Polisi y’u Rwanda yafashije mu igaruzwa ry’imitungo ya Dusabimana
Nyuma y’ibirego yikirego Dusabimana Claudine wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamufshije gusubirana’ imitungo ye irimo n’amafaranga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko Dusabimana yagejeje ikirego cye kuri Polisi asaba fashwa hagaruzwa imitungo ye […]
CĂ´te d'Ivoire: Abaturage biyibukije ingoma ya gikoroni bamwe batambagira umujyi bambaye ubusa -AMAFOTO
Mu gihe ubuhake n’ubukoroni byacitse muri Afurika, ibihugu byinshi bikabona ubwigenge, muri CĂ´te d’Ivoire ho hibutswe uko bimwe mu bihugu byakubititse muri icyo gihe binyuze mu iserukiramuco. Nk’uko amafoto abigaragaza iryo serukiramuco ryaranzwe n’amarushanwa yiganjemo imbyino gakondo, ikinamico ndetse n’umudiho, byose biganisha mu gihe cya gikoroni. Muri ibi birori, bamwe mu bangavu baranzwe no gutambuka […]
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
​Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kngerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha. Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu […]
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka CNDD FDD yarashwe ahita apfa
Phocas Bakaza, wari umukuru w’inama njyanama muri Komine Mutimbuzi, yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2016. Amakuru ava i Burundi, avuga ko abo bagizi ba nabi bamurashe ubwo bari bamusanze mu gace yari akunze kugoroberezamo ahita yitaba Imana. Mu gace ka Kajaga hafi yaho nyakwigendera yari atuye, ngo […]
Rusizi: Veterineri w'akarere afunzwe ashinjwa kunyereza amafaranga ya “Girinka-FARG”
Niyonsaba Oscar wari Veterineri w’akarere ka Rusizi yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi kandi byemezwa n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba, IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi ko Oscar afunze koko akurikiranweho amafaranga ya “Girinka-FARG”. Umuvugizi wa polisi avuga ko yafunzwe kuva kuri uyu […]
Abakora ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga basabwe kwirinda ruswa
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi arasaba abantu bakora ibizamini by’impushya z’agateganyo n’iby’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga kwirinda ruswa y’uburyo bwose. Aramenyesha abiyandikishije gukora ibyo bizamini bo mu ntara y’Uburasirazuba ,Uburengerazuba, no mu Majyepfo ko bizakorwa kuva ku itariki 14 Mata […]
Burundi: Muri Lac Tanganyika hafatiwemo ubwato bwuzuyemo intwaro
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo hagaragaye ubwato bwuzuyemo intwaro mu kiyaga cya Tanganyika bwerekeza ku cyambu cya Rumonge, bugafatwa n’ingabo zirwanira mu mazi (marines) maze abasirikare 2 bo mu rwego rwo hejura bategeka ko burekurwa. Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi akaba yaravuze ko impamvu bahagaritse ubwo bwato ari uko batari bamenyeshejwe impamvu y’ubwo bwato bwari […]
Pasiteri Mboro yatawe muri yombi azira amafaranga asarura mu bayoboke be
Komisiyo ishinzwe kurengera umuco,amadini n’indimi muri Afurika y’Epfo, yataye muri yombi Pasteri Paseka Motsoenenga uzwi ku izina rya Mboro, nyuma yo kwanga kugaragaza amafaranga akura mu bayoboke be. Thoko Xaluva-Mkhwanazi uhagarariye iyo Komisiyo, yavuze ko iyo Komisiyo yatangiye gushyiraho itsinda rishinzwe kugenzura igenamigambi ry’insengero zitandukanye mu rwego rwo kumenya imitungo abashumba bakura mu bayoboke nka […]
Ibyamamare 11 byapfuye bitunguranye mu ruhame
Mu gihe hari abapfa bamaze gusoza ibivi rimwe na rimwe bazize indwara cyangwa bashaje hari n’abandi bagiye bapfa imfu zitunguranye bakagwa ku rubyiniro cyangwa ahandi mu ruhame. 11.”Les” Harvey Uyu muririmbyi yapfuye ubwo yafataga indangururamajwi (Microphone) yari icometse ku mashanyarazi umuriro uramufata ahita yikubita hasi ashiramo umwuka imbere y’abafana mu mujyi wa Swansea mu mwaka […]
Israel yaryumyeho yanga kumena amabanga y’intwaro yagurishije n’abakoze jenoside mu Rwanda
Umunyamategeko Eitay Mack na Yair Auron w’umwalimu muri Kaminuza, bandikiye minisiteri y’ingabo ya Isiraheli bayisaba gutanga amakuru afatika y’intwaro yagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, kugeza ubu Urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu rwateye utwatsi ubu ubusabe. Aba bombi basabye ibisobanura iyi minisitiri, bavuga ko abaturage ba Israel bakeneye ubusobanuro bwimbitse niba koko Leta yabo […]
Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, Polisi y’u Rwanda yasubije umugabo w’umunyarwanda witwa Badege Sam imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulaki RAC 003 E yari yaribwe n’umushoferi we akayijyana Uganda. Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, washyikirije iyi modoka Badege, […]