Ap.Ibrahim yemeza ko amavuta Gitwaza yabimikishije we na Mukabadege yabateye umwaku

Intumwa Bizimana Abraham yatangaje ko intandaro y’ibibazo afite no kuba agiye gutandukana n’umugore we Mukabadege Liliane ari amavuta Apotre Gitwaza yabimikishije. Iyi ntero yashimangiwe mu kiganiro Apotre Bizimana Ibrahim yagiranye na Bwiza.com, kuri uyu wa Gatatu taliki 05 Gicurasi 2016, aho yemezaga ko amavuta Gitwaza yakoresheje amusengera n’umugore we Liliane yabakururiye imivumo bakaba bagiye gutandukana. […]

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Ku itariki 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagiranye inama n’abamotari barenga 100 bakorera mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, ibasobanurira akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Ibyo babibwiwe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano […]

Major Richard Ndayizeye yatawe muri yombi azira urupfu rwa Général Kararuza

Umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Ngagara Major Richard Ndayizeye, yatawe muri yombi ari hamwe n’uwungirije umukuru wa polisi muri zone ya Gihosha, bafatiwe aho GĂ©nĂ©ral Kararuza n’umuryango we biciwe, bakaba bashinjwa urupfu ry’uwo muryango bakaba bagiye gufungirwa muri gereza nkuru ya Mpimba. Kugirango bafatwe bombi, amakuru yatanzwe na Major Gahungu nawe ufungiwe muri iyo gereza […]

Ibihugu 10 bitinyitse kubera ibitwaro bya kirimbuzi bitunze

Mu gihe ku isi ibihugu bitandukanye usanga byitaka ko bifite intwaro za kirimbuzi kurusha ibindi, hari ibizwi neza ko ari intavongerwa, nyuma yuko byagiye binabigaragaza mu ntambara zitandukanye. 1o.Syria Iki gihugu kizwiho kugira ibitwaro by’ubumara bwa iraniyumu, kikaba kinavugwaho gucumbikira imitwe y’iterabwoba irimo na ISIS. Perezida w’iki gihugu Bashar Al- Assad yemeye ko azatwika ibi […]

Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yifurije isabukuru nziza umugore we Tricia

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, ubwo Tricia umugore wa Tom Close yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, umugabo we yayimwifurije mu magambo akubiyemo byinshi bigaragaza umubano n’urukundo bafitanye mu rugo rwabo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yagize ati: ” Isabukuru nziza mukunzi w’ubuzima bwanjye ukaba na Mama w’umwana wanjye […]

Inama z'umukunzi we, zatumye agira umubyibuho umunyuze- REBA AMAFOTO

Patty Sanchez, ni umugore w’imyaka 52 ufite abana bane utangaje kubera Umubyibuho ukabije, uyu mugore yahamije ko abayeho neza agereranyije n’iminsi yashize. Uyu mugore ngo yagabanyije umubyibuho bitewe n’inama z’umukunzi we, nyuma baje gutandukana bituma anahindura indyo ariko bikomeza kumufasha nubundi ibiro bye birushaho kugabanyuka ndetse n’ubuzima burushaho kuba bwiza. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize […]

Abanyarwanda barasabwa guharanira ko amateka yazagaragaza urukundo n'ubufatanye

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne arasaba abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abanyarubavu guharanira ko n’ubwo amateka azagaragaza ubugwari bw’abakoze Genocide yazanagaragaza urukundo n’ububatanye nk’ibyaranze abanyarwanda nyuma yayo. Ibi yabibasabye ku ya 30 Mata 2016 ubwo hibukwaga inzirakarengane zaguye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi by’umwihariko izishyinguye mu Urwibutso rwa Komini Rouge. Nk’ uko Minisitiri Uwacu […]

Col Jean Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi yitabye Imana

Mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru ko ubuzima bwa Col Jean Baptiste Bagaza buri mu marembera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2016, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (06:30) ngo nibwo yashizemo umwuka. Aya makuru kandi yemejwe na Leta y’u Burundi, aho Will Nyamitwe, umuvugizi muri […]

Muhanga: Indiri z’abahebyi, abihazi n’abanyogosi zasenywe

Mu kagari ka Nsanga umurenge wa Rugendabari niho aba baturage biyise amazina y’ibihazi, abanyogosi, ndetse n’abahebyi bangije umugezi n’umusozi urimo amabuye y’agaciro, aba baturage bavuga ko aba babikora ku manywa y’ihangu abaturage n’inzego z’ibanze guhera ku midugudu babireba ariko bagatinya kubahagarika. Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa mata, inzego z’Akarere zitandukanye n’abaturage bo mu kgari […]

Abatuye muri Rutsiro bakanguriwe kutangiza ibidukikije

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, Superintendent of Police (SP), Jean Baptiste Mutabazi yakanguriye abagatuyemo kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kwangiza ibidukikije. Ibi yabibasabye mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro yagiranye n’abatuye mu murenge wa Manihira bagera ku 3000, ikiganiro yagiranye na bo kikaba cyarabereye mu kagari ka Muyira. […]