Rwanda:Abitwikira amadini bagacucura abantu utwabo akabo kagiye gushoboka

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi hari abantu bakomeje kwitwikira amadini bakambura abantu ibyabo.Ni muri urwo rwego inzego za Leta zahagarukiye iki kibazo nyuma y’uko gikomeje gufata indi ntera.Mu nzego zatangaje ko zigiye gufata iya mbere mu guhagurukira iki kibazo harimo Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB).

Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, yamaganye abitwaza Imana bahanurira abaturage babaka amafaranga, agasaba amadini baturukamo gukumira iyo mikorere.Uyu muyobozi aherutse kubitangaza nyuma yo gutangiza Inama y’abayoboye Itorero Methodiste Libre ku Isi, bahuriye mu Rwanda kuva ku wa 26 Ukwakira 2023.

Avuga ko abenshi bakoresha Ijambo ry’Imana ariko atari Imana bagambiriye, ahubwo bagamije inyungu zabo bwite, akaba ari yo mpamvu bakangisha abantu.Dr Kaitesi atangaje ibi nyuma y’aho hari bamwe mu bapasiteri bajya bagaragara babwira abantu ngo batange amaturo babasengere kugirango bigobotore ibibazo barimo.

Ni nyuma kandi ko hari umupasiteri uzwi nka Apotre Yongwe uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *