RDC: Nyiri Gorilla Motel uri mu Rwanda arashinjwa gutegura ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Abasivili batandatu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiriro z’iki cyumweru bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwifatanya n’abagizi ba nabi no kwica umuyobozi wo muri Jomba n’abandi bantu babiri bari bagize komite ishinzwe umutekano muri Bunagana ho muri Kivu y’Amajyaruguru.

Urukiko rwa gisirikare muri Goma rwabahannye rwanafashe icyemezo cyo gufatira Gorilla Motel ya Bunagana ngo ubwo bwicanyi bwabereyemo. Mu rubanza, umwe mu bahamijwe ibyaha yasobanuye ko umuyobozi w’iyi motel kuri ubu ngo uri mu Rwanda yagize uruhare mu gutegura ubwo bwicanyi.

Muri rusange, abantu 25 nibo baburanishijwe n’urukiko rwa gisirikare rwari rwamanutse i Bunagana ahabereye ibyaha bitandukanye aho rwamaze iminsi 15 nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.

Une vue de la salle d'audience du tribunal militaire ce 29 avril 2011 _ Kinshasa, lors du proc_s des presum_s insurg_s Eniele

Muri aba 25 harimo n’abasirikare babiri bakatiwe urwo gupfa banirukanwa mu gisirikare bazira kwica umumotari ahitwa Rubare.

Abasivili batatu nabo bakatiwe urwo gupfa bazira kwifatanya n’abagizi ba nabi no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umupolisi umwe nawe yakatiwe igihano cy’urupfu azira kwica abantu bane bo mu muryango umwe ahitwa Tchengerero. Urukiko rukaba rwaranategetse ko yirukanwa mu gipolisi.

Uru rukiko kandi rwanaburanishije abandi basirikare babiri n’umupolisi rubahanisha gufungwa imyaka 15 n’imyaka 10 ku mupolisi bazira gusambanya ku ngufu abana. Aba nabo ngo birukanwe mu gisirikare n’igipolisi.

Major Borauzima, umugenzuzi wa Pariki Yisumbuye ya Rutshuru, yavuze ko urukiko rwa gisirikare rwanasanze rudafite ububasha bwo kuburanisha abana babiri bakurikiranweho kujya mu mitwe y’abagizi ba nabi.

Nubwo aba bantu bakatiwe igihano cy’urupfu, cyavunjwemo igifungo cya burundu kuko igihano cy’urupfu ngo kitagitangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *