CID iremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) aremeza ko mu Rwanda hamaze kugaragara ibyaha by’iterabwoba ko kandi hari abantu 18 bafunzwe bakekwaho gushaka gutwika urusengero rwa ADEPR i Gatsibo. Ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu nama yahuje minisiteri y’ubutabera n’abafite aho bahurira n’amategeko, ukuriye iri shami, ACP Theos Badege kandi yemeza ko mu mwaka […]
Perezida Magufuli yemeje ko Kagame ari inshuti ye Abanyarwanda bakaba abavandimwe
Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa Gatatu tariki 06 yatangiriye uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Rwanda aho yaje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 ndetse no gufungura ku mugaragaro umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi (One Stop Border) wa Rusumo. Perezida […]
Uwakinaga filme z’ubusambanyi yapfuye
Uwahoze akina filme z’urukozasoni Amber Rayne yapfiriye iwe mu rugo i Los Angeles nk’uko byemezwa n’inzego z’umutekano. Incuti ze ndetse nabo bakinanye ayo mafilme y’urukozasoni bohereje ubutumwa bw’ihumure kuri Twitter, akaba yaravuyemo umwuka ari iwe mu rugo aryame mu mpera z’icyumweru gishize, apfuye afite imyaka 31 y’amavuko. Amber, bivugwa ko yabaye inyenyeri aranamenyekana cyane muri […]
Uganda: Hari abahanuye ko Perezida Museveni atoherejwe n’Imana
Muri Mbarara abanyamasengesho ba Saint Church bashyigikiye ishyaka rya FDC riyobowe na Kiiza Besigye bavugiye ku mugaragaro ko Museveni atoherejwe n’Imana ngo abe Perezida wa Uganda. Kuri uyu wa Kabiri taliki 5 Mata 2016 nibwo urusengero rwa Saint Church rwateguye amasengesho azamara icyumweru, basenga ngo Imana izane impinduka muri Uganda bityo Guverinoma ihinduke. Ayo masengesho […]
RDC: Nyiri Gorilla Motel uri mu Rwanda arashinjwa gutegura ubwicanyi
Abasivili batandatu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiriro z’iki cyumweru bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwifatanya n’abagizi ba nabi no kwica umuyobozi wo muri Jomba n’abandi bantu babiri bari bagize komite ishinzwe umutekano muri Bunagana ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Urukiko rwa gisirikare muri Goma rwabahannye rwanafashe icyemezo cyo gufatira Gorilla Motel ya Bunagana ngo […]
Gicumbi: Hafashwe imodoka yari ipakiwemo Kanyanga na Chief Waragi
Ku itariki ya 04 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyata Land Cruiser ifite nomero za purake RAA 880 Y, yari ipakiwemo litiro 400 za Kanyanga n’amakarito 41 ya Chief Waragi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, […]
U Rwanda rwagize icyo rutangaza ku biherutse gutangazwa na Panama Papers
Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Panama Papers bivuga ko umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda yafunguye konti muri banki zo mu bihugu byo hanze mu myaka ya za 90 hagamijwe kunyereza imisoro. Ikinyamakuru Panama Papers kivuga ko, Brig. Gen. Emmanuel Ndahiro, umwizerwa wa perezida Kagame nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga, wigeze kuba […]
Jose Mourinho ntakije muri MAN UTD
Hashize iminsi bivugwa ko uwahoze atoza Chersea Jose Mourinho azatangira gutoza Manchester United agasimbura Luis Van Gaal. Uyu murimo mushya yagombaga gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka ntikagishobotse nk’uko umuryango wa Van Gaal wabitangaje. Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa mu Bwongereza byari bimaze iminsi bivuga ko hari amasezerano y’ibanze yasinywe hagati ya Man U n’umutoza Jose Mourinho. Ibi […]
Urutonde rw’abakobwa 10 b’Abanyafurika bakurura abagabo kurusha abandi muri Cinema i Hollwood
Aba bakobwa ni ibyamamare, bakaba bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, by’umwihariko bakaba babica bigacika muri Amerika ku bw’ibikorwa byabo bya Cinema,imideli,…bituma biyumvwamo n’abatagira ingano ku bw’uburanga bwabo. 10.Lupita Nyongo Uyu mukobwa ukomoka muri Kenya yagiye atsindira ibihembo bitandukanye birimo ibya Oscar 2013 ndetse aba n’Umunyakenya wa mbere watwaye igihembo cya Academy Award of […]
Akamaro ko kunyonga n’uburyo bikorwa ku bashakanye
Abahanga mu byerekeye imibonano mpuzabitsina bakunda gukoresha amagambo y’impine: NYANYONI . Mu magambo arambuye: NYA : Nyara, NYO : Nyonga, NI : Niha A bagabo bakunda gusambana bakaba bavuga ngo umukobwa ni “NYANYONI” bivuze ko umukobwa ni unyara, akanyonga, akaniha. Ubundi abagabo benshi bavugako umugore utazi kunyonga abishya imibonano mpuzabitsina ndetse bakanongeraho ko kunyonga bifasha […]
Mu mafoto: Umurambo wa Bihozagara waraye ugejejwe i Kigali
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo umurambo wa nyakwigendera Jacques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda uturutse i Burundi aho aherutse gupfira muri gereza yari afungiyemo ashinjwa kuba intasi ya guverinoma y’u Rwanda. Nyuma yo kugezwa mu Rwanda nk’uko tubikesha The New Times umuryango wa nyakwigendera wasabye leta y’u Rwanda ndetse n’amahanga gufasha mu iperereza […]
Ambasaderi Nduhungirehe aranenga kuba hari abajenosideri benshi bakidegembya mu Bubiligi
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kabiri yasabye abategetsi b’u Bubiligi kongera inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Gushyiraho itegeko rihana ihakana rya jenoside yakorewe Abayahudi no guhitamo amagambo azajya ku rwibutso ku rwibutso ruri ahitwa Woluwe-Saint-Pierre. Ambasaderi Nduhungirehe kandi yanenze kuba hari abajenosideri benshi bakidegembya muri iki […]
RDC : ONG 5 zitewe impungenge n’ingabo zikomeje kwiyongera muri Katanga
Imiryango itanu iharanira uburenganzira bwa muntu iravuga ko itewe impungenge n’umubare w’ingabo ukomeje kwiyongera mu cyahoze ari intara ya Katanga. Izi ngabo zatangiye kongerwa muri aka gace kuva ku itariki ya 1 Mata 2016. Izi ngabo zikaba zirimo kuzana n’intwaro ziremereye zirimo, ibimodoka by’iminyururu bya gisirikare ( Char de combat), ibimodoka bya burende, amasanduku y’amasasu. […]
Inteko Ishinga Amategeko igiye kurushaho kwegera abaturage
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iravuga ko igiye kurushaho gushyira ingufu mu bikorwa byo kwegera abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ imishinga bigamije iterambere ryabo. Ibi abayobozi b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko babitangarije abanyamakuru mu kiganiro cyari kigamije kubamurikira ibikorwa byakozwe mu gihembwe cya mbere gisanzwe cya 2016. Perezida wa Sena Bernard […]
Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5
Umukobwa witwa Nyirabizeyimana Jeanne w’imyaka 27, wari umukozi ushinzwe isuku mu murenge Sacco Cyanika yo mu murenge wa Cyanika mu akarere ka Nyamagabe, ku itariki ya 4 Mata yatawe muri yombi akekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice (1.500.000F) muri iyo Sacco. Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yatangaje ko Nyirabizeyimana yemera […]
Gicumbi : 6 bari mu maboko y’ubutabera kubera ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Miyove hamwe n’abanyeshuri 5 biga muri iki kigo bari mu maboko y’ubutabera aho bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside. Iri tabwa muri yombi ryabo ryaje nyuma yo ku itariki ya 2 Werurwe 2016, ubwo muri iki kigo cy’amashuri cya Miyove giherereye mu murenge wa Miyove mu karere ka […]