Umunyamideli Cheri Ana, ukomoka muri Leta ya Calfornia, umukobwa udaterwa isoni no kwereka buri wese uko ateye, yemeza ko abibonamo umusaruro ndetse ubu anakomeje kwigwizaho abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ko nta pfunwe atewe n’ uburyo ateye, uyu mukobwa ngo yahisemo kubisangiza abakunzi be ku mbuga akoresha zose benshi bahambya ko ahembera ubusambanyi.

Ibi bikorwa byo gushyira ku Karubanda imiterere y’umubiri we,ngo abibonamo inyungu nk’uko yabitangarije EgotasticallStar, avuga ko bimukururira abakunda ibyo akora aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 6 ku rukuta rwe rwa Instagram.

Si amafoto gusa akoresha yikururira abafana, kuko n’amagambo asimburanya kuri izo mbuga usanga asa n’utera amatsiko ku bijyanye n’imiterere y’umubiri we.

Cherie asanzwe azwi mu mwuga wo kwerekana imideli by’umwihariko akaba akorana na sosiyeti zicuruza imyambaro mu kwamamaza nk’uko binagaragara ku mafoto.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com
Â


