Dusabimana wari umaze ukwezi ashakishwa nyuma yo kwica nyirabuja yafashwe
Inzego z’umutekano zataye muri yombi Dusabimana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko murugo.Uyu musore w’imyaka 20 yishe nyirabuja ahita atoroka. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari, mu kagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Rusebeya.Dusabimana akimara gufatwa yavuze ko hari abandi bafatanyije mu kwica nyakwigendera Mukarugomwa Joséphine. […]
Nyuma y’uko Yesu wo muri Kenya atawe muri yombi umugore we arataka inzara

Nabii Benjamin, umugore wa Eliud Wekesa usanzwe uzwi nka Yesu wa Tongaren, arataka inzara nyuma y’uko umugabo we atawe muri yombi.Uyu mugore avuga ko umuryango we umerewe nabi bityo akaba asaba ko umugabo we yarekurwa. Yagize ati” Kuva umugabo wanjye (Yesu Wa Tongaren) ajyanywe mu gihome, ubuzima bwarakomeye bitewe n’uko ariwe watugaburiraga.Kugeza ubu ndaboshywe simfite […]
SADC igiye gucura umugambi wo kwirukana Ingabo za EAC muri RDC
Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), urateganya gukora indi nama izaba yiga ku bibazo byo muri Congo. Inama y’umutekano ya SADC byitezwe ko izabera i Windhoek muri Namibie mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi kwa Gicurasi. Ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Ingabo za EAC ziri muri Congo zavanwayo, ndetse na gahunda […]
Shakira na Piqué bakomeje guterana amagambo bapfa abana babo

Nyuma y’uko umuhanzikazi Shakira, na Gerard Piqué batandukanye ndetse hakabaho ko umwe ajya gutura ukwe n’undi bikaba uko , kuri ubu habaye gushyamirana hagati y’aba bombi bapfa ko abana bagaragara mu bitangazamakuru kandi bitemewe. Mu bitangazamakuru byo hirya no hino bitandukanye, biri gutangaza ko rukomeje kwambikana hagati y’ibi byamamare ahani bapfa ko umwe arimo kubangamira […]
Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka babangamira gukumira SIDA: RBC
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka biri mu bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA. Ni ibyatangajwe na Dr Ikuzo Basile uyobora w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA muri RBC. Dr Ikuzo avuga ko bene ubu buraya bwambukiranya imipaka bubangamira urugamba rwo gukumira SIDA, kuko bigoye kumenya […]
Abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai bakozanyijeho na FARDC
Umutwe w’abarwanyi ba Mai Mai wakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC) ibintu bisanzwe bitamenyerewe kuko uyu mutwe wari usanzwe ukorana bya hafi n’izi ngabo za Leta. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, aho muri iyi mirwano haguyemo abagera kuri 4 ku mpande zombi, babiri ku ruhande rwa […]
Amb. Busingye yasubije Gen Richard Dannatt uheruka kunenga u Rwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije Gen Lord Richard Dannatt wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dannatt yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009. Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite […]
Man City yihanangirije Real Madrid, isanga Inter Milan kuri ‘final’ ya Champions league
Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo kunyagira Real Madrid ibitego 4-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 5-1. Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola yari yakiriye Real Madrid ya Carlo Ancelotti, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Etihad Stadium. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Santiago Bernabeu […]
CAF Confederation Cup: Young Africans yanditse amateka akomeye
Ikipe ya Young Africans yo yanditse amateka yo kugera bwa mbere ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsinda Marumo Gallants yo muri Afurika y’Epfo ku giteranyo cy’ibitego 4-2. Iyi kipe yo muri Tanzania yari yasuye Marumo Gallants, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza warangiye iyitsindiye imbere y’abafana bayo ibitego 2-1. […]
Niba ukunda kurigata mu gitsina cy’umugore dore ibishobora kukubaho

Uko iterambere ryiyongera mu nzego zitandukanye, ni nako no mu zindi ngeri zitandukanye hakomeza kwaduka cyangwa gukaza ingeso zitahozeho hambere by’umwihariko muri Afurika.Zimwe mu ngeso zigenda zikomeza kwiyongera cyane twavuga nko gukora imibonano mpuza bitsina hakoreshejwe ururimi (Oral Sex). Ururimi rushobora gukoreshwa ku mugabo ategura umugore(cunnilingus) bitegura kujya mu gikorwa cyangwa umugore akabikorera umugabo(cunniliellation).Ubu buryo […]
Karasira Aimable azongera asuzumwe indwara zo mutwe

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable azongera agasuzumwa indwara zo mu mutwe , nyuma y’uko rusanze ko raporo ya muganga yakozwe ifite inenge.Byari biteganyijwe ko Karasira agaragara mu cyumba cy’iburanisha kugirango akurikire isomwa ry’urubanza , ariko ntiyagaragaye. Urukiko rwanzuye ko Karasira yongera gusuzumwa, nyuma y’uko ibizamini byari byakozwe na Dr .Muremangingo […]
Guardiola yirase ibyubahiro mbere y’umukino uhuza Manchester City na Real Madrid

Pep Guardiola usanzwe amenyerewe nk’umutoza w’igihangange ku mugabane w’Iburayi by’umwihariko mu gihugu cy’Ubwongereza, yatangiye kwivuga ibigwi agaragaza ko we n’abakinnyi be nta kibazo bafite ndetse ko yiteguye guserukana intsinzi. Ni umukino w’itezwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa 21h00, ugahuze ikipe ya Manchester City na Real Madrid mu mukino wo kwishyura ugeze muri […]
Ese koko Yolo The Queen abaho cyangwa ni igihuha?Abahe?

Abakunzi b’imbuga nkoranyambaga iyo uvuze izina Kirenga Phiona, abenshi bahita bumva Yolo The Queen , umwe mu bakobwa bakomeje gutitiza Instagram, Twitter n’izindi mbuga Nkoranyambaga.Uyu mukobwa nta watinya kuvuga ko ari mu bagezweho muri iki gihe banakomeje kwigarurira imitima y’abagabo. Yolo The Queen ariko n’ubwo abantu bamukurikirana kuri izo mbuga, abenshi bifuza guhura nawe ariko […]
Amerika yongeye gusaba u Rwanda ‘kuvana Ingabo zarwo muri RDC’
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yasabye u Rwanda kuvana ingabo avuga ko rufite muri Congo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi Ambasaderi Tamlyn yari yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba, baganira ku ngingo zirimo umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo. […]
Umwarimu wa Diamond yavuze uko yamutakambiye ngo amwigishe icyongereza

Mwarimu witwa Allan wigishije Diamond Platnumz yatangaje ko, uyu muhanzi yamutakambaye ngo amwigishe icyongereza bitewe n’uko nta nagacye ngo yari azi.Uyu mwarimu avuga ko yatangiye kwigisha Diamond Platnums icyongereza ahereye kuri zeru ariko akishimira ko ngo yahise aba intyoza mu kukididibuza. Allan ngo yahuye na Diamond, bikozwe n’uwo bahoze bakundana.Uyu mwarimu asobanura ko yabanje kwigisha […]
Tshisekedi ategerejwe kwa Xi Jinping
Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin (Beijing) mu murwa mukuru w’u Bushinwa. Nta gihindutse Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26 Gicurasi 2023, akazaba aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba. Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u […]
Amavubi yatewe mpaga na Bénin
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamenyesheje u Rwanda ko Ikipe y’Igihugu Amavubi yamaze guterwa mpaga na Bénin nyuma yo gukinisha umukinnyi wari uremerewe gukina umukino wabahuje. Icyemezo cyo gutera mpaga Amavubi cyatangajwe na Raymond Hack ukuriye akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Bénin yareze Amavubi muri CAF […]
Uganda:Yishwe amaraso ye ajyanwa kugurishwa ngo atambweho igitambo
Umugabo wari usanzwe atanzuzwe no gukora amashanyarazi, yishwe amaraso ye ashyirwa mu ibase ajyanwa kugurishwa kugirango bayatambeho igitambo. Mu mpera z’icyumweru dusoje, nibwo umugabo w’imyaka 32 witwa Nisiimwa yiciwe mu gace ka Nyamabale i Kabale mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, yishwe n’abagizi ba nabi nyuma y’uko basangiye inzoga bakamukata ijosi Urupfu rwa Nissimwa rukimara […]
Abarimo Museveni na Tshisekedi bagiye guhuriza u Burusiya na Ukraine mu biganiro by’amahoro
Ba Perezida b’ibihugu bitandatu bya Afurika barateganya kugenderera ibihugu by’u Burusiya na Ukraine “vuba bishoboka”, mu rwego rwo gufasha ibi bihugu byombi gukemura ikibazo cy’intambara bimaze umwaka urenga bihanganyemo. Byatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro n’itangazamakuru. Ramaphosa yavuze Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na mugenzi we wa […]
Mugabo, niba ushaka ko amasohoro yawe yiyongera ntukajye ubura aya mafunguro

Nyuma y’uko abahanga bagiye bavumbura amafunguro afasha buri gice cy’umubiri kurushaho kumererwa neza, ni nako batagiye bahwema gushaka ashobora kwifashishwa n’umugabo, mu gihe ashaka ko amasohoro ye yakwiyongera. Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza mu […]
Abagaba b’Ingabo za SADC bacuze umugambi wo gutsinsura M23
Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC baheruka guhurira mu nama yari igamije gucuriramo umugambi w’uko bafasha RDC kwigobotora imitwe yitwaje irimo n’uwa M23. SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo. […]
Mu nzu ndangamurage z’u Rwanda hagiye kongerwamo ikoranabuhanga
Mu gihe isi ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye byiterambere ry’ubucuruzi, ninako rigenda ricengera no muzindi nzego mu rwego rwo kujyana n’ibigezwe. Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko ikoranabuhanga ryinjira cyane mu byerekeye umuco , bitewe n’uko imico itandukanye iba igaragaza amateka yo hambere .Ibi rero bisa n’ibri guhindura isura mu muco nyarwanda kuko iri koranabuhanga rigiye […]
Abahanzi Nyarwanda 10 bapfubye

Mu muziki w’u Rwanda, hari abahanzi bagiye bahirwa bakamenyekana bagatumbagira ariko wasuzuma ugasanga nta mpano bari bafite. Hari abandi twagiye twumva banyura mu matwi y’abakunzi b’umuziki ariko nyuma bagahita baburirwa irengero cyangwa bagahera hagati kandi bari bafite impano. N’uyu munsi baracyahari banze kuzamuka cyangwa babivemo. Mu bamenyekanye cyane harimo abo wumvaga koko ko bafite impano, […]
FIFA yatesheje agaciro ikirego Mohammed Adil yari yararezemo APR FC
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yateye utwatsi ikirego umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi yari yarayiregeyemo ikipe ya APR FC ayishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Adil yari yareze iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu muri FIFA. Byari nyuma y’uko yaherukaga kumuhagarika mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imyitwarire mibi; undi birangira yanze […]
Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya yandagaje Emmanuel Macron
Dmitry Medvidev wahoze ari Perezidaw’u Burusiya, yandagaje Perezida Emmanuel w’u Bufaransa nyuma yo kuvuga ko u Burusiya bwahindutse nyakamwe kubera gushoza intambara kuri Ukraine. Perezida Macron mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru l’Opinion cyo mu Bufaransa, yavuze u Burusiya bwatangiye guhakwa Bushinwa, avuga ko iki gihugu cya Perezida Vladimir Putin kuba cyarateye Ukraine byatumye gitakaza ubushongore […]
Abakinnyi 3 ngenderwaho ba APR FC ntibazongera kuyikinira muri iyi “season”
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Moussa, yemeje ko ba myugariro Buregeya Prince, Niyigena Clement na Jean Claude Niyomugabo batazongera gukandagira mu kibuga muri uyu mwaka w’imikino kubera imvune. Aba ba myugariro uko ari batatu bamaze igihe batifashishwa na APR FC, ndetse iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyigeze ibifashisha mu mikino yombi ya ½ cy’irangiza cy’Igikombe […]
Kiyovu Sports yaryoje Iradukunda Bertrand amagambo yatangaje

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse rutahizamu wayo, Iradukunda Jean Bertrand, nyuma y’amagambo aheruka gutangaza asobanura impamvu atagaragaye mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro Ikipe ye yasezerewemo na APR FC. Kuri iki cyumweru ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1, iyisezerera muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 3-2. Ni umukino Iradukunda Jean Bertrand […]
Abagaba bakuru b’Ingabo za SADC bikomye RDF
Abagaba b’Ingabo zo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), baheruka kwikoma Ingabo z’u Rwanda (RDF) bazishinja guha ubufasha umutwe wa M23. SADC iheruka gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwigobotora imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwacyo. Ni umwanzuro wafatiwe […]
Ibihumyo,imari ishyushye ku buzima bw’umuntu! Dore impamvu ukwiye kubirya

Mu mirire yacu ya buri munsi, hari indyo tujya twirengagiza, nyamara ari imari ishyushye ku buzima bwa muntu.Ni kenshi usanga mu miryango itandukanye bagura ibiribwa ariko ugasanga birengagije ikiribwa kitwa ibihumyo kandi nyamara gifite akamaro gakomeye mu buzima bwacu. Akamaro k’ibihumyo ni kenshi haba ku mugore utwite kuko bituma agira ubuzima bwiza haba kuri we […]
RDC yatangaje igihe ingabo za SADC zizagerera ku butaka bwayo
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zishobora kugera ku butaka bw’iki gihugu mu kwezi gutaha kwa Kamena. Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ni bwo umuryango wa SADC watangaje ko wafashe icyemezo cyo koherereza Congo Kinshasa ingabo zo kuyifasha kwivuna imitwe y’inyeshyamba zimaze igihe […]
Umugabo wanjye yanyicishije inzara y’igitsina kubera inzitwazo zidashira! Nkore iki?

Ni kenshi hajya humvikana abantu batandukanye mu miryango yubatse bakunda guhura n’ikibazo cyo kudashimishanya mu gihe cyo gutera akabariro. Ahanini biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izo kudahuza mu rugo, cyangwa se ubumenyi bucye muri icyo gikorwa. Ni muri urwo rwego rero usanga hari abatwandikira bagisha inama kuri uru rubuga, abandi bakabicisha ku maradiyo cyangwa no ku […]
Umutoza wa Arsenal yavuze ko atarakura amaso ku gikombe

Mikel Arteta utoza ikipe ya Arsenal, yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Brighton 3-0, ariko akomeza kubaha icyizere ko amahirwe yo gutwara igikombe agihari. Avuze ibi nyuma y’uko Arsenal isigaje imikino ibiri gusa, naho Manchester City biryana isataburenge ikaba isigaje imikino 3 mbere y’uko Shampiyona igera ku musozo. Ni nyuma y’uko kandi […]
Shakira yisangiye uwamwigishije Icyongereza i Miami asiga Piqué

Umuhanzikazi Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane Nka Shakira, yashyize intera hagati ye n’umukinnyi Gerald Piqué , aho yavuye mu mujyi wa Barcelona akimukira muri Leta zunze ubumwe za America mu mujyi wa Miamy. Uyu muhanzikazi, yimutse nyuma y’uko aherutse gutangaza ko yatandukanye n’uwari umugabo we Gerald Piqué.Mu gutandukana kwabo Shakira yashinjaga uyu mukinnyi kumuca inyuma […]
Nyaruguru: Ngendahayo yegukanye irushanwa rya Duathlon Nyaruguru ‘Race To Remember’

Ngendahayo Jeremy yegukanye irushanwa rya “Duathlon” ryo kwibuka abakoraga siporo (sport) bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akoze ibilometero 20 Km n’igare na 7,5 Km n’amaguru mu isaha imwe, iminota 12 n’amadakika 20 (1h12’20). Irushanwa ryabaye kuri uyu wa 13 mu karere ka Nyaruguru. Ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda rifatanyije n’akarere ka […]
“Ababana bose barashwana” Nyina wa Cristiano avuga ku mubano w’umuhungu we na Georgina

Hashize iminsi,mu bitangazamakuru bitandukanye, havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cristiano Ronalido n’umugore we ko aba bombi baba batameranye neza.Ibi rero byamaganwe na Nyina w’uyu mukinnyi avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe. N’ubwo yatangaje ibyo, yavuze ko uyu muhungu we uko abanye n’umugore nta kibazo kirimo ahubwo ngo abantu nibo bari kubitiza umurindi.Yahakanye amakuru yanavugaga […]
Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Mukura VS kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Huye […]
Mu mwaka umwe abana b’abakobwa 500 baragurishijwe mu Burundi

Mu gihe abatuye isi bakangurirwa, kurwanya icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abana b’abakobwa,hari ibihugu bimwe na bimwe bikomeje kurangwamo ibyo bikorwa by’umwihariko igihugu cy’ubundi kikaba kivugwamo ubwiyengere bwo gucuruza abakobwa. Uduce tuza imbere tuvugwamo iri curuzwa ,ni muri komine Bugenyuzi intara ya Karusi, hashyira Uburasirazuba bw’Uburundi.Bivugwa ko abakobwa bacuruzwa bajyakunda kujyanwa mu bihugu by’ibituranyi birimo Tanzania. Imibare […]
Green Party yatoreye Dr Frank Habineza kuyihagararira mu matora ya Perezida muri 2024
Inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], yatoreye Depite Frank Habineza gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yemererwa kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Dr Frank Habineza usanzwe ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe mu nama nkuru ya ririya […]
Zambia mu bihugu bifite abagabo basohorera ku mpinja ngo zirusheho gukomera

Ikinyamakuru cyandikira kitwa Zambia Observer.com, cyanditse ko ubushakashatsi bwagaragaje ko gusiga uruhinja amasohoro birufasha gukomera mu buryo bw’igihagararo. MENDEZ Fernandez, umwe mu nzobere z’abaganga muri Zambia ashimangira ko tumwe mu duce two muri iki gihugu twatangiye gukurikiza umugenzo wo gusohorera ku mpinja zimaze igihe gito zivutse kuko ngo bizifasha gukomera mu buryo bw’umubiri. Uyu muganga […]
Umupolisi wa Uganda warashe mu cyico Umuhinde yateye Museveni kwibaza ibibazo 7
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibajije ubugira karindwi, nyuma y’umupolisi uheruka kurasa mu cyico umugabo w’Umuhinde amusanze aho akorera. Ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu ni bwo umupolisi wamenyekanye ku mazina ya Police Constable Wabwire Ivan yinjiye ahakorera ikigo cy’imari cyitwa TFS Financial Services, arasa mu cyico Umuhinde witwa Uttam Bhandari wari umuyobozi […]
RDC:Aborozi baherutse kwicirwa inka 400, bagaragaje ko byakozwe ingabo z’Abarundi zirebera

Mu ntangiro z’iki Cyumweru dusoje nibwo mu binyamakuru bitandukanye no kumbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’inka zarashwe urufaya rw’amasasu bikaza kumenyekana ko ari iz’aborozi b’Abatutsi batuye mu gace ka Masisi muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Aya mashusho nta wabura kuvuga ko yari ateye ubwoba ku bayarebye, aho abagizi banabi bagaragaraga bamisha mu nka amasasu zigahita […]
Igisubizo cya Tshisekedi ku baturage be bakomeje kumusaba kuvana RDC muri EAC
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko nta gahunda afite yo kuvana igihugu cye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’uko bamwe mu baturage be babyifuza. RDC ni umunyamuryango wa EAC kuva mu mwaka ushize wa 2022. Cyakora nyuma y’umwaka umwe iki gihugu cyemejwe nk’umunyamuryango wa karindwi w’uyu muryango, abenshi […]
Kenya:Mu bahitanywe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa habonetse indi mirambo 25

Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje gutumbagira kuko hongeye kuboneka indi mirambo 25 yiyongera kuyindi yarenganga 145. Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 179, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje […]
Bwa mbere Wema Sepetu yahishuye impamvu yatumye atera indobo Diamond Platnumz
Wema Isaac Sepetu uzwi muri sinema ya Tanzania, ku nshuro ya mbere yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’umuhanzi Diamond Platnumz bakanyujijeho mu rukundo. Wema na Diamond bakundanye hagati ya 2012 na 2014 mbere y’uko urukundo rwabo rugera ku iherezo. Uyu mukobwa mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yitwa Manara TV yavuze ko bigitangira yakundanaga n’umuhanzi […]
Raporo ya muganga yemeje ko Karasira Aimable arwaye mu mutwe
Isuzuma rya muganga ryemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma y’uko asabye ko yasuzumwa akabyemererwa n’urukiko.Ubu burwayi afite ngo burakomeye bisaba ko akorerwa ibishoboka byose kugirango ubuzima bwe burusheho kumera neza. Iyi Raporo igaragaje ko Karasira arwaye, nyuma y’uko we n’abamwunganira, basabye ko yajyanwa kuvuzwa hakarebwa niba ari muzima cyangwa arwaye.Yabisabye ubwo […]
Ambasaderi wa USA yasabye imbabazi Afurika y’Epfo
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu “yasabye imbabazi byeruye”, nyuma yo gushinja kiriya gihugu kugurisha intwaro u Burusiya. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ambasaderi Reuben Brigety yatangaje ko mu Ukuboza 2022 hari ubwato bw’u Burusiya bwavuye i Cape Town muri Afurika […]
Nyabugogo: Abarenga 10 bahanutse hejuru y’igorofa bashaka kureba Perezida Kagame
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu 12 ari bo bakomeretse, nyuma yo guhanuka ku igorofa riri i Nyabugogo kubera umubyigano bishimira kureba Perezida Paul Kagame. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi ni bwo iyi mpanuka yabaye. Perezida Kagame wari uvuye gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Rubavu […]
Gahunda ya SADC yo kohereza Ingabo muri RDC yaba yatangiye kuzamo kidobya
Amakuru ava mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), aravuga ko ibihugu biwugize bitavuga rumwe ku cyemezo cyo kohereza Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo SADC yafashe umwanzuro wo kohereza muri Congo ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize […]
Hari abibaza uko igitsina cy’umugabo kigomba kuba kireshya! Sobanukirwa

abantu benshi bakunda kugira amatsiko y’ukuntu igitsina cy’umugabo nya mugabo kigomba kuba kireshya, nyamara igitsina uko cyaba kireshya kose gishobora gukoreshwa neza kandi kikagira umumaro. Gusa n’ubwo bimeze gutyo, ubushakashatsi bugaragaza ko igitsina cy’umugabo cyafashe umurego, kigomba kuba gipima nibura hagati ya Inshi(inchi) ya 5.1 na 5.5. Ubwo ni ukuvuga hagati ya (12.95-13.97 cm), nubwo […]
Mico The Best ntaraheba miliyoni hafi 8 frw amaze imyaka 10 yishyuza Diamond

Umuhanzi Mico The Best umaze imyaka itarimike mu ruganda rwa muzika y’u Rwanda, atangaza ko kugeza n’ubu atarakura amaso ku madolari 7620 Umuhanzi Diamond Platnums amaze imyaka 10 atarayamuha. Ibi byabaye mu ntangiro z’umwaka wa 2013, aho Mico yishyuye uyu muhanzi amafaranga mu byiciro bitandukanye ngo yitabire igitaramo cye cyari kubera i Gikondo ,ariko birangira […]
Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije: P. Kagame ahumuriza ab’i Rubavu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje ubufasha bwihuse abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, abasezeranya ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose ikabasubiza mu buzima busanzwe. Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yari yasuye abaturage bo mu karere ka Rubavu kari mu twibasiwe n’ibiza biheruka guhitana abantu […]
Umurundi ari gushakishwa uruhindu nyuma yo kwica abana be abakase amajosi
Umugabo w’umurundi witwa Bucumi, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko yishe abana be babiri abakase amajosi ahita atoroka. Mu majyaru y’Uburundi mu ntara ya Kayanza muri komini ya Gatara , niho habereye iyi sanganya, aho uyu mugabo yishe abana be babiri umwe ufite imyaka 6 n’undi ufite imyaka 4 ahagana saa cyenda zo mu rukerera […]
UPDF yemeje ko FDLR ari yo yarashe amagana y’inka ziheruka kwicirwa i Masisi
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko umutwe wa FDLR ari wo uheruka kwica amagana y’inka ziheruka kurasirwa i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hakwirakwizwa amafoto y’imirambo y’inka nyinshi bigaragara ko zishwe zirashwe. Inka zibarirwa muri 200 z’aborozi bo muri Masisi ni zo zarashwe mu ntangiriro z’uku kwezi. Ingabo za […]
Jose Mournho yaba agiye kwerekeza muri PSG?

Jose Mourinho , wubatse izina mu makipe atandukanye ku mugabane w’iburayi , biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa. Ni nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kudatanga umusaruro ufatika, ikindi kandi nuko ishaka kuzatwara igikombe cya Champions League.Kuzana Mourinho rero ngo nk’umutoza ufite inararibonye ngo bizongera gufasha iyi kipe […]
Bernard Membe yapfuye, Perezida Samia ashengurwa n’urupfu rwe
Bernard Kamilius Membe wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi. The Citizen yanditse Membe wari ufite imyaka 69 y’amavuko yaguye mu bitaro by’i Dar es Salaam aho yaherukaga kujya kuvurizwa. Intandaro y’urupfu rwe ntiyahise itangazwa. Bernard Membe yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania haagati ya 2007 […]
Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwica abantu 20 akabajugunya mu mugezi

Umusore witwa Saheed Wasiu, uzwi nka K-Federal, yatawe muri yombi n’igipolisi cyo muri Nigeria nyuma y’uko yishe abantu bagera kuri 20 akabajugunya mu mugezi witwa Osun River. Yemisi Opalola , umuvugizi w’igipolisi , yavuze ko uyu musore yari yarashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa ariko akajya aca mu rihumye inzego z’umutekano kugeza ubwo afashwe.Ubusanzwe ngo yabarizwaga mu […]
Nyaruguru: Abasoromyi b’icyayi n’ubuyobozi bw’uruganda ntibavuga rumwe
Abasoromyi b’icyayi cy’uruganda rwa Mata mu karere ka Nyaruguru ntibahuza imvugo n’abayobozi babo ku bijyanye n’amasezerano y’akazi bose bemera ko bashyizeho imikono. Abasoromyi bavuga ko buri mwaka bashyira umukono ku masezerano y’akazi ariko ngo nta musoromyi n’umwe uhabwa kopi (copie) yayo. Na ho ubuyobozi bukavuga ko umusoromyi wese washyize umukono ku masezerano yahawe kopi yayo […]
FARDC yaba irimo gutegura ibitero simusiga kuri M23
Umutwe wa M23 watangaje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gutegura kuwugabaho ibitero simusiga bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023. Uyu mutwe umaze igihe warahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira […]
Jose Chameleone mu mazi abira!Dossier y’uwapfiriye mu rugo rwe ishobora kumuhagama
Umuhanzi Chameleone ari mu mazi abira nyuma y’uko umuryango wa Robert Karamagi, uhagurukije Dossier yo Cameleone ashinjwamo kugira uruhare mu rupfu rwa Robert. Uyu muryango wa Robert ni ubwa gatatu wubuye iki kirego nyuma y’imyaka 11, ishize cyarasubitswe aho ngo nta bimenyetso byari bihari bihagije bigaragaza ko Chameleone yagize uruhare muri urwo rupfu rwa Robert […]
Ni ibiki Igisirikare cya RDC cyasabye icya Indonesie nyuma y’uruzinduko rwa Bemba?
Ku wa Kane tariki ya 11 Gicurasi Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba Gombo, yagiriye uruzinduko rugamije gushakira amaboko FARDC mu gihugu cya Indonesie. Amafoto yagiye hanze yerekana uyu wahoze ari inyeshyamba ari mu nganda zikora intwaro zitandukanye zirimo urwa PT Pindad na PT Dirgantara Indonesia zombi ziherereye mu mujyi […]