Nagize imyaka 18 nkiri isugi, nkora imibonano mpuzabitsina mfite amatsiko none narararutse

Nitwa X, Nagejeje imyaka 18 ntarakora imibonano mpuzabitsina ariko nkumva babiteramo ikiganiro nanjye nkumva mfite amashyushyu yo kumva uko biryoha ariko kubona umuntu nizera ndetse nazajya nibukiraho ko ariwe nahaye ubusugi bwanjye nkamubura. Nakundanye n’umusore ubwo nari ndi mu wa 6 secondaire, nkiva gukora ikizamini tugiye gutandukana ansaba kumusezeraho by’umwihariko, namubwiye gukora icyo yifuza cyose […]

Tumba College of Technology yiyemeje kwirinda ibiyobyabwenge no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo , ku itariki ya 10 Werurwe 2016, yagiranye inama n’abanyeshuri barenga 300 bo mu ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga (Tumba College of Technology), ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo. Ubu butumwa babuhawe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri […]

Kenya: Umusirikare yiyahuye nyuma yo kuva kurwanya Al Shabab

Umusirikare mu ngabo za Kenya yafashe icyemezo cyo kwiyahura ubwo yari mu giturage cy’iwabo ahitwa Bukalama muri Busia nyuma y’igihe gito avuye muri Somalia. Abo mu muryango w’uyu musirikare bavuga ko Josh Ochieng Magar w’imyaka 52 wagombaga gusezererwa mu gisirikare kuwa 12 Werurwe yari yoherejwe mu kiruhuko hatazwi igihe cyari kuzarangirira nyuma yo ugaragaza ibimenyetso […]

“Magufuli yandushije ubugabo” Perezida Kagame

Afungura umwiherero ku nshuro ya 13 i Gabiro, Perezida Kagame yatangaje ko mugenzi we Magufuli wa Tanzania yamurushije ubugabo aca burundu ingendo zo hanze z’abayobozi cyane aba Minisitiri bajyamo. Aha yiyamye cyane abayobozi bajya mu butumwa bw’akazi kandi budafite ikintu kinini bumariye igihugu, aho yavuze ati: “Mu bintu banyereka bagiye kugenda urareba ukaburamo neza impamvu […]

RDF iravuga ko itazi uri kwitwa umusirikare w’u Rwanda wafatiwe mu Burundi

Nyuma y’aho hakomeje gucaracara amakuru avuga ko hari umusirikare w’Umunyarwanda wafatiwe mu Burundi yagiye mu bikorwa byo kuneka, igisirikare cy’u Rwanda kiranyomoza aya makuru kivuga ko ari ibinyoma ndetse kitanazi uwo musirikare muri RDF. Mu nkuru twakeshaga BBC twabanje gutambutsa, yavugaga ko Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko cyataye muri yombi maneko w’Umunyarwanda cyafatiye ku musozi […]

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje igihe azavira ku butegetsi

Perezida Jose Eduardo dos Santos wa Angola, umwe mu bakuru b’ibihugu barambye ku butegetsi muri Afurika kuko yabugiyeho kuva mu 1979, kuri uyu wa gatanu ushize yatangaje ko azava ku butegetsi mu 2018. “Nafashe icyemezo cyo kuva mu bikorwa bihoraho bya politiki mu 2018”, uwo ni Dos Santos mu ijambo yagejeje ku barwanashyaka bafata ibyemezo […]

Urutonde rw’imijyi 10 igaragaramo umwanda kurusha indi ku isi

Iyi mijyi igaragara mu bihugu bitandukanye byo ku isi, by’umwihariko harimo n’ibizwi nk’ibikize ku isi ndetse benshi usanga bifuza kujya guturamo. 10.Port au Prince (Haiti) Uyu mujyi niwo uza ku isonga mu mijyi igaragaramo umwanda cyane, abaturage batuye muri uyu mujyi bamena toni ibihumbi 5 buri munsi ariko uyorwa ukajyanwa kumenwa ahabugenewe uhwanye na 7%. […]

Igipolisi cy’u Burundi kiremeza ko cyafashe maneko w’Umunyarwanda

Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyataye muri yombi maneko w’Umunyarwanda cyafatiye ku musozi witwa Rushenya muri Komini Giteranyi ho mu Ntara ya Muyinga. Uyu bavuga ko ari Umunyarwanda ngo yitwa Cyprien Rucyahintare wavukiye i Kabale muri Uganda mu 1992 nk’uko ngo yabyivugiye, akaba yarinjiye ngo mu gisirikare cy’u Rwanda mu 2011 akaba yari afite ipeti […]

Umunyakenya Huddah Monroe yahishuye pozisiyo nziza yo gukoramo imibonano mpuzabitsina

Nyuma y’uko uwitwa Mustupfa ashimagije umunyamideli Huddah Monroe ko yitwara neza mu mibonano Mpuzabitsina, bidatinze yashyizwe ahishura pozisiyo yakoresheje yatumye ashimagizwa n’uwo musore. Akoresheje imbuga nkoranyambaga Monroe yasangije benshi uburyo bwiza akoramo imibonano mpuzabitsina anaboneraho kwigisha abagore ibanga nyaryo ryo gushimisha abagabo. Huddah Monroe avuga ko gukoresha pozisiyo imbwa zikoresha(Doggy Style) ariryo banga ryo kuryoshya […]

Remera: Batatu bakekwaho kwibisha imbunda bari mu maboko ya polisi

Igipolisi cy’u Rwanda kirashimira abaturage bagifashije guta muri yombi abantu batatu bakekwaho kwibisha imbunda. Ibi bikaba bije nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize ahitwa Nyabisindu mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Gasabo habereye ubujura. Umuvugizi wa polisi, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko abantu bane bari bitwaje imbunda za AK […]

Burundi: Ubwicanyi bukorerwa mu nkambi z’impunzi ziri imbere mu gihugu buteye inkeke

Ishyirahamwe AC Genocide Cirimoso ryagize icyo rivuga ku bwicanyi bubera mu ma site y’impunzi ari hagati mu gihugu cy’u Burundi, ko ubwo bwicanyi bukomeje gutera inkeke. Ishyirahamwe AC Genocide Cirimoso rivuga ko ibirimo kubera mu ma site y’abateshejwe ibyabo n’intambara y’ 1993 bikorwa n’abashyigikiwe na CNDD-FDD na Petero Nkurunziza. Ibyo ngo bikaba bikorwa mu rwego […]

Nyamagabe: Afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa be 3

Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yafashe umugabo wagiye asambanya abakobwa be batatu mu buryo buhoraho, muri iyi myaka ibiri ishize. Munyandamutsa Felisiyani w’imyaka 43 y’amavuko, niwe wafashwe akaba akurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa batatu yibyariye, bafite imyaka 17, 15 na 14 y’amavuko, yagiye asambanya mu myaka ibiri ishize , ariko kubera uburyo bahungabanye bakaba bari […]