Umubyeyi wa Young CK yasobanuye uko yamenye urupfu rw'umuhungu we

Urupfu rwa Mwishywa wa Masamba uherutse gupfira muri Canada ruracyateye urujijo

Sangiza iyi nkuru

Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Calvin Kagahe Ngabo uzwi nka Young CK uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutaramenyekana.

Uyu musore ubusanzwe wavukiye mu Rwanda muri Nyamirambo ndetse akanahiga amashuriye harimo abanza n’ayisumbuye utibagiwe na Kaminuza yigiye muri IPRC Kicukiro, ariko nyuma aza kujya muri Canada 2017 ari naho yaguye.

Aha niho yanakoreye cyane umuziki we mu njyana ya Hip Hop ari naho yakoreye iyamenyekanye cyane yise ‘umugabo’ yamamaye mu minsi ishize by’umwihariko mu rubyiruko.

Mu Kiganiro umubyeyi we yagiranye na The New Times , yasobanuye ko uyu musore yakuze ari umuhanga mu masomo ye aza no kugerekaho kuba intyoza mu muziki ndetse akabikunda cyane.Yavuze ko ubuhanga mu muziki yabukomoye kuri ba nyirarume barimo na Masamba Intore usanzwe ari inzobere mu muziki w’injyana gakondo mu Rwanda.

Young CK yitabye Imana tariki 17 Nzeri 2023, agwa mu Mujyi wa Otawa muri Canada, aho yabaga, hahita hatangira iperereza ry’icyamuhitanye ariko kugeza ubu icyamuhitanye ntikiramenyekana.

Uyu mubyeyi we witwa Jean Louis Kagahe avuga ko yavuze ko iyi nkuru y’incamugongo yamugezeho mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 18 Nzeri 2023.Avuga ko iyi nkuru yayimenyeshejwe na muramu we, wamuhamagaye kuri telefone, agahita agwa mu kantu.

Ati “Yarambwiye ngo muri iryo joro ry’agahinda, Nikita (izina ryo mu buto rya Young CK) yatashye ari kumwe n’inshuti ze, bagaragaraga ko basa nk’abasinze. Nyuma yo kuhamugeza, yahise agenda ariko ntiyavuga aho yari agiye. Nyuma y’akanya, umuvandimwe we Kevin yagerageje kumuhamagara ariko ntiyitabe telefone.”

Yongeyeho ati “Bagerageje kumushakisha ahantu hose, bajya kureba inshuti zabo niba basubiye kwishima, ariko baramuheba. Nyuma babonye telefone ye n’irangamuntu byasizwe ahantu, bahita bagira impungenge, ubundi bahamagara Polisi ngo ibafashe.”

Umurambo we waje kuboneka ujyanwa ngo usuzumwe ariko kugeza n’ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye dore ko ngo bishobora gutwara iminsi ibiri cyangwa itatu.

Umubyeyi wa Young CK yasobanuye uko yamenye urupfu rw'umuhungu we
Umubyeyi wa Young CK yasobanuye uko yamenye urupfu rw’umuhungu we

Young CK yababaje benshi
Young CK yababaje benshi

Inganzo ya Young CK yayikomoraga mu barimo Masamba
Inganzo ya Young CK yayikomoraga mu barimo Masamba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *