Ana Cheri akomeje kwigwizaho abafana kubera amafoto agaragaza ubwambure- REBA AMAFOTO

Umunyamideli Cheri Ana, ukomoka muri Leta ya Calfornia, umukobwa udaterwa isoni no kwereka buri wese uko ateye, yemeza ko abibonamo umusaruro ndetse ubu anakomeje kwigwizaho abafana ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo kubona ko nta pfunwe atewe n’ uburyo ateye, uyu mukobwa ngo yahisemo kubisangiza abakunzi be ku mbuga akoresha zose benshi bahambya ko ahembera ubusambanyi. […]

Nyaruguru: Umurenge urashinjwa gutuma koperative ihangikwa imashini none yafunze imiryango

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruheru bwatumye Koperative ‘Jya mbere Mubyeyi’ ihagarika ibikorwa byayo byo gukusanya no gutunganya umusaruro w’ibigori, nyuma y’aho ihangitswe kimwe mu bigize ibyuma byakoreshwaga, ikagurirwa igifite agaciro k’amafaranga 20.000 kandi yaratumije icya 300,000. Abagore 30, ni bo batangiye ari itsinda, mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, buri wese yizigama amafaranga 200, nyuma […]

Kenya: Abaturage batavuga rumwe na Leta bakubiswe nk’izakabwana-Amafoto

Mu gihe ishyaka ritavuga rumwe na Leta muri Kenya, CORD risaba ko itegekonshinga ryavugururwa imyaka ya manda za Perezida ikagabanywa , byatumye abapolisi babigabamo bakomeretsa benshi. Ku munsi w’ejo taliki 16 Gicurasi, nibwo abaturage basaga 200 bigabije umuhanda bamagana ubutegetsi ngo hahindurwe itegekonshinga Perezida ajye ayobora imyaka mike. Ibyo byatumye polisi irasa mu kirere ndetse […]

Ntawe tuzemerera kudusubiza inyuma- Perezida Kagame

Ubwo yasuraga abaturage bo mu karere ka karongi mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yabatangarije ko nta cyagerwaho nta mutekano uhari by’umwihariko ko ikigamijwe ari iterambere. Aganira n’imbaga y’abaturage, Perezida Kagame yasabye abaturage b’i Karongi gukora ibibateza imbere, ari nako barushaho kugera ku bindi byinshi birenze ibifitwe. […]

Uwahoze akorera CIA yasobanuye uko yagize uruhare mu ifungwa rya Mandela mu 1962

Uwahoze ari umukozi wa CIA yemereye umuhanga mu gutunganya filimi w’Umwongereza, John Irvin ko yagize uruhare mu itabwa muri yombi rya Nelson Mandela mu 1962, aho yagendaga amenyesha igipolisi cya Afurika y’Epfo urujya n’uruza rwa Mandela rwose nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru gishize na Sunday Times. Uyu munyamerika witwa Donald Rickard icyo gihe yari yungirije […]

Igihano cyahawe Berinkindi kiragaragaza ko abakoze jenoside bihishe batazihisha ubuziraherezo – CNLG

Icyemezo cy’Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Sweden, cyo gukatira igifungo cya burundu Umunyarwanda wari ukurikiranweho gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ikimenyetso kigaragaza ko abagize uruhare muri jenoside bahunze ubutabera batazihisha ubuziraherezo. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana nyuma yo gukatirwa […]

Libya ishobora kugurumanamo umuriro uruta uwahitanye Col Muammar Gaddafi

Nyuma y’urupfu rwa Gaddafi, Libya yaranzwe n’imvururu, none bikaba bigiye gutizwa umurindi na bimwe mu bihugu bikomeye aho bigiye gutera iki gihugu inkunga y’intwaro ngo cyivune abo mu ishyaka ryigize nka Islamic State. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe mu bihugu byiteguye gutanga iyo nkunga, basaba ko ingingo yabuzaga ibihugu kugurisha Libya intwaro yakwirengagizwa, bityo […]

Perezida Nkurunziza ngo nta burenganzira afite bwo kubabarira Gen Niyombare na bagenzi be

Umwaka umwe urashize Gen Niyombare na bagenzi be bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi bikabananira bagahunga igihugu, mu gihe benshi bibaza niba batahuka bagahabwa imbabazi, ngo Nkurunziza ubwe nta burenganzira afite bwo kubababarira. Ibi ni ibyatangajwe na Willy Nyamwitwe, umuvugizi muri Perezidansi y’u Burundi, aho avuga ko igihugu atari icya perezida ndetse ko […]

Ishyamba si ryeru hagati ya David Cameron na Donald Trump

Donald Trump, umukandida w’ishyaka ry’abarepubulike ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ashobora kuzagira umubano utari mwiza na Ministiri w’Intebe w’ u Bwongereza David Cameron, nyuma y’amagambo yamuvuzweho. Cameron aherutse kuvuga ko imvugo ya Trump yo kubuza abayisilamu kugendera Amerika aramutse atowe, ari imvugo y’amacakubili yuzuyemo amakosa n’ubucucu. Mu kiganiro […]

Ruhango: Abayoboke ba Isilamu bakanguriwe kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Francis Nkwaya yasabye abayoboke b’idini ya Isilamu barenga 250 bo mu murenge wa Ruhango, ho mu karere ka Ruhango kugira uruhare mu gusigasira umutekano. Ibi yabibasabiye mu nama yagiranye na bo mu kagari ka Nyamagana ku itariki 16 Gicurasi. ACP Nkwaya yababwiye […]