U Budage bwafashe Umunyamerika ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Budage bwatangaje ko bwafashe Umunyamerika witwa Martin D., ukekwaho gushaka kuba intasi y’u Bushinwa.

Abashinjacyaha bagize bati: “Ushinjwa arakekwaho cyane kuba yaratangaje ko yiteguye gukorera ibikorwa by’ubutasi inzego z’ubutasi z’amahanga”.

Uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Frankfurt mu burengerazuba bw’u Budage nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Abashinjacyaha bavuze ko inzu ye nayo yasatswe.

Ni ibihe birego aregwa?

Abashinjacyaha bagize bati: “Kugeza vuba aha, Martin D. yakoraga muri serivisi z’Igisirikare cya Amerika mu Budage.” “Mu 2024, yavuganye n’abayobozi ba Leta y’u Bushinwa maze abasaba ko yajya yohereza amakuru y’Igisirikare cya Amerika ku biro by’ubutasi mu Bushinwa.”

Abashinjacyaha bavuze ko aya makuru yayabonye mu gihe yakoranaga n’igisirikare. Ntibavuze niba icyifuzo cye cyaremewe cyangwa niba hari amakuru yatanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryakozwe ku bufatanye bwa hafi n’ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu cy’u Budage.

Biteganijwe ko ukekwaho icyaha azitaba urukiko nyuma y’ifatwa rye kuri uyu wa Kane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *