Kuri uyu wa Kane, abapolisi bo muri Mozambike batatanyije abantu babarirwa mu magana bakoresheje ibyuka biryana mu maso ubwo bageragezaga kuva mu gace ka Maxaquene, mu nkengero za Maputo, berekeza mu murwa mukuru wa Mozambike rwagati mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora rusange aheruka mu kwezi gushize .
Abapolisi bacakiranye bwa mbere n’abigaragambya ahagana mu masaha ya saa 09:20 ku isaha yaho, bituma abigaragambyaga batatana, ariko nyuma yaho gato bongera kwisuganya maze bagaruka bahangana n’abapolisi bakoresheje amabuye n’amacupa.
Ubwo twakoraga iyi nkuru byavugwaga ko umuntu umwe yakomeretse. Umunyamakuru wa RTP avuga ko ibintu bimeze nabi, akavuga ko abigaragambyaga bifuza gukomeza kwerekeza mu turere two hagati mu murwa mukuru, Maputo, kandi ko abayobozi bari gufunga inzira zigera mu turere twinshi twaho. Igisirikare nacyo cyaje kubyinjiramo mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro, mu gihe komite ya politiki ya Frelimo ivuga kugerageza guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.
Hari abapolisi n’abasirikare bakomeye ku mihanda minini ya Maputo no mu duce two mu nkengero z’umujyi, hamwe n’imodoka z’imitamenwa hamwe n’abagize umutwe udasanzwe wo kurwanya imyigaragambyo wa Rapid Intervention Unit (unidade de intervenção rápida), kandi abigaragambyaga batangiye kuva mu nkengero berekeza mu murwa mukuru wa Mozambike, mu gitondo utagaragaragamo n’inyoni kandi ibikorwa hafi ya byose n’ibigo byafunzwe.


