Col Jean Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru yari amaze iminsi acicikana mu bitangazamakuru ko ubuzima bwa Col Jean Baptiste Bagaza buri mu marembera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2016, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo (06:30) ngo nibwo yashizemo umwuka.
Aya makuru kandi yemejwe na Leta y’u Burundi, aho Will Nyamitwe, umuvugizi muri Perezidansi i Burundi yagize ati: “ Byemejwe, uwahoze ari Perezida w’u Burundi,Col Jean Baptiste Bagaza yapfiriye Belgique mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2016, ni senateri w’ibihe byose” .
bagaza
Muri iyi minsi ishize byavuzwe kenshi ko Col Bagaza yaba yitabye Imana ariko byagiye bimenyekana ko byari ibinyoma, ariko ikidashidikanywaho ni uko yari mu bitaro mu Bubiligi ameze nabi igihe ayo magambo yatangazwaga.
Col Jean Baptiste Bagaza yavukiye mu ntara ya Bururi mu 1946, yitabye Imana yari umusenateri ndetse yari yarashinze n’ishyaka ryitwa PARENA kuva mu 1994.
Yayoboye u Burundi kuva mu 1976 amaze guhirika ubutegetsi bwa Michel Micombero kugeza mu 1987 ubwo yahiritswe ku butegetsi na Major Pierre Buyoya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *