Mu magambo yuje urukundo, Tom Close yifurije isabukuru nziza umugore we Tricia

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016, ubwo Tricia umugore wa Tom Close yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, umugabo we yayimwifurije mu magambo akubiyemo byinshi bigaragaza umubano n’urukundo bafitanye mu rugo rwabo.
tom
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tom Close yagize ati: ” Isabukuru nziza mukunzi w’ubuzima bwanjye ukaba na Mama w’umwana wanjye nkwifurije ko ahazaza hawe harangwa n’ibyishimo. njye n’umukobwa wawe turagukunda cyane kandi twagiriwe ubuntu kuba tugufite mu buzima bwacu. Ni umugisha kukugira mu buzima bwacu bwa buri munsi,twifuza kuzabana nawe iminsi yose dusigaranye. Isabukuru nziza! “.
Tom-Tricia-imfura
Ku wa 30 Ugushyingo 2013, nibwo Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close yashyingiranwe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana, ubukwe bwabo bubera urugero abandi bahanzi.
Nyuma y’amezi 9 barushinze, nibwo bibarutse umwana w’umukobwa ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2014, ubu urugo rwabo rukaba rukomeje kugaragaramo urukundo nk’uko nabo ubwabo babyigaragariza ku mbuga nkoranyambuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *