Nyuma y’aho hakomeje gucaracara amakuru avuga ko hari umusirikare w’Umunyarwanda wafatiwe mu Burundi yagiye mu bikorwa byo kuneka, igisirikare cy’u Rwanda kiranyomoza aya makuru kivuga ko ari ibinyoma ndetse kitanazi uwo musirikare muri RDF.
Mu nkuru twakeshaga BBC twabanje gutambutsa, yavugaga ko Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko cyataye muri yombi maneko w’Umunyarwanda cyafatiye ku musozi witwa Rushenya muri Komini Giteranyi ho mu Ntara ya Muyinga kuwa 07 Werurwe.
Soma iyo nkuru hano
https://bwiza.com/igipolisi-cyu-burundi-kiremeza-ko-cyafashe-maneko-wumunyarwanda/
Uwo musirikare ngo ni uwitwa Rucyahintare Cyprien ufite ipeti rya kaporali akaba yarabaga ngo mu kigo cya Gabiro akoresha numero matricule 284049.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahakanye aya makuru, avuga ko nta musirikare witwa gutyo bafite muri RDF ndetse n’iyo numero ye matricule itabaho mu gisirikare cy’u Rwanda.
Dore ibyo umuvugizi wa RDF, Brig Gen Nzabamwita yavuze kuri aya makuru
The media never bothered to check if the information is true before publication, and took it on face value. False & unfortunate accusations
– Brig Gen Nzabamwita (@joenzabamwita) March 13, 2016
RDF does not have any soldier with such names, no kind of matricule exist in RDF. Accusations are childish, ridiculous and lack credibility
– Brig Gen Nzabamwita (@joenzabamwita) March 13, 2016
Ridiculous and false media reports regarding an RDF soldier arrested in Burundi, allegedly on a spy mission. #RDF has no missing soldier.
– Brig Gen Nzabamwita (@joenzabamwita) March 13, 2016
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


