Politiki y’ifaranga mu Rwanda ishobora gukomeza kuba nziza kuko biteganijwe ko izamuka ry’ibiciro rizakomeza kuba munsi ya 5% kugeza mu 2025, nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa.
Aganira na Reuters, yamusanze muri Festival ya FinTech ijyanye n’ibintu by’ikoranabuhanga ibera muri Singapore kuva kuwa 6 kugeza kuwa 8 Ugushyingo 2024, Rwangombwa yavuze kandi ko biteganijwe ko izamuka ry’ubukungu rizarenga igipimo cya 8% uyu mwaka. Mu gusubiza ikibazo kijyanye n’uko Banki Nkuru yorohereza abaturage yagize ati: “Politiki yacu y’ifaranga igomba gukomeza kuba nziza”.
Banki Nkuru y’u Rwanda yagabanije igipimo cy’ibanze ho amanota 50 shingiro muri buri nama ebyiri zayo ziheruka, kigera kuri 6.5%.
Ati: “Noneho ikibazo ubu ni iki: igipimo cya 6.5% kiriho ubu kirahagije bihagije? Tugomba kurushaho kugabanya? Ibi ni ibyemezo bifatwa na komite ishinzwe politiki y’ifaranga”.
Rwangombwa yavuze ko ingaruka ebyiri nyamukuru zibangamira ubukungu ari imihindagurikire y’ikirere, bitewe n’ingaruka zagize ku rwego rw’ubuhinzi, ingaruka kuri politiki z’ibihugu n’imibanire mpuzamahanga, cyane cyane amakimbirane muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yavuze ko u Rwanda ruteganya kuvugurura gahunda zarwo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari igihe zizaba zirangiye hagati mu 2025, avuga ko zishingiye ku nama za politiki kuruta gutera inkunga.
Ati “Byerekeranye no gushyigikira politiki ahanini. Twifatanije n’ikigega kuri politiki z’ubukungu dushyira mu bikorwa, bityo bakatubera abajyanama.”
Iserukiramuco rya FinTech rya Singapore, ni ibirori binini cyane ku Isi, aho ababyitabiriye bahura bakaganira ku bisubizo byabo by’ikoranabuhanga.


