Ishyirahamwe AC Genocide Cirimoso ryagize icyo rivuga ku bwicanyi bubera mu ma site y’impunzi ari hagati mu gihugu cy’u Burundi, ko ubwo bwicanyi bukomeje gutera inkeke.
Ishyirahamwe AC Genocide Cirimoso rivuga ko ibirimo kubera mu ma site y’abateshejwe ibyabo n’intambara y’ 1993 bikorwa n’abashyigikiwe na CNDD-FDD na Petero Nkurunziza.

Ibyo ngo bikaba bikorwa mu rwego rwo kuzibya abatemera manda ye no kugomba guha umurongo ngenderwaho icyari ikibazo cya politiki kigahindurwamo jenoside, nk’uko bitangazwa na Ferdinand Ndayiragije uhagarariye abacitse ku icumu muri AC Genocide.
Yakomeje avuga ko ibyo byagarutsweho n’abahoze mu butegetsi bwa CNDD-FDD na Sahwanya FRODEBU ngo byerekana ko bamwe mu bari mu nzego z’umutekano badakorera igihugu ahubwo basa nk’abakorera umuntu.
Ferdinand Ndayiragije yakomeje avuga ko hakwiye gukorwa iperereza ku bwicanyi bukomeje, akaba asaba ONU,UA,EAC ko bakora ibishoboka byose abacitse kw’icumu bari muma site ntibakomeze guhungabanyirizwa umutekano.
Umutekano wabo ngo ukaba uhungabanywa n’abitwa ko bashinzwe kubarinda, Ferdinand akanibutsa umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bw’amasezerano y’i Kampala agenda impunzi zo hagati mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eric NININAHAZWE@bwiza.com


