Abahisha n’abahindura Plaque Polisi yababuriye

Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abatwara moto bagerageza guhindura cyangwa guhisha nimero iranga ibinyabiziga byabo (Plaque) bagamije guhishira ibyaha n’amakosa bikorerwa mu muhanda. Ni nyuma y’uko moto 2019 zafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali; biturutse ku guhimba, guhisha cyangwa guhindura plaque, izafashwe zihetse imizigo irenze ubushobozi bwazo, izakoze impanuka n’izafatiwe kutishyura amande. […]

Yakatiwe imyaka 35 ashinjwa kugaburira uruhinja amazirantoki ye

Umugore witwa Stella Namwanje yahamijwe n’urukiko rw’i Masaka muri Uganda icyaha cyo kugaburira umwanda we umwana yareraga, urukiko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 35. Uyu mugore yari asanzwe atuye mu gace kazwi nka Nyendo Mukungwe, yafashwe nyuma y’uko hagaragaye amashusho amugaragaza ari kujugunya umwanda we ku ruhinja yareraga rufite amezi 10. Ubushinjacyaha bwari buyobowe na George […]

Rubavu: Zabyaye amahari mu itorero SEIRA abayoboke bafite umwiryane

f45d2b18-cd23-4f6f-abe6-c6676b5353f2.jpg

Mu itorero SEIRA Community Church basubiranyemo maze abayoboke baryo bakora igisa n’imyigaragambyo, bahishura ko Umuyobozi waryo ashaka kuribirukanamo atabasubije ibyo baritakajeho. Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri,tariki 05 Ugushyingo 2024, ubwo abayoboke b’iri torero banganga gutanga imfunguzo ku mushumba mushya bari bohererejwe, asimbujwe uwo bari basanganwe. Mukamuhizi Marie, umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 twasanze […]

RDC: Abadepite barakajwe n’isaluti yaterewe Nduhungirehe i Goma

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatuye uburakari Guverinoma y’iki gihugu, kubera icyubahiro cya gisirikare giheruka guhabwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe. Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Nduhungirehe yari i Goma, aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza urwego ruvuguruye ruhuriweho n’u Rwanda, Repubulika Iharanira […]

U Budage bwafashe Umunyamerika ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa

Kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Budage bwatangaje ko bwafashe Umunyamerika witwa Martin D., ukekwaho gushaka kuba intasi y’u Bushinwa. Abashinjacyaha bagize bati: “Ushinjwa arakekwaho cyane kuba yaratangaje ko yiteguye gukorera ibikorwa by’ubutasi inzego z’ubutasi z’amahanga”. Uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Frankfurt mu burengerazuba bw’u Budage nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. […]

Colonel (Rtd) Karasira yirukanwe ku buyobozi bwa APR FC

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwirukanye Col (Rtd) Karasira Richard wari umuyobozi mukuru wa APR FC, nyuma y’ibibazo bikomeje kurangwa muri iyi kipe. Amakuru y’uko Col (Rtd) Karasira atakiri Chairman wa APR FC yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Sam Karenzi ukurikiranira hafi amakuru yo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Uyu musirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yirukanwe nyuma […]

Australia: Itegeko rikumira abana ku mbuga nkoranyambaga ntirivugwaho rumwe

Guverinoma y’igihugu cya Australia yatangaje ko igiye gutangiza itegeko ridasanzwe ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zinyuranye. Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama y’inteko ishinga amategeko, aho bazibanda ku mategeko n’uburyo bwo kugabanya ingaruka mbi z’imbuga nkoranyambaga ku bana b’iki gihugu, nk’uko Minisitiri w’Intebe ‘Anthony Albanese’ yabitangaje. Bitangazwa ko muri iki gihugu […]

U Rwanda rwongeye koherereza abanya-Gaza imfashanyo

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yohereje imfashanyo ingana na Toni 19 muri Gaza, mu rwego rwo gufasha abaturage bo muri iyi ntara bugarijwe n’ingaruka z’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas. U Rwanda rwatanze iyi mfashanyo rufatanyije n’ubwami bwa Jordan, ikaba yatanzwe biciye mu muryango ukora ibikorwa by’ubutabazi w’ubu bwami. Imfashanyo u Rwanda rwatanze kuri uyu […]

Gakenke: Diregiteri arakekwaho gusambanya umusore w’imyaka 19

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Diregiteri Ntawukuriryayo Jean d’Amour uyobora GS Bitaba,w’imyaka 48 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19. Diregiteri akorera mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Muzo mu Mudugudu wa Bitaba, yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2024, ubwo yari agarutse mu kazi yari […]

