Ku itariki nk’iyi ya 28 Mata mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari igikomeje, Leta ya Amerika binyuze muri Prudence Bushnell wari umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Minisiteri y’ubuganyi n’amahanga ya kiriya gihugu, yandikiye Col Theoneste Bagosora wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda amusaba guhagarika ubwicanyi yari ayoboye, undi arabyanga.
Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga gusaba Bagosora guhagarika ubwicanyi “byari uguta igihe”, bijyanye n’uko ubwicanyi bwakomeje yemwe Bicamumpaka Jérôme wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaganiriza itangazamakuru i Paris mu Bufaransa, abeshya ko nta bwicanyi bwabaga mu Rwanda, yemwe ko n’ibyavugwaga ko mu Rwanda hamaze gupfa abarenga ibihumbi 100 ari ibinyoma.
Bagosora ngo yabwiye abasirikare bakuru ko igikwiye ari ukongera ingufu muri diplomasi, kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi butamenyekana, ndetse abasaba gushaka uko babwikuraho.
Kuri iyo tariki ishyirahamwe Oxfam na ryo ryanditse risaba ko Jenoside ihagarara, gusa abicanyi bima amatwi ubwo busabe. Uwo munsi Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Komini Cyamatamu, mu mirenge ya Gihombo na Mahembe bariyegeranyije, bazamuka umusozi wa Kizenga wari uteyeho ishyamba ryinshi ngo barebe ko bawurokokeraho.
Icyo gihe igitero cyari kiyobowe na Ruzindana Obed n’interahamwe zo ku Mugonero hamwe n’interahamwe za Yusufu zari zatabajwe, zazamutse umusozi wa Kizenga zica Abatutsi bari bawuhungiyeho, abarokotse bamanutse ku kiyaga cya Kivu basanga amato yagombaga kubahungisha bayahishe na bo bicwa batyo.
Uwo munsi kandi Abatutsi barenga ibihumbi 40 biciwe muri Isar Songa mu karere ka Huye, nyuma yo kuraswamo urufaya rw’amasasu n’abajandarume bari biyambajwe n’interahamwe zari zimaze gukomwa mu nkokora n’Abatutsi bari bamaze igihe bahanganye na zo mu rwego rwo kwirwanaho.
Amasasu y’abajandarume bari baturutse i Nyanza yatumye bamwe bagira ubwoba bwo guhunga, biba ngombwa ko interahamwe zibasanga aho bari bari zirahabatemagurira.
CNLG ivuga ko Abatutsi biciwe i Songa ari abari baturutse imihanda yose, barimo abari baturutse ku Gikongoro ahitwa Kinyamakara na Rukondo, i Nyanza, Ruhashya, Rusatira, Ntyazo na Muyira.
Ni ubwicanyi bwari buyobowe na Burugumesitiri witwa Nyawenda Esdron, afatanyije na Nkusi Augustin wari diregiteri w’umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri, bombi bakaba barahungiye mu Bubiligi.


