Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yoroheje izindi ngamba zari zimaze igihe zarashyizweho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, zirimo gukuraho isaha ntarengwa abagenzi bagomba kuba bageze mu ngo zabo.

Icyemezo cyo koroshya izi ngamba cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022, nyuma y’uko u Rwanda rumaze gukingira byuzuye 60% by’abaturage barwo.

Umwanzuro wa kabiri w’ibyemezo by’iyi nama uvuga ko “Ingendo n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza umunsi wose (amasaha 24 kuri 24)”, gusa hari bimwe mu bikorwa bizajya bifunga saa munani z’ijoro aho kuba saa sita nk’uko byari bimenyerewe.

Ibi birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Ni bwo bwa mbere Guverinoma yemereye abantu kongera gukora ingendo amasaha 24 kuri 24, kuva ku itariki ya 21 Werurwe 2020 ubwo hashyirwagaho bwa mbere isaha ntarengwa yo kuba abagenzi bageze mu ngo zabo.

Ni isaha yagiye isimburana bitewe n’ubukana icyorezo cya COVID-19 cyabaga gifite, kugeza ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa moya yamamaye cyane ndetse ikanahabura benshi.

Uretse gukuraho isaha y’umukwabu, undi mwanzuro wafashwe na Guverinoma ni uwo kongera gufungura imipaka yo ku butaka igomba kuba yafunguwe guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zo zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze.

Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48.

Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera, gusa Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    IBIBYOSE UMUBYEYI WACU YADUHAYE IBIKORWA BYOSE YADUFUNGURIYE TURABYISHIMIYE IMANA IMUHUMISHA.

  2. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    IBIBYOSE UMUBYEYI WACU YADUHAYE IBIKORWA BYOSE YADUFUNGURIYE TURABYISHIMIYE IMANA IMUHUMISHA.

  3. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    Tunejejwe Nigikorwakiza Umubyeyiwacu Nkumuyobozi wigihugu Yadukoreye Imana ikomeze Kumuhamagara mazima

  4. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    Tunejejwe Nigikorwakiza Umubyeyiwacu Nkumuyobozi wigihugu Yadukoreye Imana ikomeze Kumuhamagara mazima

  5. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    Turishimye cyane kubwubuyobozi bwacu budahwema kudutecyerereza ibyiza buri gihe buturinda icyadusagarira twishimye cyane kubwiyi myanzuro murakoze

  6. Saa moya n’andi masaha nka yo yavuyeho nyuma y’imyaka 2, imipaka yo ku butaka irafungurwa
    Turishimye cyane kubwubuyobozi bwacu budahwema kudutecyerereza ibyiza buri gihe buturinda icyadusagarira twishimye cyane kubwiyi myanzuro murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *