravunitse muri Gashyantare umwaka ushize ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na GuinĂ©e-Conakry, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN yaberaga muri CamĂ©roun.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yavuze ko imvune Jacques Tuyisenge yagize yari yaramuzahaje, gusa kuri ubu akaba akomeje kurwana n’uko yagaruka mu bihe byiza nk’ibyo yarimo mbere yo kuvunika.
Ati: “Yagize iyo mvune iramuzahaza rwose, ahabwa igihe cyo kuvurwa no kuruhuka, ubu ngubu muri iki gice cya kabiri cya shampiyona urabona y’uko ari bwo umutoza agiye gusubira kugerageza kumusubiza ku rugero yari ariho. Iyo wakinnye umupira ukavunika, impungenge kugira ngo zigushiremo wongere ugere ku rwego wari uriho ni ukuri bifata akanya.”
Umunyamabanga wa APR FC yavuze ko iyi kipe nta kibazo ifite kumusaruro we, kuko izi neza ibihe yanyuzemo.
Ati: “Wakidutwara ute se kandi tuzi impamvu? Twe ni ko bigenda. Umuntu mu muryango iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho. Uramusindagiza kugeza igihe azasubirira ku maguru yombi neza. Tuyisenge aracyari muzima, igihe cyose ashobora kongera gusubira ku rwego rwe.”
Masabo yavuze ko gushwishwiza rwose ukavuga ngo nta musaruro Jacques yigeze atanga ari “ukurengera cyangwa kumukabiriza”.
Yavuze ko APR FC kunenga Jacques ko ntacyo ayiha byarushaho kumusubiza inyuma aho kongera gusubira kujya mbere.
Umunyamabanga w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yunzemo ko Jacques Tuyisenge ari gukurikiranirwa hafi n’abatoza umunsi ku wundi, ku buryo mu gihe cya vuba ashobora kugaruka mu bihe bye byiza.



2 Responses
Umuntu iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho_APR FC kuri Jacques
Jaque ararengana système umutoza amukinisha siko bikwiye nava MURI apr muzareba azatsinda cyangwa umutoza aramutse agiye.
Umuntu iyo atsitaye ntabwo umukurikiza inyundo ngo umutsinde ahongaho_APR FC kuri Jacques
Jaque ararengana système umutoza amukinisha siko bikwiye nava MURI apr muzareba azatsinda cyangwa umutoza aramutse agiye.