Curtis James Jackson III, uzwi cyane ku izina rya 50 Cent yajyanywe mu nkiko n’umufotozi Guadalupe De Los Santos, umushinja kumukomeretsa afatanyije n’itsinda ry’abantu be.
Uyu mufotozi yavuze ko ku wa 11 Nzeri 2024 ubwo 50 Cent yari mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye The Accomplice: A Novel 50 Cent i Los Angeles, aho yaje gukomeretsa uyu mufotozi binyuze mu kumugusha hasi akoresheje umuryango w’imodoka.
Nk’uko byatangajwe na TMZ, De Los Santos yari hafi aho agiye gufata amafoto, ubwo yahise agongana n’umuryango w’imodoka wafunguwe na 50 Cent cyangwa umwe mu bari kumwe na we, agwa hasi, arakomereka, ndetse igare rye rirangirika.
Uyu mufotozi yavuze ko iki gikorwa cyatewe n’uburangare cyangwa umutima mubi wa 50 Cent, ndetse ko ibikomere yatewe bimubuza gukora no kubona amafaranga. Asaba 50 Cent kumwishyura indishyi, avuga ko amafaranga yo kwivuza amaze kuba menshi.
Icyo gihe, 50 Cent yari mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye ariko ubu ari mu manza ashinjwa gukomeretsa umuntu. Ntacyo uyu muhanzi cyangwa abamuhagarariye mu mategeko baratangaza ku byatangajwe.