Mozambike: Igipolisi gihanganye n’abigaragambya bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane, abapolisi bo muri Mozambike batatanyije abantu babarirwa mu magana bakoresheje ibyuka biryana mu maso ubwo bageragezaga kuva mu gace ka Maxaquene, mu nkengero za Maputo, berekeza mu murwa mukuru wa Mozambike rwagati mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora rusange aheruka mu kwezi gushize . Abapolisi bacakiranye bwa mbere n’abigaragambya […]

Gisagara: Gitifu wa Mugombwa yatawe muri yombi akekwaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,RIB rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke. Uyu akaba yarasabye umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha. RIB iributsa abitwaza inshingano […]

Abagenzi bajyaga Uganda bava Nairobi barusimbutse bus irakongoka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ugushyingo 2024, abagenzi barenga 20 berekezaga muri Uganda bava i Nairobi barokotse urupfu nyuma y’uko bus yari ibatwaye ifashwe n’inkongi y’umuriro igeze ahitwa Morendat, mu Ntara ya Naivasha nyuma yo kugira ikibazo cya mekanike. Ibyo abantu bari bafite ku giti cyabo n’ibicuruzwa byahindutse umuyonga muri iyi […]

Singapore: Rwangombwa yijeje ko politiki y’ifaranga y’u Rwanda izakomeza kuba nziza

Politiki y’ifaranga mu Rwanda ishobora gukomeza kuba nziza kuko biteganijwe ko izamuka ry’ibiciro rizakomeza kuba munsi ya 5% kugeza mu 2025, nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa. Aganira na Reuters, yamusanze muri Festival ya FinTech ijyanye n’ibintu by’ikoranabuhanga ibera muri Singapore kuva kuwa 6 kugeza kuwa 8 Ugushyingo 2024, Rwangombwa […]

The Ben yababariye Fatakumavuta binyuze mu nyandiko

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asabira imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta. Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Noteli, The Ben yagize ati: “Njye Mugisha Ben uzwi nka The Ben, nandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndumenyesha ko ntanze imbabazi ku makosa yankoreye, nkaba nsaba ko Sengabo Jean […]

Ese hari ingororano ki mu gukurikira Yesu ?

Umuntu wese wasize urugo,bene se,bashiki be, nyina n’abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho. (Matayo 19:29) Iki cyanditswe cyatumye benshi bakora ikosa ryo kureka inshingano ndetse n’ibyababera umugisha bitwaje ko bari gukurikira Yesu. Bamwe baretse imiryango, ntibita ku bana n’ababyeyi babo, abandi banga no gukora kuko bari mu […]

U Budage: Ihuriro riri ku butegetsi ryasenyutse nyuma y’aho Scholz yirukanye minisitiri w’ingenzi

Ihuriro riri ku butegetsi mu Budage ryasenyutse nyuma y’uko Chancellor Olaf Scholz yirukanye minisitiri w’ingenzi akavuga ko azahamagaza amatora yo kugaragaza niba guverinoma ye ikizewe mu ntangiriro z’umwaka utaha . Scholz yavuze ko atizeye Minisitiri w’Imari, Christian Lindner, uyobora ishyaka rihanganye n’irye ryari muri iryo huriro hamwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza rya Scholz n’amashyaka […]

M23 yavuye mu gace k’ingenzi yaherukaga kwigarurira

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize. Kamandi GÃŽte iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Édouard, ikaba irimo inzira igana muri teritwari ya Beni, ahakorera indi mitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta ya RDC nka ADF n’undi witwa Zaïre. Ku wa 3 Ugushyingo ni bwo […]

Umunsi Trump abwira Kagame ko ari iby’agaciro kumugira nk’inshuti

Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu. Trump yatorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika atsinze arusha Kamala Harris wo mu ishyaka ry’aba-Démocrates bari bahataniye kwinjira muri White House. Perezida Kagame mu butumwa yanditse ku rubuga rwe […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria yapfuye ku myaka 56

Perezida Bola Tinubu yatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Lt. Gen. Taoreed Abiodun Lagbaja wagize uruhare mu kurwanya umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu za Boko Haram yapfuye . Mu itangazo ryashyizwe kuri X n’Umuvugizi wa Perezida, Bayo Onanuga, Perezida Tinubu yagaragarije umuryango wa Lagbaja ko yifatanyije nawo mu kababaro abikuye ku […]