Mu gihugu cya Bénin, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo ndetse n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Candide Azannai, yashyizwe muri gereza by’agateganyo mu rwego rw’iperereza ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi cyaburijwemo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza.
Nk’uko byatangajwe na AFP, Azannai akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi wo guhungabanya Leta no gushishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi, nyuma yo gufatwa mu cyumweru gishize ku cyicaro cy’ishyaka rye i Cotonou, umurwa mukuru wa Bénin.
Ibi bibaye nyuma y’uko abasirikare bagera kuri 30, benshi muri bo bakaba ari abasirikare ba Leta, bamaze gufungwa bashinjwa ubugambanyi, mu rwego rwo gukurikirana abari inyuma y’igerageza rya Coup d’État ryabaye ku wa 7 Ukuboza 2025.
Kuri uwo munsi, itsinda ry’abasirikare ryatangaje kuri Televiziyo ya Leta ko ryahiritse Perezida Patrice Talon, ariko bidatinze, ingabo z’igihugu zaramushyigikiye, ku bufatanye n’ingabo zo mu kirere za Nigeria, zahise zigarura umutekano, zitsinda abo barwanyi.
Mu mirwano yabaye, hari abantu baguye muri icyo gikorwa, mu gihe bamwe mu bayobozi bageragezaga Coup d’État bakiri mu bwihisho, barimo uwavuzwe nk’umuyobozi mukuru w’icyo gikorwa, Lieutenant-Colonel Pascal Tigri.
Nyuma y’amasaha menshi abazwa n’urukiko rwa Bénin rushinzwe ibyaha by’iterabwoba, Candide Azannai yahise ajyanwa gufungwa mu rukerera, aherekejwe n’abapolisi.
N’ubwo Perezida Patrice Talon ashimirwa iterambere ry’ubukungu igihugu cyagezeho mu myaka ishize, bamwe mu batavuga rumwe na we bamushinja gukaza ubutegetsi no kugabanya demokarasi, mu gihugu cyari kizwiho kuba icyitegererezo muri Afurika.
Ibi bibaye kandi mu gihe akarere k’amajyaruguru ka Bénin kakomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano n’abajihadiste.
Biteganyijwe ko Perezida Patrice Talon azashyikiriza ubutegetsi undi muyobozi mu kwezi kwa Mata 2026, nyuma yo kuzuza manda ebyiri zemewe n’Itegeko Nshinga.


