Burundi: Umuyobozi mu ishyaka CNDD FDD yarashwe ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Phocas Bakaza, wari umukuru w’inama njyanama muri Komine Mutimbuzi, yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Mata 2016.
Amakuru ava i Burundi, avuga ko abo bagizi ba nabi bamurashe ubwo bari bamusanze mu gace yari akunze kugoroberezamo ahita yitaba Imana.
Mu gace ka Kajaga hafi yaho nyakwigendera yari atuye, ngo niho yiciwe mu gihe yari arimo kwisuganya ngo atahe.
Uyu mugabo yishwe nyuma y’uko kandi yari afite uruhare rukomeye mu gushyigikira ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, gusa ngo kugeza ubu abamurashe ntibaramenyekana
Ubusanzwe, ngo wasangaga ari we utanga inama muri Komine Mutimbuzi z’uburyo ishyaka ryazamuka mu ntera akaba ari n’umwe mu bari bashyigikiye bikomeye Perezida Nkurunziza.
Komite yabarizwagamo yatunguwe no kumva urupfu rwe, dore ko yari afitiwe ikizere nk’uko ibikorwa yakoraga byaba ibya Politike, n’imitungo byabigaragazaga.
Mu bikorwa yari amaze kugeraho, ngo yari afite n’akabari gakomeye hafi y’ikiyaga cya Tanganyika aho bakunze kwita Black and White.
Umwaka ushize abantu bicwa buhorobuhoro mu duce dutandukanye tw’igihugu, imvururu zikaba zaratangiye ubwo iri shyaka CNDD FDD ryatangaga Nkurunziza nk’umukandida kuri manda ye ya 3.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *