Icyamamare Rosie Huntington yatamajwe n’ikanzu imbere y’imbaga-REBA AMAFOTO
Rosie umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko uzwi nk’umunyamideli, umukinnyi wa film ndetse akaba n’umunyamakuru kuri televiziyo yagaragaye mu birori byo kumurika imideli mu mujyi w’i Paris yambaye ikanzu yaje kumutamaza imbere y’imbaga. Uyu munyamideli ubwo yatambukaga mu myiyereko buri wese yari yamuhanze amaso dore ko binemezwa ko ari umwe mu banyamideli bafite uburanga . Mu gihe […]
Abadayimoni 4 bakomeje kuzengereza itorero ADEPR na Zion Temple riyobowe na Ap. Gitwaza
Mu gihe hakomeje kumvikana inkundura y’amatiku mu madini amwe namwe kandi binagaragara ko ayo madini yari amaze gushinga umuzi mu gihugu, kuri ubu abakiristo bayo bakomeje kugaragaza ko ayo madini yinjiriwe n’amadayimoni ndetse ko hakwiriye imbaraga nyinshi zo kuyasengera agashya. Ku ikubitiro kubera ibibazo bihora mu itorero ADEPR, abazi uburyo amadayimoni akora, bavuga ko ariyo […]
Aba Isilamu n’Abakristo ntabwo basenga Imana imwe
Umuvugabutumwa mpuzamahanga Rev Franklin Graham, akaba n’umuhungu w’umukambwe Billy Graham yavuze ko atemeranya n’abavuga ko abasilamu n’abakristo basenga Imana imwe. Christian Today yavuze ko ibi Graham yabivuze nyuma y’inama yigaga ku isezererwa ry’umwarimu mu ishuri rya Wheaton ahitwa Illinois wavuze ko yemera ko abasilamu n’abakristo baramya cyangwa se basenga Imana imwe. Nk’uko akunze kubigenza, abinyujije […]
RDC : Abaturage ba Kiongo bahunze nyuma y’aho leta ifunguriye abantu 5 bafashe ku ngufu
Umudugudu wa Kiongo, uherereye mu birometero 9 uvuye kuri cheferie ya Mulongo muri Territoire ya Malemba Nkulu, abaturage bahatuye kuva ku itariki ya 25 kugeza kuya 27 Mutarama 2016 bakomeje guhunga ubutitsa nyuma y’aho leta ya Kongo Kinshasa ifatiye icyemezo cyo kurekura abagabo batanu bavuga ko bafata ku ngufu abagore. Ingo zigera kuri 300 zigize […]
Zari Hassan yatangiye kwigisha umukobwa we w’amezi 5 ubuzima bwa gisirimu -AMAFOTO
Umuherwe Zari wibarutse umwana wa Diamond Platnumz ndetse bikanateza impagarara mu itangazamakuru ko uyu mwana yaba atari uw’uyu musore nyuma hakitabazwa gupima amaraso (DNA) bikemezwa ko ari uwe , ubu noneho uyu mwana yatangiye kwigishwa ubuzima bwa gisirimu. Mu gihe gisaga amezi 5 Tiffan avutse, byagaragaye ko uyu mwana yitaweho n’ababyeyi be, kuri ubu Zari […]
Umunyamabanga wa USA agiye kuza gusura u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ubucuruzi, Penny Pritzker n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’ishoramari muri icyo gihugu bateganya kuza mu Rwanda muri iki cyumweru kureba aho urwego rw’ishoramari rugeze. Penny Pritzker usanzwe nanone uyoboye akanama ngishwanama ka Perezida Obama ku Bucuruzi muri Afurika n’itsinda ayoboye batangiriye uruzinduko rwabo muri Nigeria ku wa […]
CHAN 2016: Umutoza wa DR Congo Florent Ibenge ntatewe ubwoba n’ Amavubi
Umutoza w’ ikipe y’ igihugu ya Congo Kinshasa Florent Ibenge yatangaje ko ikipe ye idatewe ubwoba no guhura n’ ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda, Amavubi ku mukino wa ÂĽ cya CHAN uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Mutarama 2016 kuri stade Amahoro. Nyuma yo gutsindwa na Cameroun, mu kiganiro n’ abanyamakuru, Ibenge […]
U Rwanda ku mwanya wa mbere muri EAC mu kurwanya ruswa
Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa (Transperency International) yatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba no ku mwanya wa kane muri Afurika yose mu kurwanya ruswa. Muri raporo y’umwaka wa 2015 y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa (Transparency International), u Rwanda rwaje ku mwanya wa kane muri Afurika, no […]
Abagabye igitero ku basirikare b’u Burundi bamenyekanye banigamba ko bishe abasirikare benshi ba Leta
Nyuma y’imirwano yabaye mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 25 Mutarama, bigatangazwa ko ari imirwano yabaye hagayi y’inzego za Leta hamwe n’umutwe w’abantu bitwaje intwaro batazwi, kuri ubu uyu mutwe wigometse kuri Leta wamenyekanye. Amakuru ava muri iki gihugu cy’u Burundi, arahamya ko uwo mutwe w’abigometse kuri Leta ari “Red Tabara” umutwe w’abigometse kuri […]
Umutungo wa Vladimir Putin ngo wazamuwe na ruswa ndengakamere
Ubushakashatsi bwakozwe na BBC burerekana ko ikigega cy’ imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinja bikomeye perezida w’ igihugu cy’ Uburusiya Vladimir Putin gukoresha ruswa. Iki gihugu cyasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ Uburusiya ariko ni ku nshuro ya mbere bashinja ku buryo bweruye Putin gukoresha ruswa. Umuvugizi wa perezidansi y’ Uburusiya yatangaje ko ntacyo […]
Umucuruzi yarumwe izuru ajyanwa kwa muganga ritwawe mu ishashi
Mukeshimana BĂ©atrice utuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ufite akabari iwe mu rugo, yarumwe izuru n’umukiriya we arikuraho mu ijoro rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 24 Mutarama 2016. Mukeshimana w’imyaka 39, avuga ko uwamurumye , witwa Kayitare Alexandre wo mu kigero cy’imyaka 45, […]
Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Ku itariki 26 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abagize Komite zo kwicungira umutekano basaga ijana bo mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, hamwe n’abo mu wa Ruyenzi, mu karere ka Kamonyi, maze ibasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bisabwa. Abo mu murenge wa Runda babisabwe […]