Umuhanzi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Canada

Kagahe Ngabo Calvin wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Young CK, yapfiriye muri Canada. Kugeza ubu ntibizwi intandaro y’urupfu rw’uyu muhanzi byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023. Young CK wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umurava’, ‘Umugabo,…yari atuye i Ottawa mu murwa mukuru wa Canada. Yaherukaga kwitabira igitaramo yahuriyemo […]

Yataye urugo agaruka nyuma y’imyaka 51 baramwibagiwe

Umuryango utuye mu gace ka Homa Bay Sub-County urimo kwishimira kugaruka k’umusaza w’imyaka 81 wari warataye urugo imyaka 51 nyuma yo kutumvikana na murumunawe ahagana mu 1972. Joseph Odongo yavuye iwe mu mudugudu wa Riwa, mu burengerazuba bwa Kanya afite imyaka 30. Ibi byabaye nyuma yo kutumvikana na bamwe mu bagize umuryango we ariko by’umwihariko […]

Aba-Rayon bakije umuriro ku muyobozi wabo wagaragaye yaserutse mu mwambaro wa APR FC

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bibasiye bikomeye Rukundo Patrick ukuriye komite nkemurampaka muri iriya kipe, nyuma yo kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC. Ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri ni bwo Rukundo yagaragaye muri Kigali Pele yambaye umupira w’ibara ryera w’Ikipe ya APR FC. Uyu mugabo ni umwe mu bari bagiye gushyigikira iyi kipe y’Ingabo […]

Congo yanyomoje iby’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Sassou N’guesso

Guverinoma ya Repubulika ya Congo-Brazzaville yanyomoje amakuru yavugaga ko muri kiriya gihugu habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Denis Sassou N’guesso. Inkuru y’uko i Brazzaville haba hageragejwe Coup d’état ya gisirikare yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu bitangazamakuru, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023. Byavugwaga ko Gen Serge […]

CAF Champions league: Young Africans yakosoreye Al-Merrikh i Kigali

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze Al-Merrikh yo muri Sudani ibitego 2-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya CAF Champions league wabereye i Kigali. Abanya-Sudani bari bakiriye abanya-Tanzania kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Kennedy Musonda na Clement Mzize ni byo byafashije Young Africans gukura impamba i Kigali. […]

Minisitiri Utumatwishima yamaganye umusore umaze igihe yirata kuba Umututsi, Twagiramungu na I. Victoire

Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yamaganiye kure umusore umaze igihe agaragara yirata kuba Umututsi n’abanyapolitiki nka Ingabire Victoire Umuhoza na Twagiramungu Faustin, ku bwo gukwirakwiza ubutumwa bukubiyemo ivangura rishingiye ku moko. Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hakwirakwira amashusho y’umusore umaze igihe yirata kuba yaravukiye “mu muryango w’Abatutsi.” Uyu musore bivugwa ko ataba mu Rwanda by’umwihariko akunze […]

Young Africans yageneye Perezida Kagame impano

Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro wayo. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi iri mu Rwanda aho yitabiriye umukino wa CAF Champions league uri buyihuze na Al Merrick yo muri Sudani. Impano iyi kipe yageneye Umukuru w’Igihugu yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Eng Hersi Said; ikaba yakiriwe na Minisitiri wa […]

Uburasirazuba: Mukandanga yatorewe guhagararira abagore muri DGPR

Mukandanga Jeanne wo mu karere ka Rwamagana ni we watowe nk’uhagarariye abagore bo mu ishyaka Democratic Green Party ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Mukandanga yatowe ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri, ubwo mu karere ka Kayonza haberaga Kongere y’ishyaka Green Party yahuje abagore baturuka mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba. Uyu mugore wari usanzwe ahagarariye […]

U Burundi bwavuze ku makuru ya ‘Coup d’état’ yabwikanzwemo

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu yanyomoje amakuru avuga ko muri iki gihugu haba hari ubwoba bwa Coup d’état. Amakuru y’uko mu Burundi haba hari ubwoba bwa Coup d’état yiriwe avugwa ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023. Ni nyuma y’uko kuri Radiyo na Televiziyo by’iki gihugu (RTNB) hagaragaye abasirikare barimo n’abo mu […]

Niba RDC idashaka kwitwa Congo mu bice bituwe n’abavuga Ikinyarwanda, igomba kugenda: B. Bisimwa

M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa, yaburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko niba idashaka ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bitwa abaturage bayo ikwiye kubirukana, gusa bakajyana n’ubutaka bwabo. Bisimwa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na Kivu Press Agency. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe M23 imaze imyaka igera kuri ibiri yubuye imirwano n’Ingabo za Repubulika […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Maduro wa Venezuela

Perezida Paul Kagame uri i Havana muri Cuba, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nicolas Maduro wa Venezuela. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze “ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.” Usibye Maduro, i Havana Perezida yanahahuriye na mugenzi Joà£o Lourenà§o wa Angola na we bagiranye ibiganiro. Ni ibiganiro […]

Libya:Harabarurwa abarenga ibihumbi 20 bakomeje kuburirwa irengero

Nyuma y’iminsi micye muri Libya habaye Ibiza byahitanye abantu barenga ibihumbi 15, imibare iragaragaza ko ababuriwe irengero aribo benshi kugeza ubu. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe ubufasha bw’abantu barenga ibihumbi 250 bakeneye ubufasha muri Libya, ubu abakora mu nzego z’ubutabazi baracyahugiye mu gushakisha abantu barenga ibihumbi 20 baburiwe irengero i Derna, umujyi uri ku nkombe […]

Young Africans yahaye ubufasha abo mu majyaruguru n’uburengerazuba bibasiwe n’ibiza

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yahaye u Rwanda inkunga yo gufasha Abanyarwanda bo mu ntara z’amajyaruguru n’Iburengerazuba bibasiwe n’ibiza byabaye muri Gicurasi uyu mwaka. Inkunga iyi kipe yatanze igizwe n’imifuka 200 ya sima ndetse n’amabati byose bifite agaciro ka Frw miliyoni 4. Young Africans biciye mu muyobozi wayo, Hersi Ally Said, […]

Judith wahoze ari umugore wa Safi yaterewe ivi bundi bushya

Ubukwe buri mu minsi iri imbere

Niyonizera Judith wabaye umugore w’umuhanzi Niyibikora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boys yaterewe ivi yambikwa impeta n’umukunzi we nk’ikimenyetso kibanziriza ibirori byo gushyingiranwa . Ni ibirori bivugwa ko byabereye muri Mexique, aho umukunzi we yari yagiye kumutegurira aho yagombaga kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko ari nabwo yamutunguraga akamwambika impeta. Judith abinyujije ku mbuga Nkoranyambaga, yashimye […]

Iri joro haramenyekana uwigiza nkana mu rugamba Cindy ahanganyemo na Sheebah

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Nzeri 2023 nibwo hari bumenyekane umunyamuziki nyakuri mu rugamba ruhanganyemo abahanzikazi babiri ba banya Uganda aribo Cindy na Sheebah nyuma yo kumara ukwezi kurenga umwe avuga ko arenze kuri undi mu muziki. Sheebah na Cindy, baraza guhurira ku rubyiniro mu gace ka Kololo Ceremonial Grounds.Igitaramo kiratangira […]

Impungenge rukumbi APR FC ifite mbere yo guhura na Pyramids FC

APR FC yatangaje yatangaje ko yiteguye guhangana na Pyramids FC, gusa igaragaza impungenge ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri. APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri ku Cyumweru, mu mukino ubanza wa CAF Champions league uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yageze i Kigali. Umuyobozi wa […]

Prince Kid yishyize mu maboko y’Umucamanza nyuma yo kwisobanura

53188881863_067112805e_b.jpg

Isimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid yongeye kwisobanura imbere y’Urukiko aho akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Kuri uyu wa Gatanu rero ubwo Ishimwe yageraga imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, ngo aburane ku byaha aregwa.Nk’uko bisanzwe abunganira Ishimwe ni Me Nyembo Emelyne na Me […]

Musanze: Umusaza wa 2 muri 3 bamenyekanye kubera gusetsa na we yapfuye

Buhigiro Andereya (André) uri mu basaza batatu bo mu karere ka Musanze bamamaye kubera gusetsa, yapfuye. Inkuru y’Urupfu rwa Buhigiro yamenyekanye ku mugoroba bo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri, akaba yazize uburwayi. Buhigiro wari ufite imyaka 86 y’amavuko, ni we wari mukuru mu bavandimwe be batatu. Yapfuye nyuma ya murumuna we Rudakubana Paul […]

Luis Rubiales uherutse gusoma Jennifer aragezwa imbere y’Urukiko

Kuri uyu wa gatanu, Luis Rubiales wahoze ayobora umupira w’amaguru muri Espagne aritaba umucamanza w’Urukiko Rukuru kubera ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rituruka ku kuba yarasomye ku munwa w’umukinnyi Jenni Hermoso bitumvikanweho. Ibi byabaye muri Kanama taliki 20 ubwo yishimiraga intsinzi y’ikipe y’igihugu y’igikombe cy’isi cyabereye i Sydney maze uyu mugabo agasoma uyu Jenni.Byabaye nk’ibiteje […]

RDC yubuye ibirego byayo ku Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane yubuye ibirego byayo ku Rwanda, irushinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije abaturage bo mu burasirazuba bwayo. Hari mu kiganiro Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya na mugenzi we Rose Mutombo w’Ubutabera bagiranye n’abanyamakuru. Muri iki kiganiro cyabereye i Kinshasa, aba baminisitiri bombi bakunze gusubiramo ibirego by’uko u Rwanda ruha […]

Kagame i Havana mu nama ya G77 n’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame mu ijoro ryakeye yageze i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu 77 bikize kurusha ibindi ndetse n’u Bushinwa. Ni inama y’iminsi ibiri iteganyijwe hagati yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri ndetse n’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023. Perezida Kagame ari […]

Senateri muri Amerika ntashaka ko abasaza bakomeza kuyiyobora

Mitt Romney umwe mu basenateri bakomeye wanigeze kwiyamamariza kuba Perezida, yasabye Donald Trump na Perezida Joe Biden “kwigirayo” bagaha umwanya igisekuru (ikiragano) gishya . Yavuze ayo magambo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri gahunda ye na we yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Yavuze ko yahisemo kutongera kwiyamamaza kuko igihe kigeze cy’”igisekuru gishya cy’abategetsi”. Romney, w’imyaka 76, amaze […]

U Rwanda rwungutse abapolisi kabuhariwe barenga 200 (Amafoto)

20230914_173020_copy_990x666.jpg

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yungutse abapolisi bashya kabuhariwe, nyuma yo gusoza amahugurwa y’ibanze y’Ibikorwa byihariye bya Polisi (Basic Special Forces Course). Ni amahugurwa bari bamaze icyenda bakorera mu kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye mu murenge wa Mayange w’akarere ka Bugesera. Abapolisi 228 ni bo bari bitabiriye ariya mahugurwa. […]

U Burusiya bwirukanye abadipolomate ba Amerika bubashinja kuba intasi

U Burusiya kuri uyu wa Kane bwatangaje ko bwirukanye ku butaka bwabwo abakozi babiri bakoraga muri Ambasade ya Amerika i Moscow, nyuma yo kubakekaho kuba intasi. Abirukanwe bashinjwa kugira imikoranire na Robert Shonov, Umurusiya wahoze akora muri Consulate ya Amerika i Vladivostok ushinjwa n’igihugu cye kuba intasi ya Amerika. Uyu Moscow imushinja kuba yarahaga abadipolomate […]

EU yemereye Mozambique ibikoresho byo kuyifasha gutsinsura ibyihebe

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi watangaje ko uteganya guha Mozambique inkunga y’ibikoresho, mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba. Byatangajwe n’umunya-Portugal commodore Rogério Brito uheruka gusoza inshingano ze nk’umuyobozi w’Ingabo za Portugal zagiye guha imyitozo iza Mozambique zo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye watangiye gukora mu cyumweru gishize. Ni imyitozo yatanzwe biciye mu itsinda ry’u Burayi […]

P Fla utagikoma yaba yarasubiye ku biyobyabwenge?

0x2a8467-scaled.jpg

Hakizimana Amani uzwi nka P Fla amaze igihe kirenga amezi atatu atigaragaza cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mu minsi ishize aho kumubona kugeza ubu bigoye bityo hakibazwa icyo arimo gukora. Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo za kunzwe nka Ntuzankinishe, Ntibishoboka nizindi nyinshi zitandukanye, akaba yaranabaye mu insinda rya Taff Geng hamwe na Bull […]

Vumilia wakiniye Amavubi yapfuye ari kubyara

Vumilia Aline wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori, yapfuye ari kubyara. Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera usanzwe ari mushiki wa Mwemere Ngirincuti ‘Sebanani’ na we wakiniye Amavubi y’u Rwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri. Vumilia Aline amakuru avuga ko yaguye muri Repubulika Iharanira […]

Ibya Rema na Selena Gomez bikomeje kuzamo amacenga

Umuhanzi Divine Ikubor uzwi nka Rema , ibye na Selena Gomez bikomeje kuba amacenga nyuma y’uko akunze kuba hafi y’uyu muhanzikazi ndetse abenshi bakaba babona ko bakundanana. Iby’urukundo rw’aba bombi byaciye amarenga kuri uyu wa kabiri, ubwo Rema indirimbo ‘Calm down’ yasubiranyemo na Selena Gomez yatwaraga igihembo cy’indirimbo nziza ikozwe mu njyana ya ‘Afrobeat’. Aha […]

Amezi 6 arihiritse umurambo wa Lokassa Lokassa ya Mbongo warabuze gishyingurwa

Nyuma y’amezi atandatu umucuranzi w’umunye-Congo Lokassa ya Mbongo apfuye, umurambo we kugeza ubu ntabwo urashyingurwa. Ku wa 15 Werurwe ni bwo uyu mukambwe wari umucuranzi w’ikimenyabose yapfuye aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umurambo we muri Mata ni bwo wajyanwe i Kinshasa aho kugeza ubu ukibarizwa. Denis Lokassa Kasiya, amazina ye nyakuri, yari mu […]

Umugabo wibye imbogo ebyiri yatawe muri yombi

Polisi yo mu majyepfo y’Ubuhinde ya Karnataka yataye muri yombi umusaza w’imyaka 78 washinjwaga kwiba imbogo mu mwaka 1965.Ganapati Vitthal Wagore yiba iyo mbogo yari afite imyaka 20 ubwo yafatwaga bwa mbere mu myaka 58 ishize azira ubujura, hamwe n’undi mugabo. Polisi yavuze ko yabanje kurekurwa by’agateganyo ariko aburirwa irengero nyuma ntibashobora kuboneka. Gusa mugenzi […]

Congo Airways iri gushaka uwayikodesha indege kugira ngo isubukure ingendo

Sosiyete y’indege ya Congo Airways yatangaje ko iri gushaka uko yakodesha indege ebyiri byihuse, kugira ngo yongere gusubukura ingendo zayo imaze iminsi yarasubitse. Byatangajwe na Marc Ekila Likombio uyiyobora, ubwo ejo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde. Likombio yagize ati: “Turizera ko igisubizo kiboneka byihuse kugira ngo sosiyete yongere […]

Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Libya yitegura gutaha i Kigali

Rayon Sports ku mugoroba wo ku wa Gatatu yakoreye imyitozo ya mbere i Benghazi muri Libya, mbere yo kuhahagaruka iza i Kigali. Ku wa Gatanu ni bwo Gikundiro yagombaga gukina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, gusa birangira uwo mukino wa CAF Confederation Cup usubitswe kubera imyuzure yibasiye Libya ugahitana ababarirwa mu bihumbi. Imyitozo […]

Inyamaswa 5 zishobora kwica intare ugereranyije n’izindi

Intare rwabwiga, usanga ziba mu ishyamba bikaba binazwi ko arizo mwami w’ishyamba ariko burya hari inyamaswa zijya zizihiga kuburyo iyo ziziciye urwaho zishobora kuzica. Muri izo nyamaswa zishobora guhiga intare harimo; 1.Impyisi Iyi nyamaswa isanzwe izwiho kugira ubwoba ku bantu ariko iyo bigeze ku ntare birahonduka kuko zishobora kuyiteraniraho zikayica. 2.Ingona Ingona iyo igize amahirwe […]

Lt Col Richard Karasira yasobanuye iby’abakozi ba APR FC bafunzwe barimo na Eto’o

Lt Col Richard Karasira Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC yemeje ko hari abakozi b’iyi kipe bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha amarozi. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest bafunzwe. Abajijwe impamvu […]

Al Hilal yasabye Rayon Sports ko imikino yombi bafitanye yabera i Kigali

Umukino ubanza wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yo muri Libya, wamaze gusubikwa. Amakipe yombi yagombaga guhura ku wa Gatanu w’iki cyumweru, mu mukino ubanza wagombaga kubera i Benghazi. Rayon Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze yitwa Twitter, yatangaje ko uyu mukino wamaze gusubikwa. Iyi kipe yavuze […]

Perezida Kagame yasabye Minisitiri Gasore kwima amatwi abazamubwira ‘utugambo’

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama, yakiriye indahiro ya Dr Gasore Jimmy aheruka kugira Minisitiri mushya w’Ibikorwa remezo. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, asimbuye muri izo nshingano Dr Nsabimana Ernest wari uzirimo kuva muri Mutarama 2022. Perezida Kagame yabwiye Minisitiri Gasore […]

Impuruza ku mibare y’abanywa urumugi yatumbagiye muri Kenya

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge (NACADA) muri Kenya bwerekanye ko umubare w’Abanyakenya banywa urumogi wiyongereyeho 90% mu myaka 5 ishize. Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwagaragaje ko Abanyakenya bagera kuri 518.807 bafite imyaka 15-65 kuri ubu bakoresha urumogi. Ibi bihwanye n’umwe muri 53 muri Kenya muriki cyiciro. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi […]

G20:Byananiranye gushyira akadomo ku bibazo biri hagati y’u Buhinde na Canada

Hashize imyaka umubano wa Canada n’Ubuhinde wifashe nabi, ndetse warushijeho kuba mubi mu mezi ya vuba ashize.Impamvu yo gukimbirana ni imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’i New Delhi y’abaturage b’Abahinde bo mu bwoko bw’aba-Sikh baba muri Canada niyo mpamvu y’ikibazo. Inama yamuhuje na Narendra Modi ku cyumweru ubwo bari bitabiriye inama y’Ibihugu byibumbiye muri G20 byiga ku […]

Kim Jong Un yahaye isezerano Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru uri mu ruzinduko mu Burusiya. Mu gito cyo ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Kim yageze mu Burusiya atwawe na gariyamoshi. Ibiganiro bye na Putin byabereye mu gace ka Vostochny cosmodrome, […]

Harmonize yatakambiye Mobeto ngo amugire ihabara

Umuhanzi Harmonize wo muri Bongo yashyize ingufu mu gukurura Hamisa Mobetto, nubwo akundana cyane na mugenzi we wo muri Afurika y’Iburengerazuba, Kevin Sowax.Harmonize yasohoye agace k’indirimbo yeguriwe Hamisa, aho amwinginga ngo amufate nk’umufasha we wa kabiri. Muri iyo ndirimbo yise ‘SIDE NIG’GA’ Harmonize agaruka cyane ku bwiza bwa Mobeto amwinginga ngo yemere kumubera ihabara. Ati”Ubwiza […]

Uko umuryango w’umusore w’i Kayonza wamenye ko yaguye kwa Kazungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruheruka kwemeza amakuru y’uko umusore witwa Turatsinze Eric ari mu bantu bikekwa ko bishwe na Kazungu Denis rumaze icyumweru rufunze. Kazungu watawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri, arakekwaho icyaha cyo “kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga” iherereye mu Busanza ho mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu isuzuma […]

Caméroun yaraje nabi Abarundi

Ikipe y’Igihugu ya Caméroun yaraye inyagiye Intamba mu Rugamba y’u Burundi ibitego 3-0, iyibuza kubona itike yo kwerekeza mu mikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Les Lions Indomptables yari yakiriye Intamba mu Rugamba, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda C wabereye kuri Stade Roumdé Adjia iherereye mu mujyi wa Garoua. Ni umukino […]

P.Mnangagwa yashyize umuhungu we muri Guverinoma biteza ibibazo

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangwa yashyize umuhungu we muri Guverinoma maze abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibabyakira neza. Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Mnangagwa yagize umuhungu we David Kudakwashe, Minisitiri w’Imari Wungirije. Ntabwo Mnangagwa yashyize muri Guverinoma umuhungu we gusa, kuko yanagize mwishywa we Tongai Mnangagwa, Minisitiri Wungirije w’Ubukerarugendo. Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abakoresha imbugankoranyambaga ariko bataviga […]

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri yagize Dr. Jimmy Gasore Minisitiri w’Ibikorwa remezo. Dr Gasore yari yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga) aho yigishaga ibijyanye n’Ubumenyi bw’imyuka ikikije Isi ndetse n’ureberera laboratwari y’u Rwanda irimo icyuma cyitwa Medusa cyifashishwa mu kugenzura ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe […]

Ubuhamya bw’inkumi yahuriye n’uruva gusenya kwa Kazungu wari wayijeje akazi

Muri Kamena uyu mwaka umukobwa wahawe amazina ya Akimana (ku bwo kuba yarahohotewe), yahamagawe kuri terefoni n’umugabo atazi wahise amwizeza kumurangira akazi keza. Uyu mukobwa ngo yaherukaga kwandika ku rubuga rwe rwa WhatsApp agaragaza ko nta kazi afite, ndetse ko uwabishobora yamufasha kukabona. Icyo gihe ngo Kazungu yaje kumuhamagara, amwizeza kumuhuza n’umucuruzi wagombaga kumuha akazi. […]

Khaligraph Jones wakoranye indirimbo na B.Melodie yijunditse Diamond

Umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones, yashinje umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz kuba yaramwiganye ubwo yaserukaga ku rubyiniro ari mu isanduku bashyinguramo. Diamond aherutse gutaramira iserukiramuco rya Wasafi mu gitaramo cyimbaturamugabo aho yajyanywe kuri stage mu isanduku abantu benshi bakagwa mu kantu. Abafana bamwe bashimye udushya n’ibihangano bya Diamond abandi bamushinja ko yibye . […]

Munyankindi wari SG wa Ferwacy yakatiwe gufungwa iminsi 30

Taliki 7 Nzeri 2023, nibwo Munyankindi Benoit yagejejwe imbere y’Ubutabera ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ariko birangira Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzura ko umwanzuro ku ifunga n’ifukurwa uzafatwa kuri uyu wa Kabiri. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu Munyankindi yakoresheje ububasha yari afite akohereza umugore we Uwineza Providence muri […]

Ibiciro ku isoko bikomeje kuvugisha abanyakigali amangambure

Muri Mata hatangajwe ko umuceri na kawunga byakuriweho TVA

Ibiciro biri gutumbagira ku isoko hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bikomeje kuvugisha abantu benshi bitewe n’uko ibicuruzwa bitandukanye birimo kwigondera umugabo bigasiba undi. Abaturage icyo bakomeje kwitsaho ni ibiribwa ahanini kuko ngo nta bitarazamutse.Urugero ni nk’ibirayi hamwe na hamwe usanga ikilo kigeze ku 1500Frw naho ibitoki bikaba bigeze kuri 400Frw. Ni ibiciro […]

Rayon Sports yatakaje Youssef Rharb ku mukino wa Al Hilal

Umunya-Marcoc Youssef Rharb yavanwe mu bakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup izahuriramo na Al Hilal Benghazi yo muri Libya. Youssef yavunikiye mu mukino w’irushanwa rya RNIT Savings Cup Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 3-0 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Rayon Sports ku wa Mbere yari yashyize Youssef mu bakinnyi […]

Dosiye ya Kazungu yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru y’uwitwa Kazungu Denis wagejejwe mu Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa mbere taliki 12 Nzeri 2023, hamenyekanye amakuru ko dosiye y’uyu musore yagejejwe mu Bushinjacyaha.Ibyaha akurikiranyweho harimo ubwicanyi, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibikangisho mu kwihesha ikintu […]

Ibizamini bya Leta: Abakobwa batsinze neza kurusha abahungu

Imibare y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisooza umwaka w’amashuri wa 2022/2023, irerekana ko abanyeshuri b’abakobwa ari bo batsinze ku manota yo hejuru uugereranyije na basaza babo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri ni bwo Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo batangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’Icyiciro rusange bisoza umwaka w’amashuri wa […]

Part1:Uko wakorakora umugore ‘Caresses’ ugamije ko yifuza imibonano

Tubanze twemeranye ku kintu kimwecyo gukorakoranaho , (caresses) ari ikintu cy’ingenzi cyambere mu bitera kwifuza kuryamana hagati y’umugore n’umugabo. Bizwi ko ubundi mu miterere y’umugore , inkomoko yo kwifuza ituruka kure, atari kimwe n’umugabo ushyuha vuba biturutse ku kuba gusa ijisho rye rimweretse umugore unyuzeho yambaye utuntu tugufi, amashusho afite ukuntu ateye , n’ibindi nk’ibyo. […]

Rubavu-Mbugangari:Ubujura bwaciye igikuba mu baturage

Abajura ngo ntibatinya n'inzego zishinzwe umutekano

Mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, hari abaturage barataka ubujura bakorerwa n’abarimo abana bato bitwikira ijoro n’amanywa bakambura abaturage. Ni ubujura aba baturage bavuga ko barambiwe kuko ngo insoresore ziganjemo abana zirara mu baturage zikabambura ibyabo uwitwa ngo aravuze cyangwa abakomye mu nkokora, bakamurwanya. Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru avuga ko uretse […]

Kim Jong Un yagendereye Putin

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yamaze kugera mu Burusiya, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga ahuye na mugenzi we Vladimir Putin. Perezida Kim yageze mu Burusiya nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha menshi atwawe na gariyamoshi. Amakuru avuga ko we na Putin mu byo bagomba kuganiraho harimo amasezerano yerekeye intwaro. Muri aya masezerano […]

Ibibabi by’imyembe ni imari ku barwayi ba Diabet

Ni kenshi usanga abantu benshi batamenya uburyo bakwirinda ibyago byo kurwara diabetes nyamara biroroshye kd birahendutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Uburyo ibibabi by’imyembe bifasha abantu barwaye diyabete, cyane cyane ibigize amababi y’imyembe, kuko byakoreshejwe kenshi n’Abashinwa bo hambere, mu kuvura asima na diyabete. Ibi bibabi ni ingirakamaro mu guhashya diyabete, mu biri mu bibabi […]

Portugal idafite Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Luxembourg

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yaraye inyagiye iya Luxembourg ibitego 9-0, iyandikiraho amateka yo kuba ikipe ya mbere inyagiye ibitego byinshi. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu itsinda J wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi (Euro) cya 2024. Portugal n’ubwo yari idafite Kapiteni wayo Cristiano Ronaldo, yihariye cyane uriya mukino wabereye kuri Estadio Algarve, […]

Diamond yatunguranye ubwo yavaga mu isanduku bashyinguramo

Ku cyumweru, tariki ya 10 Nzeri, Diamond Platnumz yasize abakunzi b’umuziki bibaza byinshi nyuma yo kumubona ku rubyiniro avuye mu isanduka bashyinguramo mu gitaramo yakoreye i Ruangwa mu Karere kaLindi. Imbaga y’abantu yatunguwe no gutinyuka k’uyu muhanzi maze benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bagaragaze ko batangajwe n’iyi migirire y’uyu muhanzi.Umufana umwe yanditse kuri […]

Impamvu nyamukuru Ssalongo yarongoye abagore 7 icyarimwe

Habibu Ssalongo wo muri Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kurongorera rimwe abagore barindwi mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kubyara abana 100. Uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Daily Monitor. Ati: “Mu muryango wanjye turi bake cyane, rero ndashaka kubyara abana benshi kugira ngo nubake umuryango mugari.” Ku cyumweru ni […]

C.Ronaldo yigomwe Hoteli ye afasha abarokotse umutingito muri Maroco

Umukinnyi Christiano Ronaldo yemeye gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito wibasiye abanye Marroc mu cyumweru gishize aho yatanze hoteli y’inyenyeri enye ngo abarokotse bayikoreshe. Ni Hoteli ihenze izwi ku izina rya ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’iherereye mu Mujyi wa Marrakesh.Ifite ibyumba birenga 170 kuyiraramo bikaba bitwara amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe. Uyu mujyi uherereyemo iyi Hoteli wibasiwe […]

Perezida Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza, amuvuga imyato

Perezida Paul Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza William uheruka gupfa azize uburwayi. Ku wa 30 Kanama ni bwo Ntidendereza wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yapfuye, mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023. Perezida Paul Kagame mu butumwa bwe bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye […]