Kuri uyu wa kabiri nibwo hasakaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga zigaruka ku karengane kavugwa ko umubyinnyi Titi Brown yakorewe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukuru.
Ako karengane kavugwa, ni uko yasubikiwe urubanza inshuro zigera kuri eshanu mu gihe kigiye kugera hafi imyaka ibiri atarahamwa n’icyaha ngo akatirwe ibihano byaba biteganyijwe cyangwa se ngo agirwe umwere arekurwe.
Ku munsi wejo nibwo hasohotse amakuru ko hari abagabo babiri ngo bari inyuma y’iri fungwa rya Titi Brown bafitanye isano ya hafi n’umukobwa uvugwa ko Titi Brown yasambanyije.
Uyu munyamakuru (Peacemaker Mbarubucyeye) yaganiriye na BWIZA.COM, yongera kubishingaho agati ahamya ko uyu musore yarenganye akurikije ibimenyetso afite aho yasanze ngo harabayeho munyumvishirije.
Aha atanga urugero rwo kuba uyu mubyinnyi yaratawe muri yombi mu Ugushyingo 2021 ntihapimwe DNA muri icyo gihe ahubwo zigapimwa hashize umwaka n’igice ndetse izindi manza zije nyuma y’urwe zigacibwa zikarangira urwe rwirengagije , ngo ni ikigaragara ko hari akarengangane gakomeye.
Ati”Urumva gufata umuntu ku itariki 10 z’ukwacumi na kumwe 2021, urubanza rwe ukarushyira muri uko kwezi ariko ku mwaka ukurikiyeho(2022) urubanza rwe ukarwirengagiza, DNA zigapimwa hashize umwaka n’igice kandi zakabaye zipimwa agitabwa muri yombi , urumva ni ikibazo.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Titi Brown aribwo azasomerwa umwanzuro w’urukiko niba ahamwa n’ibyaha agakatirwa igifungo, cyangwa niba ari bugirwe umwere akarekurwa.Gusa mu mbone za Peacemaker ahamya ko Brown n’arekurwa ari imbaraga z’itangazamakuru naho n’ahamwa ibyaha bizaba ari akarengane ashingiye ku bimenyetso afite bigaragaza ko hari abashakira hasi hejuru.
Gusa atanga ubutumwa ku banyamakuru batinya gukora inkuru zicukumbuye zifasha abantu barengana, ahubwo bagahora mu by’abambaye ubusa atanga urugero nk’aho usanga ikinyamakuru kimwe kiriho inkuru 20 ariko ugasanga inyishi ni izivuga ku mabuno ya Shaddy Boo.





2 Responses
Uwatangaje ko Titi Brown yiziritsweho n’ibikomerezwa bibiri yatanze indi mpuruza
Ariko mbabwize ukuri,niba iyo munyumvishirize irimo koko,hari icyuho gikomeye ndetse n igisebo k’ubutabera mu gihugu cyacu kiyobowe n’umugabo twese twemera ko abyanga urunuka,ndasaba ko byakurikiranwa mubushishozi uyu mwana agahabwa ubutabera ntibikomeze kudushyira murujijo kdi bitagakwiye.
Ubundi siniyumvisha impamvu urubanza rumaze iyo myaka yose…ubu se bategereje ko ko Perezida Kagame azabivugeho babone kuruca….mwagerageje mukorohereza umusaza koko ko ntacyo aba atabahaye ngo mukore neza.
Plz…!!!!
Uwatangaje ko Titi Brown yiziritsweho n’ibikomerezwa bibiri yatanze indi mpuruza
Ariko mujua mukomoza ku bantu bize amatageko kuva za 1997?
Abafamilisle,abaforomo, abaerari bose ngo baciye muri candidat libre.
Benshi bari barashonje cyane. Ubu lero Ethics kuribo iza iyo ibifu byuzuye. Hakenewe mo iyirukana kuko ivugurura ntacyavamo.