Bruce Melodie yasabye Leta gufata abahanzi nkâingagi

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yavuze ko umuziki ufite ubushobozi bwo kwinjiriza igihugu amafaranga menshi no gukurura ba mukerarugendo, ashimangira ko wahawe agaciro kangana nâaka Leta iha urwego rwâubukerarugendo. Ibi yabivugiye mu kiganiro IGIHE Sports Club, aho yagaragaje ko nâubwo hari ibitekerezo byinshi aba yifuza kugeza ku Muyobozi wâIgihugu, akenshi abiburamo kubera […]
Umunyamakuru Tessy nâumuhanzi Shizzo basezeranye imbere yâamategeko

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy yasezeranye imbere yâamategeko nâumukunzi we Hakizimana Ishimwe, uzwi mu muziki nyarwanda nka Shizzo Afropapi, umuhanzi wamamaye mu njyana ya Hip Hop. Iyi mihango yabaye kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhango wari witabiriwe nâinshuti nâabagize imiryango yâimpande zombi, aho Tessy na Shizzo […]
Yaguye igihumure nyuma yo kwiha kumara amasaha 80 ahobeye igiti

Umugabo wo mu karere ka Murangâa witwa Pasiteri Jimmy (James) Irungu, wâimyaka 30, yaguye igihumure nyuma yo kumara amasaha 79 nâiminota 40 ahobeye igiti, mu gikorwa yari agamije kurenza agahigo ka mbere kâamasaha 72 kari karashyizweho nâumugore witwa Truphena Muthoni. Ibi byabaye ubwo Irungu yari hafi kurangiza iki gikorwa cyâamasaha 80, aho abaturage bari bateraniye […]
Polisi yâu Rwanda yarashe mu kico umujura ruharwa

Polisi yâu Rwanda ikorera mu Ntara yâIburasirazuba yatangaje ko yarashe Dukuzumuremyi Eric, wari wakekwagaho ubujura nâubwicanyi, nyuma yo kugerageza gutoroka inzego zâumutekano. Byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2026, ubwo Dukuzumuremyi Eric yari ari kumwe nâabapolisi bamujyanye kwerekana aho yari yarahishe bimwe mu bintu yibye mu bihe bitandukanye. Ageze mu nzira, yagerageje kwiruka […]
Abakozi ba FBI bakoraga iki ku mukino wa RDC na Algeria?
Mu gihe irushanwa ryâIgikombe cya Afurika cya 2025 rikomeje kubera muri Maroc, hamenyekanye ko abakozi bâUrwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) bari mu bitabiriye umukino wahuje ikipe yâigihugu ya Algeria nâiya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo). Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri kuri Stade Prince Moulay Hassan i Rabat, […]
Na M23 ntiyankanze: Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko adaha agaciro impungenge zo gutinya gusohora ibihangano bye bitewe nâamakuru aba yiganjemo mu itangazamakuru, ashimangira ko nta kintu na kimwe cyamubuza gushyira hanze igihangano cye. Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Alyn Sano yavuze ko kuba atari umuhanzi wibanda ku ndirimbo zo kumvwa mu kanya gato ari byo bituma adahungabanywa nâuko […]
Urukiko rwasubitse urubanza rwa DJ Toxxyk

Urukiko rwâIbanze rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo DJ Toxxyk, wari waje kuburanishwa ku bijyanye nâifungwa nâifungurwa ryâagateganyo. Ku wa 07 Mutarama 2026, DJ Toxxyk yitabye Urukiko rwâIbanze rwa Nyarugenge akurikiranyweho ibyaha bine birimo gutwara yasinze, kwica bidaturutse ku bushake, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no gutwara ikinyabiziga atabifitiye uruhushya. Ahagana saa tatu nâiminota 51, Urukiko rwahamagaye […]
Tiwa Savage yiyamye uwihaye kuvuga ku mwana we

Umuhanzikazi wâicyamamare mu njyana ya Afrobeats, Tiwa Savage yatanze umuburo ukomeye ku mu-influencer wo ku rubuga X (yahoze ari Twitter) witwa Dami Foreign, amusaba guhagarika kwinjiza umwana we Jamil Balogun mu byo amwandikaho ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byabaye nyuma yâuko Dami Foreign ashyizeho ubutumwa abaza impamvu umwana wa Tiwa Savage agaragara asa nâutishimye, ibintu byarakaje […]
Umugabo wari ugiye kurongora yapfuye ku munsi w’ubukwe

Habaye agahinda gakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yâuko umugabo wari ugiye kurushinga, David McCarty wâimyaka 59, apfanye nâabakobwa batatu mu mpanuka ikomeye ya helicopter yabaye ku munsi nyirizina yari ategerejweho ubukwe bwe. Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Telegraph Canyon hafi ya Superior muri Leta ya Arizona, aho McCarty yari atwaye helicopter […]
Cardi B yahagurukiye abari guharabika se

Umuraperi wâUmunyamerika Cardi B yatangaje uburakari bukomeye nyuma yâuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru avuga ko se yaba yarigeze gufungwa azira icyaha cyo gufata ku ngufu. Aya makuru yavugaga ko se wa Cardi B yaba yarafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro zâimyaka ya 1990, agakatirwa igifungo azira kugerageza gusambanya umuntu. Ibi byakwirakwiye […]
Ku myaka 56, Jennifer Lopez arifuza umugabo umwitaho

Ku myaka 56, icyamamare mu muziki no muri sinema Jennifer Lopez cyatangaje ko niba hari undi mugabo uzinjira mu buzima bwe, azaba agomba kuba umuntu umwubaha, umwakira uko ari kandi umufata neza mu rukundo. Yavuze ko urukundo rwe atari urwo guhabwa ubuntu, ahubwo ruzahabwa uzarushakira akaruharanira. Yagize ati: âUshaka urukundo rwanjye agomba kurukorera. Agomba kunshyira […]
Djihad n’abandi bagumishijwe gereza

Urukiko rwâIsumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo gushimangira ifungwa ryâiminsi 30 yâagateganyo kuri Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man, na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 5 Mutarama 2026, nyuma yo gusuzuma ubujurire bari batanze basaba gukurirwaho ifungwa ryâagateganyo, ariko urukiko rugaragaza […]
Yago ntakozwa ibyo gusubirana n’umugore we

Umuhanzi wâUmunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat, yagaragaje ko adafite umugambi wo kongera gusubirana nâumugore babyaranye. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago yavuze ko yahisemo kubaho ari ingaragu kandi ko atifuza kongera kwinjira mu mubano wihariye nâumuntu uwo ari we wese. Yagaragaje ko yahisemo gushyira imbaraga ze zose […]
Ukuntu Kalimpinya Queen yashutswe akisanga muri Miss Rwanda

Kalimpinya Queen, wigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 akaza no kuba igisonga cya gatatu, yavuze ko inama yahawe yo kwinjira muri iri rushanwa yamugiriye akamaro, ariko anemeza ko kuri we byari nko gushukwa. Ibi yabivugiye mu materaniro yateguwe na ApĂŽtre Alice Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries, yari yiswe âGirls Impact Ministry â […]
Umuhanzi Bill Ruzima wafatanwe urumogi, yakijijwe aba umu-ADEPR

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu muziki nyarwanda, yamaze guhindura ubuzima bwe nyuma yo kwigobotora ibiyobyabwenge, aho ubu yamaze kwakira agakiza agatangira gusengera mu Itorero rya ADEPR. Bill Ruzima yafashwe nâinzego zâumutekano ku wa 15 Ugushyingo 2025, akekwaho kunywa no gutunda urumogi. Icyo gihe, yemeye ko yari asanzwe akoresha iki kiyobyabwenge kuva mu mwaka wa 2022. […]
Umuvandimwe wa Baba Levo yakoze impanuka ikomeye

Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Shilole uzwi kandi nka Zena Yusufu Mohammed, yajyanywe kwa muganga byihutirwa nyuma yo kugirana impanuka ikomeye yâimodoka mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026. Amakuru yâiyi mpanuka yamenyekanye mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, atangajwe na Baba Levo, umudepite uhagarariye Umujyi wa Kigoma ndetse akaba nâumuvandimwe wa […]
Umunyamakuru Taikun Ndahiro yarekuwe

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun yamaze gufungurwa nyuma yâuko habayeho ubuhuza hagati ye nâabantu bagizweho ingaruka nâibyaha yashinjwaga. Taikun, usanzwe ukorera Radio/TV 10, yarekuwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026. Yari yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akekwaho kugirana amakimbirane nâabashinzwe umutekano mu gitaramo […]
Yampano yongeye kuvugwa mu mashusho y’urukozasoni

Nyuma yo kongera kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho atari meza yagiye hanze, umuhanzi Yampano yongeye kwisanga mu rujijo nyuma yâuko hakwirakwijwe andi mashusho agaragaza ari kumwe nâundi mukobwa mu cyumba cya hoteli bombi bambaye ubusa. Aya mashusho, bivugwa ko yafatiwe muri hoteli, agaragaza Yampano ari kuganira nâumuntu utamenyekanye kuri video […]
Gabriel Jesus ashobora guhanwa kubera ubutumwa âNdi uwa Yesuâ

Rutahizamu wa Arsenal, Gabriel Jesus, ashobora guhura nâibihano biturutse ku Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru mu Bwongereza (FA) nyuma yâuko yishimiye igitego yatsinze Aston Villa akerekana ubutumwa bwanditseho âI belong to Jesusâ (Ndi uwa Yesu). Uyu mukino wabaye tariki ya 30 Ukuboza, aho Arsenal yatsinze Aston Villa ibitego 4-1. Gabriel Jesus yari amaze igihe adakina kubera imvune […]
The Ben yigaramye ibyo kuririmba Playback

Igitaramo The Nu-Year Groove cyabaye ku nshuro ya kabiri muri BK Arena cyongeye kugaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanzi nyarwanda bageze ku rwego rwo gutegura no gutanga ibitaramo byujuje ubunyamwuga. Nubwo igitaramo cyanyuze benshi, hari abafana bagaragaje kutanyurwa, cyane cyane bagendeye ku buryo The Ben yitwaye ku rubyiniro ugereranyije na Bruce Melodie. Nyuma […]
Umunyamakuru Taikun Ndahiro arafunzwe

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa RadioTV10, Ndahiro Emmanuel uzwi ku izina rya Taikun, akekwaho gukorera ibyaha bitandukanye. Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026, nyuma yâuko bivugwa ko yasagariye abashinzwe umutekano mu gitaramo cyari cyateguwe nâUmujyi wa Kigali, cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre. Umuvugizi wa […]
Anthony Joshua yasezerewe mu bitaroÂ

Umukinnyi wâikirangirire mu mukino wâiteramakofe, Anthony Joshua yasohotse mu bitaro byo muri Nigeria nyuma yo kugira impanuka yâimodoka yahitanye abatoza be babiri. Nkâuko byatangajwe nâinzego za Nigeria, Joshua yasohotse mu bitaro ku mugoroba wo ku wa Gatatu aho azakomeza kwitabwaho ari mu rugo. Abatoza be, Sina Ghami (ushinzwe imbaraga nâimyitozo ngororamubiri) na Latif Ayodele (umutoza […]
Umugabo wa Zari Hassan ari gushakishwa na Polisi

Polisi ya Uganda yahamagaje Shakib Cham Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan uzwi cyane mu byâimyidagaduro nâubucuruzi, ngo afashe mu iperereza ku byaha byo gukubita abantu no kwiba bivugwa ko byabereye muri bar yo muri Kampala. Nkâuko byatangajwe na Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, ku wa 27 Ukuboza 2025, Shakib nâitsinda ryâabantu […]
Umuhanzi Ebo Noah arafunzwe

Polisi ya Ghana yemeje ko yafashe Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wamenyekanye cyane nyuma yo kubaka inkuge nyinshi avuga ko yazubatse ku mabwiriza yâImana, ahamya ko isi izarengerwa nâamazi ku munsi wa Noheli. Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti ku wa Gatatu tariki 31/12/2025, yavuze ko Eshun yafashwe […]
The Ben na Bruce Melodie binjiye mu 2026 basenga Imana

Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, The Ben na Bruce Melodie, bahisemo gutangirira umwaka wa 2026 mu nzu yâImana, mbere yo guhurira mu gitaramo gikomeye cyiswe âThe Nu-Year Grooveâ, giteganyijwe ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Bruce Melodie yinjiye mu mwaka mushya ari mu rusengero Hope For Jesus, aho yifatanyije nâabandi […]
Killaman ntazakumbura 2025

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane ku buryo atazawukumbura na gato. Killaman yabwiye ISIMBI ko nubwo umwaka wa 2024 wamugiriye akamaro kanini, uwa 2025 wo wamubabaje cyane. Ati: âApuuu! Uyu mwaka nugire urangire. Sinzawukumbura na busa.â Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2025 atigeze […]
Rutangarwamaboko yijunditse Umugore wa The Ben washyize umukondo hanze

Ifoto yafatiwe mu gitaramo âSpiny and Friendsâ cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, muri Zaria Court i Kigali, yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Iyo foto igaragaza Uwicyeza Pamella, umugore wâumuhanzi The Ben, yitabiriye icyo gitaramo yambaye imyambaro yagaragaje igice cyâumubiri we, byâumwihariko umukondo. Nyuma yo gusakazwa kwâiyo foto, abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo […]
I Kigali byakomeye hagati ya Sheila Gashumba na Tyla

Mu gitaramo cyabereye i Kigali mu Rwanda, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa amakimbirane yabaye hagati ya DJ Skyla Tyla, ukomoka mu Bwongereza, na Sheila Gashumba, umunyamakuru nâumunyamideli wo muri Afurika yâIburasirazuba, nyuma yâubutumwa bwashyizwe hanze nyuma yâicyo gitaramo. Nyuma yo kuvanga imiziki muri icyo gitaramo, DJ Skyla Tyla yanyujije ubutumwa kuri Snapchat, agaragaza ko atishimiye […]
Prophet Joshua yafunguweÂ

Ubushinjacyaha bwâu Rwanda bwafashe icyemezo cyo kurekura byâagateganyo Prophet Joshua nâabandi bantu bari bafunganywe na we, bubategeka kujya bitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru no kubahiriza andi mabwiriza bahawe. Uku kurekurwa kwabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2025, nyuma yâiminsi irindwi dosiye yabo imaze ishyikirijwe Ubushinjacyaha. Aba bantu bari baratawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2025. […]
Harmonize yambitse impeta Kajala

Nyuma yâiminsi mike Harmonize na Frida Kajala batangaje ko bongeye gusubirana, inkuru yabo yongeye gufata indi ntera, nyuma yâuko uyu muhanzi yambitse Kajala impeta yâurukundo mu muhango wabaye mu ijoro ryakeye, amusaba kuzamubera umugore. Ni igikorwa cyakozwe mu buryo bwihariye kandi bwuje amarangamutima, cyongeye gushimangira ko urukundo rwâaba bombi rwinjiye mu kindi cyiciro. Iyi mpeta […]
Senderi arifuza ko Kirehe iba igicumbi cyâumuziki

Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko afite icyifuzo cyo kubona Akarere ka Kirehe kaba igicumbi cyâumuziki nyarwanda, nyuma yo gutegura igitaramo yise âKirehe Twataramyeâ cyabereye ku ivuko rye, kigahuriza hamwe imbaga yâabaturage ku nshuro ya mbere. Iki gitaramo cyabereye mu Murenge wa Nyarubuye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, cyitabirwa nâabahanzi bakomeye barimo […]
Amafaranga yatumye Mbonyi atenguha abâi Rubavu

Rubavu yari yariteguye kwakira umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, mu gitaramo gikomeye cyari giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 kuri Sitade Umuganda. Ariko ibyari ibyishimo byahindutse intimba, nyuma yâuko iki gitaramo gisubitswe habura iminsi itatu gusa ngo kibe. Amakuru yemejwe nâabari mu itegurwa ryâiki gitaramo avuga ko icyemezo cyo […]
Abafana ba Element Eleeeh barwaniye mu Budage

Kutagaragara kwa Element EleeeH mu gitaramo yari ateganyijwe gukorana na Sat B i Hannover mu Budage mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 byabyaye imvururu nâimirwano ikomeye. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu bakomeretse, nubwo umubare wabo utahise umenyekana. Abateguraga igitaramo batangajwe no kubona, amasaha abiri gusa mbere yâuko gitangira, ubutumwa […]
Nyina wa Fik Fameica yapfuye

Umuraperi wâikirangirire muri Uganda, Fik Fameica, ari mu bihe bikomeye byâakababaro nyuma yâuko nyina yitabye Imana. Nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye, aho mu mezi ashize yakunze kujya kwivuriza mu bitaro kenshi. Hashize iminsi mike, yararembye cyane ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho yari ari kwitabwaho nâabaganga. Mu gihe ubuzima bwe […]
Perezida Kagame yahaye impano y’imipira abana bitabiriye FIFA Football Festival

Perezida wa Repubulika yâu Rwanda, Paul Kagame, afatanyije na Perezida wâIshyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batangije ku mugaragaro gahunda ya FIFA Football Festival yabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025. Iyi gahunda igamije guhuriza hamwe abana bato, ibafasha kwidagadura no gusabana binyuze mu gukina umupira wâamaguru, ikanabashishikariza […]
Indwara yo gushaka kwemeza abagore mu gitanda iri kwica abagabo imburagihe

Mu bihe bya vuba, haravugwa inkuru nyinshi zâabagabo bapfa cyangwa bagira ibibazo bikomeye byâubuzima, bishingiye ku guhatana gushaka kugaragara nkâabagabo bafite imbaraga zidasanzwe mu mibonano mpuzabitsina. Ibi byiyongereye cyane nyuma yo kumenyekana kwâimiti yongera ubushobozi bwo guhagarara kwâigitsina gabo, buzwi nka blue pill. Mu byâukuri, iyi miti yari yarateguriwe abafite indwara zâumutima, ariko nyuma byaje […]
Ubuhanuzi bwa Ebo Noah y’uko isi yari kurangira kuri Noheli bwapfubye

Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini imeze nkâubwato (ark) no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu ibwo buhanuzi butasohoye. Ebo Noah yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira […]
Sebastian Hertner yapfuye

Isi yâumupira wâamaguru, byâumwihariko mu Budage, yibasiwe nâagahinda gakomeye nyuma yâurupfu rubabaje rwa Sebastian Hertner, wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wâAbadage. Hertner wâimyaka 34 yâamavuko yitabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, azize impanuka ikomeye yabereye ku gikoresho cyo kuzamura abantu ku misozi mu kigo cyâimikino ya ski cya Savin Kuk, mu majyaruguru […]
Kitoko muri Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakiriye, Umunye-Congo Faustin Likua Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi, aho aje gushyira umukono ku masezerano. Faustin Likua wâimyaka 23 ukina mu kibuga hagati yugarira ashobora gusinya amasezerano yâimyaka ibiri atanzweho miliyoni 21 zâamafaranga yâu Rwanda. Likau Faustin yavuye muri AC […]
Dore ibihugu 10 Noheli ifatwa nk’ikizira

Buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, mu bihugu byinshi byo ku isi byâumwihariko mu Burengerazuba bwâisi, hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, abakristo bakawufata nkâumunsi wo kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristu, ukaba umwanya wo gusangira, kwishimana, gutanga impano no kwibutsa urukundo nâamahoro. Mu mijyi myinshi ku isi, uyu munsi urangwa nâimirimbo itandukanye, indirimbo za Noheli, amatara […]
Dani Alves agiye kuba umukinnyi w’ikipe ye aherutse kugura

Uwahoze ari myugariro wâikipe yâigihugu ya BrĂ©sil na FC Barcelona, Dani Alves, yamaze kugura ikipe yo muri Portugal yitwa Sporting Clube de SĂŁo JoĂŁo de Ver, aho anatekereza kuyisinyira amasezerano yo kuyikinira mu gihe cyâamezi atandatu. Nkâuko byatangajwe na ESPN, Dani Alves wâimyaka 42 yâamavuko, arifuza gusubira mu kibuga nyuma yâigihe kinini atagikina umupira wâamaguru. […]
Fatakumavuta yemeje ko yagororotse

Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, wakatiwe gufungwa imyaka ibiri nâamezi atandatu, asigaje amezi ane ngo arangize igihano cye, yatangaje ko azava mu igororero yahindutse mu buryo bugaragara, ku buryo nâabataramwishimiraga mbere bazatangira kumwumva no kumwishimira. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi mu Kwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amakuru yâibihuha. […]
Jenerali wâu Burusiya yaturikiye mu modokaÂ

Umujenerali wâingabo zâu Burusiya yapfiriye mu gitero cya bombe cyatezwe imodoka ye mu murwa mukuru Moscow, nkâuko byemejwe nâinzego zâumutekano zâicyo gihugu. Komite yâUbugenzacyaha yâu Burusiya yatangaje ko Lt Gen Fanil Sarvarov, wari ufite imyaka 56, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Mbere nyuma yâuko igisasu giturika cyari cyatezwe munsi yâimodoka ye gituritse. Sarvarov yari […]
Ghana yirukanye indaya 42 zo muri NigeriaÂ

Leta ya Ghana yatangaje ko yirukanye ku butaka bwayo Abanya-Nigeria 42 nyuma yâibyemezo byâinkiko byabashinjaga ibyaha bitandukanye birimo uburaya, ubwambuzi nâibindi bikorwa byâubugizi bwa nabi. Aya makuru yemejwe ku wa Kane na Minisitiri wâIntara ya Ashanti, Frank Amoakohene, abinyujije ku rubuga rwa Facebook. Yavuze ko abo bantu birukanywe nyuma yâimanza zitandukanye zaburanishijwe mu nkiko, aho […]
The Ben yahigitse Bruce Melody

Abahanzi nâabafite aho bahuriye nâumuziki nyarwanda bahuriye mu birori bya Isango na Muzika Awards 2025 (IMA) byabaye ku nshuro ya gatandatu, byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025. Mu ijambo ryâikaze, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Mugabo Agatesi Laetitia, yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutegura […]
Bwa mbere Masamba Intore yahawe Igihembo nyuma y’imyaka 40 amaze mu muzika

Umuhanzi Massamba Intore, umaze imyaka irenga 40 atanga umusanzu ukomeye mu muziki nâumuco nyarwanda, yishimiye kwegukana igihembo cyâicyubahiro cya Lifetime Achievement Award, ari na cyo gihembo cya mbere ahawe mu Rwanda kuva yatangira urugendo rwe rwâubuhanzi. Iki gihembo yagishyikirijwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, mu birori bya Isango na Muzika […]
DJ Toxxyk yafunzwe nyuma yo kugonga umupolisi agapfa

Polisi yâu Rwanda yataye muri yombi DJ Toxxyk nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, DJ Toxxyk ahita acika, ariko aza gufatirwa mu Karere ka Karongi. Umuvugizi wa Polisi yâIgihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Dj Toxxyk yafashwe ku gicamunsi cyo ku […]
BĂ©nin: Uwahoze ari Minisitiri wâIngabo afunzwe akekwaho kugira uruhare muri Coup dâĂtat yapfubye

Mu gihugu cya BĂ©nin, uwahoze ari Minisitiri wâIngabo ndetse nâumunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe nâubutegetsi, Candide Azannai, yashyizwe muri gereza byâagateganyo mu rwego rwâiperereza ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu ntangiriro zâuku kwezi kâUkuboza. Nkâuko byatangajwe na AFP, Azannai akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhungabanya Leta no gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, nyuma […]
Bruce Melody yakwennye The Ben wihaye ibyo kurapa

Bruce Melodie yemeje ko yumvise ubutumwa The Ben yamugeneye binyuze mu ndirimbo ye nshya âIndabo zanjyeâ, ariko ntiyazuyaje kumusubiza amunnyega, amwibutsa ko âabaraperi bari aba cyera.â Ibi yabivuze agaragaza ko yumvise neza ubutumwa The Ben yamwoherereje, ariko akabigira mu mvugo irimo kunenga uburyo yaririmbye. Aba bahanzi bombi bakomeje guterana amagambo mu ndirimbo no mu magambo […]
The Ben yasubije Bruce Melodie

Mu ndirimbo ye nshya yitwa Indabo zanjye, The Ben yashubije Bruce Melodie wari umaze iminsi umwibasira binyuze mu ndirimbo Munyakazi. Iyi ndirimbo nshya igaragaramo amagambo yuzuyemo kwirata, kwigamba no kwishongora byeruye bigenewe uwo bahanganye mu muziki. The Ben atangira yerekana ko yifata nkâumuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, akibutsa Bruce Melodie amagambo ajya avuga mu […]
Prophet Joshua arafunzwe

Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha RIB yatangaje ko rwafunze abantu batanu barimo na Prophet Joshua bacyekwaho icyaha cyo kugayisha agaciro kâifaranga ryâIguhugu. Abafashwe uko ari batanu bafashwe ku wa 17 na 18 Ukuboza 2025 nk’uko byemejwe na RIB. Abafunzwe barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua. […]
Lynda Priya yasezeranye imbere yâamategekoÂ

Uwankusi Nkusi Lynda uzwi nka Lynda Priya yasezeranye imbere yâamategeko nâumukunzi we Christian Irenge, mu muhango wabereye ku biro byâUmurenge wa Kimihurura ku wa 18 Ukuboza 2025. Bombi batangaje ko bari mu myiteguro yâubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 8 Gashyantare 2026. Uyu muhango wabaye nyuma yâuko ku wa 10 Ukwakira hari habaye igikorwa cyo kwambika […]
Trump yahagaritse itangwa rya Green Card

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahagaritse byâagateganyo porogaramu izwi nka Green Card Lottery (Diversity Visa Program) nyuma yâamasasu yavugiye muri Brown University nâiyicwa ryâumwarimu wa MIT. Iyi gahunda ni yo yafashije ukekwaho ibyo byaha, Claudio Neves Valente, ukomoka muri Portugal, kwinjira muri Amerika mu buryo bwemewe nâamategeko. Minisitiri wâumutekano imbere mu […]
Icyo Yampano avuga ku ifungwa ry’abasakaje amashusho y’urukozasoni ye

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi ku izina rya Yampano yatangaje ko nubwo yakiriye neza icyemezo cyâUrukiko rwâIbanze rwa Kicukiro, atishimira kuba hari abantu bafunzwe byâagateganyo kubera ikibazo kimureba. Ibi yabitangaje nyuma yâuko ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025, urwo rukiko rutegetse ko Uzabakiriho Cyprien (Djihad), Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor (Pappy Nestor) na Ishimwe […]
Umugore yashyingiranywe n’ifoto yakozwe na AI (AMAFOTO)

Yurina Noguchi wâimyaka 32 yashyingiranywe nâumugabo we wa AI witwa Lune Klaus Verdure, yaremye ashingiye ku mukinnyi wo mu mukino wa video (video game) abifashijwemo na ChatGPT. Mu muhango wabereye i Okayama, Noguchi yarebaga umugabo we kuri telefoni binyuze mu madarubindi ya augmented reality, maze bagahana impeta nkâabandi bashakanye basanzwe. Indahiro zâumugabo wa AI zasomwe […]
Uwakiniye Man City yiswe amazirantoki n’uwo babyaranye

Scott Sinclair wahoze akinira Manchester City yiswe âamazirantokiâ nâuwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, umukinnyi wa filime ya nyuma yo kutabira igitaramo cyâishuri cyâumuhungu wabo kuko yari yagiye kureba Grand Prix ya Abu Dhabi. Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester City, Scott Sinclair, yatewe amagambo akomeye nâuwahoze ari umukunzi we Helen Flanagan, wamwise âigice cy’umwanda w’umuntuâ, […]
Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya yivovota avuga ubusa

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly asanga umunyamakuru Karegeya Omar yivovota avuga ubusa nyuma y’amagambo yamuvuzeho ubwo yaguraga kopi 100 zâigitabo âMore Than A Crownâ cya Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020. Ibyo byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga. Hari ababyakiriye nkâigikorwa cyiza cyo gushyigikira urungano nâubwanditsi, mu gihe abandi babyakiriye nkâigikorwa batumva neza intego […]
Urukiko rwategetse ko umunyamakuru Djihad afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kalisa John alias Kjohn, Ishimwe François Xavier, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta. Umucamanza wari ufite dosiye y’aba bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano yagiye kureba abana, noneho isaha yari yarashyizweho […]
Al Ismael Ahmed yirukanwe muri Rayon Sports

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gusezerera Al Ismael Ahmed, umukinnyi ukomoka mu Misiri wari uri mu igeragezwa, nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi mu myitozo. Uyu mukinnyi yagaragaye bwa mbere mu myitozo ya Rayon Sports ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, aho yari yitezweho kugaragaza impano ye. Gusa, yatunguye benshi kubera uko yitwaye, […]
Rurageretse hagati ya RDC na Nigeria

Ikipe yâigihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasubije ku makuru avuga ko Ishyirahamwe ryâUmupira wâAmaguru muri Nigeria (NFF) ryatanze ikirego muri FIFA, rishinja RDC gukinisha abakinnyi batabyemerewe mu mikino yo gushaka itike yâIgikombe cyâIsi 2026 yabereye muri Maroc. Mu butumwa RDC yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram ku mugoroba wo ku wa Kabiri, […]