Umuntu wese wasize urugo,bene se,bashiki be, nyina n’abana, cyangwa amasambu ku bw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.
(Matayo 19:29)
Iki cyanditswe cyatumye benshi bakora ikosa ryo kureka inshingano ndetse n’ibyababera umugisha bitwaje ko bari gukurikira Yesu.
Bamwe baretse imiryango, ntibita ku bana n’ababyeyi babo, abandi banga no gukora kuko bari mu murimo w’Imana.
Ibivuzwe hano n’ibyo bigize ubuzima bw’umuntu, kubireka ni guhagarika ubuzima. Hano Yesu aratwibutsa ko abo bantu dufite,n’ibyo bintu cyangwa akazi dufite ariwe byaturutseho.
Tureke kubyitwaraho nkaho ari imbaraga zacu zibiduhesha cyangwa ari ikizira kubigira. Waje mu isi wambaye ubusa, izayivamo ntacyo ujyanye, rero ntacyawe kirimo. Hari wabiguheshejw kuko azi ko bizagufasha gusohoza imigambi yayo mw’isi, gusohoza icya kuzanye muri iki kinyejana wavukiyemo.
Uko tubana n’abo bantu cyangwa se uko dukoresha ibyo dutunze, bigaragaza agaciro duha Imana n’ukuntu dukurikira Yesu. Ntaho wagera udafite abantu n’ibintu, kandi warimbuka ubifite, kuko wirengagije uwabiguhesheje.
Iguhe cyose uzafata abo n’ibyo ufite nk’impano y’Imana, uzabubaha ndetse ukoresho ubutunzi n’akazi ufite nk’ibikoresho wahawe ngo ubashe gukora ibihesha Imana icyubahiro. Atari byo uzabikoresha ugambiriye kwohesha icyubahiro, ihangane na nyiricyubahiro. Cyangwa uzabyirinda ngo Yesu yavuze kubisiga niba ushaka kumukurikira, umunsi inzara izagusura, uzavuga ko Imana itinda gusubiza, kandi yaragusubije n’uko utamenye inzira yakorwsheje.
Imana iti “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.
(Hoseya 4:6)
Rero tugire ubwenge, tutazarimbuka dufite Imana kandi turi ubwoko bwayo. Kuko ni tububura, izatureka, kandi yibagirwe abana bacu. Umwana wawe n’umuntu cyangwa ikintu cyose kikwitirirwa.
Kukwibagirwa, ni kwirengagiza inshingano zayo kuri wowe. Icyo gihe satani azaba abonye inzira yo kukwinjirana, udafite umutabazi, kandi byitwa ko usenga, ndetse ufite Imana, uri uwayo.
Shaka Imana, kandi ushake n’ubwenge bwayo. Niyo ingororano rizagufasha gusohoza imigambi yayo, ukanezerwa n’amasezerano y’abera ukazanabona ubugingo buhoraho.
Shalom,
Pastor Christian



One Response
Ese hari ingororano ki mu gukurikira Yesu ?
Asantesana