Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ifumbi y’amenyo n’biyitera!Ese wayirinda gute?
Abantu benshi batandukanye usangabafite uburwayi bw’ifumbi y’amenyo bwo kubyimbirwa ishinya ariko ntibamenye ikiyitera n’uko bayirinda.Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko , kenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri. Iyi ndwara iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo, izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi […]
Corneille Nangaa yatamaje Tshisekedi
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi umubeshyi nyuma yo gutangaza ko nta ruhare Joseph Kabila yigeze agira mu ishyirwaho rye. Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Perezida Félix Tshisekedi yemeje ku wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri ko mu matora ya perezida […]
Tshisekedi arashaka kunesha M23 hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda: Major wa FARDC
Major Monga Ilunga Pacifique uheruka kwitandukanye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akajya muri M23, yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR bafite umugambi wo kuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uyu musirikare mu kiganiro n’umunyamakuru Kakule George, yavuze ko yahisemo kwitandukanya n’Igisirikare cya Congo kubera “akajagari Kari muri Guverinoma ikorana n’imitwe itazi icyo ikwiye […]
Rwanda: Hamenyekanye ibyangijwe n’umutingito
Kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo mu gihugu hose humvikanye umutingito wari ku rwego rwa 5.1 aho wibasiye akarere ka rubavu kugeza ubwo hari ibikorwa bihangirikiye. Mu byamenyekanye umutingito wangije harimo amazu y’abaturage n’ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yemeje ayo makuru […]
APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
APR FC yatakaje amanota ya mbere muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi na Marines FC ibitego 2-2. Marines yari yakiriye APR FC isanzwe ifatwa nka mukuru wayo, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa mbere wa shampiyona. Ni umukino utarakiniwe ku gihe kuko Nyamukandagira yari ifite undi wa CAF Champions league yagombaga guhuriramo na Pyramids FC yo […]
Museveni yatangaje umusaruro w’umuriro w’ibisasu UPDF iheruka gusuka kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu giheruka kwica ibyihebe byinshi byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma yo kubigabaho hakoreshejwe indege z’intambara. Ku itariki ya 16 Nzeri ni bwo indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) zagabye ibitero ku birindiro bya ADF biherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda yatawe muri yombi
Ubutabera bw’u Bufaransa bwataye muri yombi Pierre Kayondo wahoze ari umudepite mu Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kayondo wanigeze kuba Perezida wa Kibuye yafatiwe i Paris ku wa Kabiri w’iki cyumweru, nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa byabitabitangaje. Uyu mugabo akekwaho gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa mu karere ka Ruhango y’ubu. […]
Miss Muheto yarusimbutse
Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nshuti Divine Muheto, yakoze impanuka ikomeye y’imodoka gusa Imana ikinga akaboko. Amakuru avuga ko ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri ari bwo uyu mukobwa yakoze impanuka, ikaba yarabereye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Ni impanuka yamuteye ibikomere byoroheje ku buryo yahise yahise ajya kuvurirwa mu bitaro bya ‘La […]
Ngororero: Mizero wishyuriye umusore Kaminuza azi ko azamurongora araririra mu myotsi
Mizero Rosine wo mu murenge wa Nyange w’akarere ka Ngororero, arashinja umusore witwa Uwizeyimana Jean Claude kumubenga nyuma yo kumurihira Kaminuza. Mizero w’imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere y’uko yishyurira Uwizeyimana icyiciro cya kabiri cya Kaminuza uyu musore yari yaramwijeje ko bazabana nk’umugabo n’umugore akirangiza amasomo. Avuga ko uyu musore bakundanye kuva biga mu mashuri […]
FARDC Vs M23: Birashya bishyira indi mirwano karundura
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yeruriye imbere y’Umuryango w’Abibumbye ko nta mishyikirano Leta ayoboye iteze kuzagirana n’umutwe wa M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange […]
FERWAFA yamaganye amagambo umutoza w’Amavubi y’abagore yatangaje ku bakinnyi ba Ghana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaganye amagambo Nyinawumuntu Marie Grà¢ce utoza Ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori aheruka gutangaza ku bakinnyi b’ikipe ya Ghana. Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri ni bwo Amavubi y’abagore yanyagiwe na Ghana ibitego 7-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika wabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. […]
Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda ari uko hari abashobora kuba barabimufashijemo, barimo na se umubyara, Yoweri Kaguta Museveni. Kuva mu ntangiriro za 2022 ni bwo umubano wongeye kuba mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka ibarirwa muri ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka. […]
Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
Pologne muri iki cyumweru yatangaje ko yahagaritse ubufasha bw’intwaro yahaga Ukraine, nyuma y’uko umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati y’ibihugu byombi. Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, ku wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho. Ni icyemezo ubutegetsi bw’i Warsaw bwafashe mu gihe ubushyamirane bushingiye ku binyampeke bukomeje […]
CAF yakubise Rayon Sports ahababaza
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yahaye umugisha ubusabe bwa Al Hilal Benghazi bw’uko umukino izahuriramo na Rayon Sports ku Cyumweru wakinwa nta mufana uri muri Stade. Rayon Sports yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Iyi kipe yagize iti: “Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) yatwandikiye yemeza ubusabe bwa Al […]
Impamvu yazanye Sonia Rolland ‘Miss France’ mu Rwanda yamenyekanye

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye nyampinga w’Ubufaransa arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya Filime ye yise ‘Entre Deux’. Ni Filime atigeze atangazaho byinshi nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, gusa ahamya ko yari akumbuye igihugu cye nk’uko yabikomojeho mu nyandiko yagize ati”Rwanda narinkukumbuye cyane.’Ni amagambo yavuze aherekejwe n’urusobe rw’amafoto yashyize kuri urwo […]
Bazoum nyuma yo gukorerwa Coup d’état yitabaje inkiko ngo zimufunguze
Mohamed Bazoum wahoze ari Perezida wa Niger, yitabaje urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) kugira ngo rumufunguze. Ku wa 26 Nyakanga ni bwo Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani. Kuva icyo gihe we n’umugore we ndetse n’umwana we bahise bafungirwa iwabo mu rugo. Ku wa […]
Ndayishimiye yaba yarashatse kwirukana Gen Prime Niyongabo, Ndirakobuca aramwitambika
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ishyamba atari ryeru hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Prime Niyongabo. Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi humvikanye amakuru y’uko haba hari icy’ikango cya coup d’état, n’ubwo Minisiteri y’Itumanaho nyuma yaje kuyanyomoza ivuga ko ari “ibihuha”. Ni amakuru yavuzwe nyuma […]
Iby’urubanza rwa Titi Brown byasubiye irudubi
Isomwa ry’urubanza rwa Ishimwe Thierry [Titi Brown] rwongeye gusubikwa ryimurirwa ku wa 13 Ukwakira 2023, nyuma yo gusanga hari ibindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye ye agomba kwireguraho. Ni urubanza rukomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko rusubitswe inshuro eshanu hakusanywa ibimenyetso ariko na nyiri ubwite akaba yarigeze gusaba ko rusubikwa bitewe no gushaka abandi banyamategeko […]
Umunyamakuru Emmy ari mukaga kubera Bruce Melodie
Mu minsi ishize nibwo humvikanye urunturuntu hagati y’umuhanzi Bruce Melodie n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy nyuma y’igitaramo uyu mugabo yakoreye mu gihugu cy’Uburundi,bikaza gukurikirwa n’amagambo yakurikiyeho ubwo uyu muhanzi yavugaga ko uyu munyamakuru amwanga. Nyuma y’amagambo Melodie yatangaje, Emmy nawe yasubije uyu muhanzi avuga ko yamubeshyeye nta rwango amufitiye ndetse ahishura ko ubuzima bwe buri mukaga nyuma […]
Abanyeshuri 90 barembye nyuma y’uko bariye cakes bicyekwa ko zari zikozwe mu rumogi
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 90 bo muri Afurika yepfo boherejwe mu bitaro nyuma yo kurya cake bakekaga ko yari yashyizwemo urumogi. Abayobozi bavuze ko abo banyeshuri baguze iyo mitsima(Cakes) ku mucuruzi wo mu muhanda berekeza mu ishuri ribanza rya Pulamadibogo, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pretoria.Bakimara kuzirya bagize isesemi no kubabara mu gifu […]
RPLB yateye utwatsi Frw 200 za RBA
Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier league, yateye utwatsi Frw miliyoni 200 Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyifuzaga kwishyura ngo cyegukane uburenganzira bwo kwerekana imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Kuva shampiyona itangiye RBA yerekanaga imikino yayo, mu gihe ibiganiro na RPLB byari bigikomeje. Iki gitangazamakuru cyakora ku wa Kane cyasabwe guhagarika kwerekana iyi mikino, […]
Tshisekedi yongeye guhura na Eugène Gasana urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu w’iki cyumweru yahuye n’Abanyarwanda baba mu buhungiro bayobowe na Eugène Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni. Tshisekedi n’aba barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahuriye muri Hoteli yitwa Peninsula iherereye i New York. Mu bitabiriye iyo nama nk’uko amakuru abivuga, hanarimo Denise […]
U Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho mu mezi abiri ashize ku rutonde rwa FIFA
Ku wa kane, tariki ya 21 Nzeri, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 40 muri Afurika na 139 ku isi ku rutonde rwa Coca Cola FIFA ruheruka gusohoka. U Rwanda rukomeje umwanya wa 139 ku isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, rukaba rwarafashe umwanya umwe mu nyandiko ebyiri zashize zasohotse muri Kamena na Nyakanga. Amavubi […]
Col Doumbouya yahaye Loni gasopo, ayisaba kureka gukomeza ‘guha Afurika amasomo’
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yagaragaje impamvu bikwiye kuba ngombwa ko Igisirikare cyivanga muri Politiki ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 78 y’Umuryango ya Loni. Ni nyuma y’uko kuva mu myaka itatu ishize umugabane wa Afurika wakunze kurangwamo na za Coup d’à‰tat za hato na hato. Col Doumbouya ni umwe mu bageze […]
RIB yanyomoje Kazungu uvuga ko abo yishe yabahoye kumwanduza SIDA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje Kazungu Denis uvuga ko abakobwa yicaga yabahoye kuba baramwanduje Virusi itera SIDA. Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yemeye ibyaha 10 ubushinjacyaha bumurega. Ni ibyaha birimo icy’ubwicanyi, aho […]
Minisitiri Mimosa yahaye ikaze isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi
U Rwanda rwahaye ikaze irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’isi (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 21 Nzeri 2023 uyobowe na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju arikumwe na Ms Amina Lanaya usanzwe ayobora UCI. Ni mu gihe impuzamashyirahamwe y’umukino wo […]
Nkore iki? Ngira ubushake bw’imibonano budasanzwe kuburyo nta mugore umpaza
Umugabo ubarizwa mu murenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali utaributangajwe amazina ye yagishije inama ko agira ubushake budasanzwe mu gihe cy’imibonano ku buryo nta mugore ujya apfa kumuhaza ngo amunyuze. Yagize ati”Nitwa….mbarizwa mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.Ikinteye kugisha inama ni uburyo bw’imiterere y’umubiri wanjye mbona ishobora gutuma […]
Amerika yagabanyije ubufasha yahaga RDF
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha abana mu gisirikare, ibyatumye zigabanya ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. U Rwanda rwabaye igihugu cya 19 gishyizwe kuri ruriya rutonde ruzwi nka CSPA. Ni urutonde Amerika ikora ishingiye ku iteka rigamije gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi […]
Perezida Nana Akufo-Addo yasabye Amerika n’u Burayi guha Afurika indishyi
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi guha Afurika indishyi, mu rwego rwo gusana ibyangirijwe n’icuruzwa ry’abacakara Perezida wa Ghana yatanze iki cyifuzo ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New. Yibukije Amerika n’ibihugu by’u Burayi ko ubukungu […]
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe mu rukiko, umucamanza atera utwatsi icyifuzo cye
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Kazungu Denis ucyekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu karere ka Kicukiro. Uyu mugabo ukekwaho kwica abantu barenga 10 akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, yageze ku rukiko atwawe n’imodoka y’Urwego rw’Igihugu […]
Urupfu rwa Mwishywa wa Masamba uherutse gupfira muri Canada ruracyateye urujijo

Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Calvin Kagahe Ngabo uzwi nka Young CK uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutaramenyekana. Uyu musore ubusanzwe wavukiye mu Rwanda muri Nyamirambo ndetse akanahiga amashuriye harimo abanza n’ayisumbuye utibagiwe na Kaminuza yigiye muri IPRC Kicukiro, ariko nyuma aza kujya muri Canada 2017 ari naho yaguye. Aha niho […]
U Bubiligi bugiye guha imyitozo abasirikare 7,000 ba FARDC
U Bubiligi bwemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guha imyitozo abasirikare 7,000 bo mu ngabo zayo. Byemejwe na Ambasaderi w’u Bubiligi i Kinshasa, Roxane de Bildering, ubwo ku wa Gatatu yahuraga na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre Bemba. Uyu mudipolomate yavuze ko guha imyitozo bariya basirikare biri mu rwego rw’amasezerano ya gisirikare Congo isanzwe […]
The Ben yemeye ko hari abarimo kugera amajanja igitaramo azakorera i Burundi
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki, yemeje ko igitaramo yitegura gukorera i Burindi cyatangiye kugerwa intorezo n’abantu atatangaje amazina. Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga , yavuze ko hari abantu bakomeje gushaka kumurwanya ngo baburizemo igitaramo cye ariko ngo ntabwo bamutsinda. Ibyo kuburizamo iki gitaramo byatangiye kunugwanugwa mu minsi ishize ariko amakuru akavuga […]
André Onana yishinjije gutuma Manchester United itsindwa na Bayern Mà¼nich
Umunya-Caméroun André Onana yishinjije gutuma Manchester United akinira itsindwa na Bayern Mà¼nich, ubwo amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa UEFA Champions league mu ijoro ryakeye. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wo mu tsinda rya mbere warangiye Manchester United itsinzwe ibitego 4-3. Onana yakoze amakosa akomeye cyane ku gitego cya mbere yatsinzwe, ubwo yacikwaga […]
Kenya: Abatinganyi bashobora kuzajya bafungwa kugeza ku myaka 50
Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya iri kwiga ku mushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ku buryo uwabihamijwe azajya ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 50. Igitekerezo cy’uriya mushinga wa ririya w’itegeko ryiswe ko rigamije kurengera umuryango cyazanwe na Despite Peter Kaluma uhagarariye agace ka Homa Bay mu nteko ya Kenya. Ni itegeko rigamije gukumira ibikorwa […]
Umurambo w’umuhanzi w’Unya-Nigeria ‘MohBad’ ugiye gutabururwa
Amagana y’abafana b’injyana ya Afrobeats biraye mu mihanda bigaragambya nyuma y’urupfu rw’umuhanzi wari ukunzwe muri iyi njyana ‘MohBad’ basaba ko hatangwa ubutabera. Uyu muhanzikazi w’imyaka 27, amazina ye nyakuri ni Ilerioluwa Aloba, yapfiriye mu bitaro i Lagos muri Nigeria kuri iki cyumweru ariko ntihagaragazwa intandaro y’urupfu rwe. Ku wa kabiri, guverineri wa Lagos Babajide Sanwo-Olu […]
Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika mu murage w’Isi inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inzibutso UNESCO yemeje ko yamaze gushyira mu murage w’Isi harimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Nyamata mu karere ka Bugesera, urwa Murambi mu karere ka Nyamagabe ndetse n’urwa Bisesero mu […]
Itangazamakuru ryatangiye gukomanyiriza ‘Onana’Ufatira Manchester Utd
Itangazamakuru ryatangiye kugaragaza inenge ribona ku munyezamu Andre Onana ukomeje kugenda yitwara nabi mu mikino iyi kipe ikomeje gukina by’umwihariko muri shampiyona y’abongereza. Umunyamakuru ukomeye Jones yabwiye GIVEMESPORT ko adashimishijwe nibyo yabonye kugeza ubu, yatangaje ko United ishobora kuza kwicuza kuba yarasinyishije uyu mukinnyi ukomoka muri Cameron. Ati: “Ntabwo mbona ko Onana rwose ari kuzamura […]
Al Hilal yakuriye inzira ku murima Rayon Sports
Ikipe ya Al Hilal Benghazi yamenyesheje Rayon Sports ko umukino izabakiramo i Kigali nta mufana n’umwe wemerewe kujya kuwureba. Amakipe yombi azahura ku wa 24 Nzeri, mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Ni mu mukino wakabaye warakiniwe muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023, gusa uza kwimurwa kubera ibiza […]
Uwatangaje ko Titi Brown yiziritsweho n’ibikomerezwa bibiri yatanze indi mpuruza

Kuri uyu wa kabiri nibwo hasakaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga zigaruka ku karengane kavugwa ko umubyinnyi Titi Brown yakorewe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukuru. Ako karengane kavugwa, ni uko yasubikiwe urubanza inshuro zigera kuri eshanu mu gihe kigiye kugera hafi imyaka ibiri atarahamwa n’icyaha ngo […]
Tshisekedi wananiwe kuganira n’abaturage be ni njye tuzaganira?_Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuri ubu kuba yagirana ibiganiro na mugenzi we, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo byatanga; nyuma y’uko mu bihe byashize baganiriye kenshi ariko ntibigire icyo bitanga. Perezida Kagame yabitangaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo n’ibibazo byo muri Repubulika Iharanira […]
Perezida Kagame yasobanuye intandaro yo kugira ngo u Bubiligi bwange Amb. Karega
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo yatumye u Bubiligi bwanga Vincent Karega u Rwanda rwari rwatanze nka Ambasaderi ugomba kubuhagararira i Bruxelles. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore wari wasoje manda ye. Mbere yo gutangira […]
Ibyorezo bishobora kwaduka Libya nyuma yo kwibasirwa y’umwuzure
Nyuma y’umwuzure uherutse kwibasira igihugu cya Libya ugahitana abagera ku bihumbi 20, kuri ubu ngo hari ibyago byinshi ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n,ibyorezo bikomoka ku mwanda by’umwihariko mu gace Ibiza byibasiye cyane. Ibyo byagarutsweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko kubera ko Ibiza biba byarasize bisakumye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara […]
Mwene Karangwa uzwi kuri Twitter arafunzwe
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Claude Karangwa wamenyekanye ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter. Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, akaba akurikiranweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’icyo gukoresha ibikangisho. Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko ibyaha uyu musore akekwaho gukora byakorewe […]
P. Kagame yagaye impuguke za Loni zashinje RDF guha ubufasha M23
Perezida Paul Kagame yanenze impuguke za Loni zagaragaje ko hari ubufasha Ingabo z’u Rwanda zaba zarahaye umutwe wa M23, azishinja kubogamira kuri Congo Kinshasa zigatangaza ibinyoma ku Rwanda. Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze umwaka urenga birebana ay’ingwe, kubera amakimbirane amaze […]
Ahantu ha mbere mu Rwanda handitswe mu murage w’Isi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ryatangaje ko ryamaze kwandika Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku rutonde rw’umurage w’Isi. UNESCO yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Nyungwe yahise iba ahantu ha mbere mu Rwanda hinjiye mu murage w’Isi. Ni icyemezo UNESCO yashyize mu bikorwa, nyuma y’uko muri 2021 […]
Abasirikare ba KDF bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu
Abasirikare ba Kenya bataramenyekana umubare bapfuye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, ubwo kajugujugu barimo yakoraga impanuka. Igisirikare cya Kenya mu itangazo cyasohoye kuri uyu wa Kabiri, cyavuze ko impanuka yabereye mu ntara ya Lamu. KDF ntiyigeze itangaza umubare w’abaguye muri iriya mpanuka, gusa yavuze ko abasirikare n’abakozi bose b’iriya ndege […]
Kazungu Denis agiye kugezwa imbere y’ubutabera
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje bwamaze kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye ya Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura iwe mu rugo. Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri ari bwo ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Kazungu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Kugeza ubu itariki urubanza rwa Kazungu ruzatangiriraho ntabwo iratangazwa, gusa […]
Diamond ntashaka ko umukobwa ajya mu muziki kubera ubusambanyi
Icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ko atazigera yemera ko umukobwa we Princess Tiffah gukora umuziki bitewe n’ibibazo abakobwa bawukora ngo bahura nabyo. Ashingiye ku bunararibonye bwe mu muziki, Diamond yavuze ko umwuga wa muzika ari umushinga uteje akaga umwana w’umukobwa. Yiboneye ubusambanyi bw’abacuranzi b’abakobwa mu myaka yashize, akavuga ko atazemera ko umukobwa we akorerwa […]
Sukhoi-30 za UPDF zasutse umuriro kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize indege z’intambara z’igisirikare cya Uganda zarashe ibirindiro by’umutwe wa ADF biri rwagati muri Congo. Museveni yavuze ko ibyihebe byarashweho n’indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 byari byihishe mu gace ka Mambasa, mu ntara ya Ituri. Ni agace gafatwa nk’amatware akomeye y’umutwe wa […]
Mu bantu 14 Kazungu ashinjwa kwica babiri yabatetse mu isafuriya
Kazungu Denis uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwica abantu akabataba mu cyobo yacukuye aho yakodeshaga mu karere ka Kicukiro, byatahuwe ko hari abo yatetse. Iperereza ryakozwe rigaragaza ko abantu Kazungu yishe bagera kuri 14 ariko hakaba harabonetse imibiri 12 aho ngo ibiri yayitetse mu isafuriya. Ubwo yatabwaga muri yombi, RIB yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka […]
Part2:Ni izihe caresses wakora ku mugore ukurikije urwego rw’ubusabane mufitanye?
Ubushize twari twabagejejeho uburyo umugabo ashobora gukaresa umugore we kugeza ku rwego yumva abishatse.Gusa kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe ese ushobora ku mukaresa gute bigendanye n’urwego rw’ubushuti mufitanye. Uburyo bwa caresses ku rwego rwo hasi Urugero mu gihe mukimenyana, . Koresha aya mayeri: Sa nkaho ushaka kumukura akantu kamugiye ku ngohe (birumvikana, ntakaba gahari), […]
Ibihembo bya AFRIMA 2023: Meddy yatashye imbokoboko ahigitswe na Diamond
Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi mu muziki nyarwanda nka Meddy, yatashye imbokoboko mu bihembo bya All Africa Muzik Magazine Awards (AFRIMMA 2023) yari ahagarariyemo u Rwanda. Ni ibihembo biheruka gutangirwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ncuro yabyo ya 10. Meddy ufatwa na benshi nk’uyoboye umuziki nyarwanda yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi […]
Umuyobozi wa Rayon Sports wutswe inabi azira APR FC yeguye
Rukundo Patrick wari ukuriye komite nkemurampaka muri Rayon Sports, yeguye kuri izo nshingano nyuma yo kotswa igitutu n’abafana b’iriya kipe. Uyu mugabo yiswe “umunyenda nini ndetse n’umugambanyi” n’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye umwambaro wa APR FC. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yagiye kuyishyigikira ku Cyumweru, ubwo yari yakiriye Pyramids FC […]
Uko Ndayishimiye yapfubije gahunda ya SADC yo kohereza ingabo zayo muri Congo
Ku itariki ya 05 Nzeri 2023 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kongera manda y’Ingabo za EAC zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza mu Ukuboza. Ni icyemezo Congo yafashe mu gihe hari hashize igihe gito Perezida Félix Antoine Tshisekedi anenga umusaruro w’izi ngabo, nyuma y’uko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba zo […]
Nyamirambo:Inkongi y’umuriro yibasiye isoko ryo mu Miduha

Kuri uyu wa Mbere taliki 18 Nzeri 2023 mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo Akagali ka Rugarama hagaragaye inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rizwi nk’irya Miduha yangiza ibirimo imyaka n’ibindi bikoresho. Ni inkongi yabaye ahagana mu masaha ya Saa 14h:00 aho benshi bahise bakwira imishwaro bakimara kubona uwo muriro bagerageza kwirwanaho barokora bimwe mu bicuruzwa […]
Kiyovu Sports yatakambye isaba kurenganurwa

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kuyirenganura, nyuma y’”akarengane” imaze iminsi ikorerwa n’abasifizi. Ni ibikubiye mu ibaruwa Perezida w’iyi kipe, Ndorimana Franà§ois Régis ‘Jenerali’ yandikiye FERWAFA. Muri iyi baruwa Kiyovu Sports yavuye imuzi uburyo yagiye yibirwa mu mikino ya shampiyona iheruka guhuriramo n’amakipe ya Muhazi United na Gasogi United; ibyo ivuga byatumye itakaza amanota […]
Kirehe:Rurageretse hagati y’abaturage na Gitifu hafi gufatana mu mashati
Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe umurenge wa Kirehe, haravugwa ubushyamirane bw’umumurengera hagati y’abaturage n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyabikokora, aho uyu muyobozi abatuka mu ruhame. Aba baturage bashinja uyu gitifu ko abatuka akanabacyocyora mu ruhame kugeza ubwo hari umuturage bari bagiye gufatana mu mashati ariko bakabakiza ku bw’amahirwe bigarukira hafi.Aha abaturage batanga urugero ko […]
Nyaruguru: Umubyeyi yabyaye impanga eshatu
Uwimana Josiane w’imyaka 32, mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2023 yabyariye neza abana batatu (babiri b’abahungu n’umwe w’umukobwa) mu kigo nderabuzima cya Kabilizi giherereye mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru. Ni ibintu bidasanzwe kuko ubusanzwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko umubyeyi agomba kwipimisha agitwite, yasanga ari impanga akazabyarira mu bitaro. […]
Gusenga biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe-Ubushakashatsi
Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata umwanya ugasenga biri mu bintu bifasha umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ariko ku bantu bataragera ku rwego rwo gufata imiti. Inzobere mu mitekererezo ya muntu muri minisiteri y’Ubuzima, bavuga ko uburyo bwiza bwo gukira uburwayi bwo mu mutwe harimo no gusenga, ariko bikarushaho iyo ufite umuntu ubwira ibibazo byawe wizeye […]