Kicukiro: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo w’akarere ka Rulindo rukekaho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Ndagijimana Froduard yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko akurikiranweho ibyaha bitanu. Ni ibyaha birimo “gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha […]

Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo warashwe arimo kwiba imifuka ya kawunga

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazigera yihanganira umuntu wese uharanira inyungu ze bwite mu buryo butari bwiza n’ubusambo bwe bizabangamira Abanyarwanda. Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,ACP Boniface Rutikanga yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na BWIZA.COM , ubwo yabazwaga ku makuru yabyutse avugwa ko hari umugabo warashwe mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yarimo kwiba imifuka ya […]

Rubavu: Abakobwa baratabaza kubera ‘umuhungu wirirwa ubasambanya ku ngufu’

Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko hari umuhungu wirirwa ubasambanya ndetse akanabakubita; bagasaba inzego zibishinzwe kumuryoza ihohotera abakorera. Uwo aba bakobwa bahurizaho ni uwitwa Olivier wo mu kagari ka Rwangara muri Cyanzarwe. Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage bo muri kariya gace ni uko hari na bamwe mu bagabo b’aho […]

DR Congo:Kandidatire ya Moà¯se Katumbi yemejwe n’Urukiko yari yararegewe

Nyuma y’uko Kandidatire ya Moise Katumbi igiweho impaka igacyemangwa kubera ubwenegihugu byavuzwe ko atajuje,kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba yamaze kwemerwa bityo akazahatana mu matora n’abandi bakandida bazaba bemejwe. Uyu muyobozi w’ishyaka rya ‘Ensemble pour la Nation” Moise Katumbi ari mu bari batanze Kandidature yo kuba umukuru w’igihugu cya Rebupulika ya Demokarasi ya Congo […]

Amasazi n’umunuko bizengereje abaturiye ikimoteri cya Nduba

Abaturage baturiye hafi n’ikimoteri cya Nduba by’umwihariko, abatuye mu midugudu ibiri bavuga ko amasazi n’umunuko baturiye aka gace bibazonze bityo bikaba ari ikibazo kibateye inkeke. Ni mu gihe inteko rusange y’Umutwe w’abadepite iherutse gusura aka gace babona ko aka gace gateye inkeke abaturage ari nabwo bahise basaba ko imiryango 80 ituriye ikimoteri cya Nduba yakwimurwa […]

RDC: M23 yashyizeho amasaha y’umukwabu

Umutwe wa M23 wamaze gushyiraho amasaha ntarengwa y’akazi mu duce twa Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru ugenzura. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira ntiwasobanuye impamvu wafashe izi ngamba, gusa wavuze ko zafashwe “mu nyungu z’abaturage.” Mu ngamba wafashe harimo ko imirimo igomba gukorwa hagati ya saa 5:30 z’igitondo na […]

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya 8

Umunya-Argentine Lionel Messi ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2023, nyuma yo guhigika abarimo Erling Haaland bari bayihataniye. Messi yaherewe iki gihembo yegukanaga ku ncuro ye ya munani mu birori byaraye bibereye ahitwa Théà¢tre du Chatelet i Paris mu Bufaransa. Uyu munya-Argentine yegukanye Ballon d’Or, […]

Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze. Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru. Mukeshimana Athanasie […]

Kenya:Mu Kuboza haratangira gukoreshwa indangamuntu ikomatanyije

Perezida William Ruto yizeje Abanya Kenya ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka bari butangire ibikorwa by’ubucuruzi hakoreshwa indangamuntu ikomatanyije ndetse n’igikumwe muri gahunda yiswe Maisha number. Muri Nzeri, guverinoma yasubitse gahunda yari iteganijwe kubera ibihe bidasanzwe by’ubukungu ariko ishyiraho indi tariki nshya ya 30 Ukuboza. Ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bose bayobowe na Minisiteri y’ikoranabuhanga, hemejwe […]

Abanyeshuri bakubise umwarimu iz’akabwana azira kubaha igikoma kitarimo isukari

Mu kigo cy’ishuri cya Boma mu gihugu cya Kenya haravugwa umuyobozi w’ikigo wakubiswe n’abanyeshuri iz’akabwana nyuma yo kubaha igikoma kitagira isukari. Collins Omondi, umuyobozi w’iri shuri yakubiswe kuri uyu wa Gatanu arakomereka azira gucunga nabi ishuri ayoboye kugeza ubwo isukari yabaye ikibazo byatumye abanyeshuri banyweye igikoma kitagira ikindi kivanzemo kandi barabyishyuriye byose. Muri raporo yatangajwe […]

Burundi:Uburwayi bwatumye Umunyamakuru Floriane Irangabiye ahindurirwa Gereza

Umunyamakuru Floriane Irangabiye, wari ufungiye muri gereza ya Muyinga mu majyaruguru y’u Burundi kuri ubu yamaze kwimurirwa mu yindi gereza nyuma yo kubisabwa n’abarimo umuryango we. Uyu munyamakuru yakatiwe imyaka 10 ashinjwa guhungabanya ituze rya rubanda mu gihugu cy’u Burundi.Nyuma y’uburwayi rero bwa Asthma yamaze kwimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba muri Bujumbura. Kuri iki […]

Uko Pitchou amerewe nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Rayon Sports

APR FC yatangaje ko imvune Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou yagiriye mu mukino wa Rayon Sports idakanganye, ndetse ko byitezwe gukorana na bagenzi be imyitozo. Pitchou yasohotse mu kibuga asimbuwe na Niyomugabo Claude ubwo APR FC yakinaga na Rayon Sports ku Cyumweru, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0. Uyu musore […]

Gutuburira abantu amabuno byabaye imari ishyushye muri Tanzania

Abifuza guhindura imiterere y’imibiri yabo by’umwihariko abigitsinagore bakomeje kwiyongera mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko bitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital bitangije iyi gahunda kumugaragaro. Dr. Eric Muhumba ushinzwe kubaga ababagana, avuga ko abakomeje kugana ibi bitaro abenshi ngo bajya kwiyongeresha ibibuno.Gusa ngo n’ubwo ari abahanga mu gutanga iyi serivisi, ntibazaba ari bonyine kuko bazajya bafatanya […]

FARDC yateye M23 na Sukhoi-25

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko muri aya masaha ingabo z’iki gihugu ziri kugaba ibitero ku birindiro bya M23 zikoresheje indege z’intambara. Ni nyuma y’iminsi ine impande zombi zirasana zikoresheje amabombe. M23 biciye mu bayobozi bayo yemeje ko FARDC iri kurasa ibirindiro byayo biherereye mu duce twa Kibumba na […]

Diamond yasubije Mobetto wamushinje ivangura mu bana be ubwo yazaga mu Rwanda

Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards umuhanzi Diamond nawe ari mu babyitabiriye ariko ubwo yazaga yazanye n’abana be ariko batarimo umuhungu we Dylan yabyaranye na Hamissa Mobetto. Nyuma y’aho rero nibwo Mobeto yamushinje ivangura mu bana be kuko uyu mwana atamujyanye mu bandi. Mu gusubiza rero,Diamond Platnumz […]

Israel yarashe muri Syria na Lebanon

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe ku bikorwa remezo bya gisirikare byo mu bihugu bya Syria na Lebanon, mu gihe hari impungenge z’uko intambara kiriya gihugu gihanganyemo na Hamas ishobora gukwira mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati. IDF yemeje ko kuri uyu wa Mbere indege zayo z’intambara zarashe ibisasu muri Syria ndetse no […]

Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United nyuma yo kuyibabaza

Rutahizamu Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United, nyuma y’uko Manchester City asanzwe akinira yari imaze kuyinyagira ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Ni Manchester United yari yakiriye Man City i Old Trafford, mu mukino wa derby y’i Manchester wabaye kuri iki cyumweru. Ibitego bibiri bya Erling Haaland na kimwe cya Phil Foden byari bihagije […]

Ubutinganyi bwongeye kugonganisha Uganda na Amerika

Nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse gushyira hanze itegeko rihana abatinganyi bigateza impagarara mu miryango itandukanye mpuzamahanga, kuri ubu iri tegeko ryongeye gutuma Amerika yongera gushishikariza abaturage bayo kwirwanaho. Amerika yashishikarije abaturage bayo b’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Uganda gushyira igitutu kuri Museveni guhindura amategeko bityo abatinganyi bagahabwa uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru, Amerika yatanze indi nama […]

Uwahoze atoza Amavubi yagaragaje ko yifuza kuyagarukamo

Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yagaragaje ko afite inyota yo kugaruka kongera kuyibera umutoza. Uyu mutoza w’Umudage yatoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2017 na 2018. Yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe nyuma y’uko Amavubi yari amaze gusezererwa muri CHAN ya 2018 yaberaga muri Maroc. Kuri ubu Amavubi nta mutoza mukuru […]

Abasirikare 2 ba UPDF biciwe muri Congo

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Uganda (UPDF), biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa ADF. Ni igitero cyagabwe i Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda mu ijoro ryakeye. Muri rusange abantu batanu barimo abashoferi babiri b’abanye-Congo n’undi umwe w’umunya-Kenya ni bo biciwe muri kiriya gitero. Abasirikare […]

Musanze: Umuturage arashinja ‘umukire inzego zose zitinya’ kumutwarira isambu ku mbaraga

screenshot_20231024-071946_1.jpg

Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y’uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw’imbaraga. Uyu muturage wa ‘Ntahonikora’ avuga ko ikibazo cye n’uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n’umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko […]

Kamonyi: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 69

Polisi mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu yarashe mu cyico umusore witwa Ndahimana Alexis wakekwagaho kwica anize umukecuru witwa Mukarusi Rosalie. Ndahimana w’imyaka 29 y’amavuko yarasiwe mu muduguru wa Kigarama, akagari ka Remera ho mu murenge wa Rukoma. Amakuru y’iraswa rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent. Amakuru avuga ko uyu […]

BNR yasobanuye imvano y’ifungwa rya Forex Bureau zigera kuri esheshatu

Banki nkuru y’Igihugu, BNR yasobanuye impamvu yafunze Forex Bureau zafunzwe mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa ko amadolari ngo yabuze nyamara BNR yo ikavuga ko ahubwo aribwo aboneka ugereranyije n’amezi atambutse. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa.Abayacuruza […]

FARDC iritegura kugaba ibitero by’indege z’intambara: Major Willy Ngoma

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwirwanaho, mu rwego rwo guhangana n’ibitero Igisirikare cya RDC giteganya kuwugabaho gikokoresheje indege z’intambara. Byatangajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, mu butumwa yanditse kuri X. Yagize ati: “Ihuriro rya Guverinoma mu gutakaza umuvuduko waryo, ryarashe abasivile rikoresheje imizinga iremereye bice bya Bambo risenya amazu, amavuriro ndetse riranitegura […]

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 ruhangayikishije Leta

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 nyuma y’uko bigaragaye ko barimo kunywa inzoga ku rwego rw’umurengera. Ibi ngo bibakururira akaga karimo kurwara agahinda gakabije ndetse no kuba bakwiyahura. Ubushakashatsi bugaragaza ko uru rubyiruko rwihariye 15% mu kunywa inzoga.N’ubwo uru rubyiruko arirwo ruvugwa cyane, n’abakuru nabo usanga bibasiwe n’inzoga z’umurengera. Urwego […]

RDC:Ubuzima bukomeje guhenda muri Kivu zombi

Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje guhenda nyuma y’uko ibiciro bya Lisansi byatumbagiye. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byakomeje kuba ikibazo by’umwihariko muri Kivu y’Epfo n’iya ruguru ku buryo ibiciro byikubye Gatatu cg Kane. Muri Kamena uyu mwaka ibiciro byari byashyizweho Litiro ya Lisansi ntiyagombaga kurenza 2995 by’amafaranga akoreshwa muri Congo […]

IDF yivuganye Abu Rakaba wa Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF), cyigambye ko cyivuganye Asem Abu Rakaba wari ukuriye ingabo zirwanira mu kirere mu mutwe wa Hamas. IDF yatangaje ko Abu Rakaba yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Gaza, nyuma yo kuraswaho hakoreshejwe indege z’intambara. Uyu mugabo Israel ivuga ko ari we wari ufite mu nshingano za drone z’intambara za […]

Rwanda:Abitwikira amadini bagacucura abantu utwabo akabo kagiye gushoboka

Muri iyi minsi hari abantu bakomeje kwitwikira amadini bakambura abantu ibyabo.Ni muri urwo rwego inzego za Leta zahagarukiye iki kibazo nyuma y’uko gikomeje gufata indi ntera.Mu nzego zatangaje ko zigiye gufata iya mbere mu guhagurukira iki kibazo harimo Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB). Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, yamaganye abitwaza Imana bahanurira abaturage […]

Uganda:Igipolisi cyahawe amabwiriza yo kugarura imiti yibwa ikoherezwa mu bihugu by’ibituranyi

Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Uganda , Martin Ochola yategetse abayobozi bose gukumira byihuse ubujura n’igurisha ry’imiti bigenewe ibigo nderabuzima bya Uganda. Ochola abinyujije ku muyobozi wa polisi ushinzwe ibikorwa wungirije umugenzuzi mukuru wa polisi —AIGP John Nuwagira, yavuze ko iki gihugu gihura n’ubujura bukabije bw’imiti bukunze kugurishwa muri DRC, muri Sudani y’Epfo ndetse no […]

Muri Sudan bikomeje kuba bibi

Imiryango itandukanye ikomeje ghunga urugomo n’imivurungano muri Sudani ahoigeze mu turere twa kure two mu majyaruguru ya Sudani y’Amajyepfo. Aba bantu barimo gukurwa mu byabo barashaka ubuhungiro mu karere imiryango itabara imbabare irimo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cyo gutanga ubufasha bwihutirwa. Mu bagizweho ingaruka harimo Umjuma Achol Mut, umukecuru w’imyaka 29 wahunze urugo […]

Jean-Luc Mélenchon yikomye u Rwanda nyuma yo guhura na Tshisekedi

Umunyapolitiki Jean-Luc Mélenchon utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, yikomye u Rwanda arushinja gushaka guhungabanya amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mélenchon washinze akanaba umuyobozi w’ishyaka La France Insoumise, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu. Ku wa Kane yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bagirana ibiganiro. […]

Icyo RDC izakora mu gihe M23 yaba irashe kuri Goma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye M23 ko niramuka irashe ku mujyi wa Goma ingabo zayo zizahita ziyisubiza byihuse. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Christophe Lutundula, ubwo yaganiraga n’abadipilomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa. Yavuze ko “mu izina rya Perezida Tshisekedi ndetse n’iry’abaturage ba Congo, nababwira ko nihagira isasu na rimwe […]

Urukiko rwafashe icyemezo gifunga Apôtre Yongwe iminsi 30 y’agateganyo

Umuvugabutumwa akaba n’umushoramari Harelimana Joseph akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza rikomeze kandi abashe gucungirwa umutekano.Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane taliki 26 Ukwakira 2023, gifatirwa ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Urukiko rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zituma akekwa n’imiburanire ye rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko […]

Uganda:UPDF yacyeje abasirikare bayo bakubiswe n’abasivili bagacisha macye

Igisirikare cya UPDF gikomeje gushimira abasirikare bayo baherutse gukubitwa n’abaturage ubwo bari mu kazi ko gucunga umutekano ariko ngo bakora kinyamwuga ntibabasubiza cyangwa ngo ntibakoreshe imbaraga z’umurengera. Amashusho yerekana itsinda ry’abasivili bakubita bakanagerageza kwambura intwaro abasirikare bane ba UPDF mu Karere ka Kayunga yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro ziki cyumweru. Majoro Charles Kabona, […]

Ibimodoka by’intambara bya IDF byinjiye muri Gaza mbere yo kugaba ibitero kuri Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF) mu ijoro ryakeye cyagabye ibitero mu duce two mu majyepfo ya Gaza gikoresheje ibimodoka by’intambara. IDF yavuze ko yagabye ibi bitero mu rwego rwo “gutegura intambwe ziri imbere muri iyi ntambara”, ndetse ko “byagabwe ku bigo bitari bike by’iterabwoba, ku bikorwa remezo no ku birindiro birasirwamo ibisasu bya misire benya ibimodoka […]

Kazungu Denis yasabiwe kongererwa igifungo avuga ko nta kibazo

Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umubo witwa Kazungu Denis watawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu bagera kuri 14. Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko Kazungu akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe.Nawe ubwe yarabyiyemereye avuga mu Rukiko ndetse anavuga ko impamvu yabishe ko ngo bamwanduje SIDA ku bushake.Ubwo kuri uyu […]

Musanze:Agatsiko k’abiyita Abashomeri kateje impagarara

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi hari agatsiko k’insoresore ziyise abashomeri zazengereje abaturage zikabacucura utwabo kugeza ubwo ubu bagenda bikandagira. Abaturage bavuga ko aka gatsiko gatega abantu kakabambura utwabo ariko bamwe ngo bakabaniga, hari n’abo bakomeretsa.Agace gakunda kugaragaramo icyo kibazo ngo ni ku muhanda uva ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge wa Kimonyi ukagera […]

Jenerali wa M23 na Colonel wa FDLR bafatiwe ibihano na Loni

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatatu watangaje ko wafatiye ibihano abayobozi bakuru b’imitwe ya M23 na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo uyu muryango watangaje ko wahanwe ni Général de Brigade Bérnard Maheshe Byamungu wa M23 na Protogène Ruvugaikore wa FDLR. Brig Gen Byamungu w’imyaka 49 y’amavuko, asanzwe ari Umugaba Mukuru […]

EAC yatangije iperereza ku wiciye umusirikare wayo muri RDC

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko watangije iperereza ngo hamenyekane abishe umwe mu basirikare wohereje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira ni bwo John Ndawo wo mu ngabo za Kenya ziri muri RDC yiciwe i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Uyu musirikare yiciwe muri […]

Dogiteri yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gufata kungufu mwishywa w’umugore we

Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu. Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu mwishywa w’umugore we. Umushinjacyaha yavuze ko Dr Olufemi Olaleye yaba yarahohoteye uyu mwana w’umukobwa mu gihe kirenga umwaka kugeza igihe umugore we abimenye akabimenyesha polisi. Olaleye yagejejwe imbere y’urukiko […]

CG (Rtd) Emmanuel Gasana arafunzwe

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse na Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Uru rwego ruvuga ko CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi “nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.” […]

Pasiteri wari mu bakunzwe muri Uganda yapfuye arimo kwirukana amadayimoni

Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola. Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri […]

Igisasu cyishe umusirikare wa Kenya cyarashwe na FARDC: Umwe mu bayobozi ba EACRF

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo Kinshasa (EACRF), bwanyomoje amakuru yavugaga ko igisasu cya mortar cyahitanye umusirikare wa Kenya cyaba cyarashwe n’Ingabo z’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 24 ni bwo umusirikare wa Kenya yishwe n’igisasu cya mortar abandi benshi barakomereka, ubwo mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya […]

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akekwaho birimo ibyo gukangisha gusebanya. Ku wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo yageze imbere y’Urukiko ku kubarana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko birangira kuri uyu munsi akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.Impamvu Urukiko rutanga, ni uko […]

Alliah Cool yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza cye

Isimbi Alliance uzwi muri Cinema nka Alliah Cool, yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza yavuze ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali. Uyu mugore usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abagore rizwi nka Kigali Boss Babes, ni umwe mu batangaje amazina y’abahanzi begukanye ibihembo muri ririya rushanwa ryabereye muri BK Arena. Isimbi by’umwihariko ni […]

Uganda:Anita uyobora Umutwe w’Abadepite aherutse kwibaruka ku myaka 49 bihinduka inkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Madamu Anita Annet ku myaka 49, aherutse kwibaruka impanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bivugisha benshi amangambure. Bwana Thomas Tayebwa umwungirije mu nteko niwe watangaje ku rubuga rwa Twitter (X) ko uyu Anita yamaze kwibaruka impanga kandi ko ameze neza n’abana bakaba nta kibazo. Ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi bacu bose […]

Bokota Labama yagizwe umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda

Kamana Bokota Labama wahoze akina nka rutahizamu muri Rayon Sports, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagizwe umutoza wungirije w’Ikipe ya Addax Sports Club. Iyi Addax ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahoze yitwa Rugende FC mbere yo kugurwa na Mvukiyehe Juvenal wahise ayihindurira izina. Bokota azaba yungirije Ndemeye Jean Louis uzwi […]

Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse: MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigondera inzu ziciriritse ukiri muto cyane, ku buryo abarenga 50% nta bushobozi babifitiye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo ku wa Kabiri yari yitabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kubaka […]

M23 yerekanye intwaro zirimo izigezweho na za drones yambuye FARDC

M23 ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira yerekanye intwaro zirimo n’izigezweho iheruka kwambura Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni intwaro uyu mutwe wafatiye mu mirwano ikomeje kuwusakiranya n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023. Mu ntwaro uyu mutwe werekanye harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda […]

FARDC yitabaje Sukhoi-25 ngo ziyifashe M23

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje indege z’intambara za Sukhoi-25 mu kugaba ibitero kuri M23. Ni nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya impande zombi mu bice bigize Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Imirwano ikomeye by’umwihariko yabereye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Ni imirwano […]

Ibyihebe byishe abasivili barenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo

Abasivili barenga 20 baguye mu gitero cyagabwe n’ibyihebe bya ADF bigendera ku mahame akarishye ya kiyisilamo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu nkengero z’agace ka Oicha, umujyi wa Beni, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo ziharanira Demokarasi (ISF) zishamikiye kuri IS (ADF) zirashinjwa kwica […]

Donald Trump yigereranije na Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa mbere, Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika, yigereranije na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe kubera impamvu za Politiki akaba asanga bose bari mu mujyo umwe. Yiyitiriye Mandela nyuma yo kuvuga ko ubushinjacyaha bwa leta ya Amerika avuga ko bwamwibasiye bushaka guhagarika ubucuruzi bwe kubera impamvu za politiki, […]

Koffi Olomide yanenze TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, yanenze ikipe ya TP Mazembe y’iwabo nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu mikino ya Africa Football League. Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira ni bwo TP Mazembe yakinnye na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, […]

Imanza zisaga 25,000 zimaze imyaka itatu zitararangizwa mu Rwanda

Kuba hari imanza nyinshi zitarasozwa usanga abaturage bavuga ko zibashyira mu gihombo gikabije bitewe n’uko hari ibyabo batinda kubonaho uburenganzira. Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza zisaga ibihumbi 52 zasabiwe kurangizwa ariko murizo izisaga 27,000 ni zo zarangijwe mu gihe izindi zisaga 25,000 zitararangizwa. Mu zarangijwe izigera ku 4,525 zarangijwe n’abahesha b’inkiko […]

Hamissa Mobeto arashinja Diamond amacakubiri mu bana be

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz yamaranye igihe n’abana be batatu, aribo Princess Tiffah, Nillan, na Naseeb Junior, ariko yakomeje guheza umuhungu we Dylan, yabyaranye na Hamisa Mobetto. Mu minsi yashize, Diamond yasangije abakunzi be amafoto na videwo yishimira ibihe byiza yagiranye n’abana be batatu. Yagaragaye akina nabo, abajyana mu ngendo zitandukanye.Hari amakuru avuga ko […]

Icyoba mu nzego z’ubutasi zo mu burengerazuba bw’Isi kubera drones u Burusiya buri guha Syria

Inzego z’ubutasi z’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bikorera mu bihugu bya Syria na Iraq zikomeje gucungira hafi u Burusiya, kubera drones z’ubutasi bukomeje guha Syria. Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bufaransa (DRM) bwatangaje ko bufite amakuru y’uko mu minsi iri imbere u Burusiya buzohereza drones icyenda ku birindiro bya gisirikare bya Hmeimim busanzwe bugenzura muri […]

Yigize kadahumeka acucura iduka ry’imitako

capturebytre.png

Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo kwigira nka mannequin imbere y’idirishya ry iduka ribarizwa mu gihigu cya Pologne Uyu musore wari wigize nk’igikoresho gifite ishusho y’umuntu bagaragarizaho imyenda icuruzwa(Mannequin), yagumye aho ku iduka maze nyiri iduka amaze kugenda yiba ibicuruzwa birimo imikufi. Abategetsi ba Polonye bavuze ko amaherezo uyu mugabo yakomeje kwiba ariko […]

Rubavu: Umuturage w’u Rwanda yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira hari umuturage wo mu karere ka Rubavu wakomerekejwe n’isasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Guverinoma mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Mbere, yavuze ko isasu ryakomerekeje uyu muturage ryaturutse mu mirwano yahuzaga imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi […]