Min.w’Intebe yikomye abahanura ibihuha n’abazana amacakubiri
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi mu umuhango wo kwimika Musenyeri Anaclet yagarutse ku ba nyamadini bahanura ibinyoma ndetse bakagenda bakwiza impuha abasaba kwihana. Minisitiri w’intebe yasabye Abayobora Amadini n’Amatorero gushishikariza abayoboke babo bakirangwa n’ibitekerezo bibi byo gusenya no guhemuka hamwe no kurenganyako bakwiye gutana n’ibyo bitekerezo, bakayoboka inzira y’Imana, ari nayo nzira y’imiyoborere myiza, irangwa n’ibikorwa […]
Ubukene buri mu itangazamakuru ryo mu Rwanda buhatse iki? ngo hari kimwe Leta yirengagiza
N’ubwo bivugwa ko ubukene buri mu itangazamakuru bukomeje gushakirwa umuti ari nako hatangwa amahugurwa menshi ku banyamakuru nyamara usanga inzira ikiri ndende. *Ubukene burahari mu binyamakuru cyane mu byigenga *Ibinyamakuru bimwe birimo gufunga Imiryango *Ntidukeneye amahugurwa ahubwo dukeneye amafaranga *Hagiye gukorwa ubuvugizi mu bigo bya Leta na za Minisiteri Ibi ni bimwe mu byagiye bigarukwaho […]
Canada: Abari biteguye gusebya perezida Kagame baburijwemo n’abamushyigikiye
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, Abanyarwanda bo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal bibumbiye mu ishyaka Amahoro Iwacu bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kagame n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abandi banyarwanda benshi kubarusha bahagurutse bo bereka amahanga ko bashyigikiye perezida wabo ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Alain Patrick Ndengera ukuriye Diaspora Nyarwanda […]
Uganda: Umugore w’umusirikare yajyanye Gen. Muhoozi mu rukiko
Umugore wo muri Uganda yasabye Urukiko Rukuru gusaba umuyobozi wa Special Forces kumuha umugabo we ngo wafunzwe azira kugerageza kujya gukorera Umuryango w’Abibumbye. Mu kirego cye yatanze kuri uyu wa Gatanu ushize, Margaret Nabagesera, yasabye ko abantu bagomba gusobanura ibi ari ukuriye Special Forces muri Kasenyi, umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, umugaba mukuru wa Spacial […]
Benshi bakekwaho uruhare muri jenoside barakidegembya mu Burayi — Ubushinjacyaha
Abashinjacyaha bo mu Rwanda barasaba ibindi bihugu by’i Burayi kuburanisha ubwabo abakekwaho gusiga bagize uruhare muri Jenoisde yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe bidashoboye kubohereza mu Rwanda ngo baburanishwe. Ibi aba bashinjacyaha bakaba babitangaza nyuma y’iminsi mike urukiko rwo muri Sweden rufashe icyemezo cyo kuburanisha Umunyarwanda wari warahahungiye ndetse rukamukatira igifungo cya burundu […]
Mu 2018 nta Munyarwanda uzaba akimurikisha agatadowa
u Rwanda nka kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, rukomeje gufata ingamba zo kurandura ubukene, zimwe muri izo ngamba harimo ko mu 2018 nta Munyarwanda uzaba agikoresha itara gakondo(agatadowa.) Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James kuri iki cyumweru taliki 22 Gicurasi 2016, aho yashimangiye ko u Rwanda rukomeje intego rwihaye yo gutuza Abanyarwanda […]
RDC: Ingabo za Congo zivuganye abapolisi batatu ba Uganda
Abapolisi batatu bo uri Uganda bishwe abandi babiri barakomereka bikomeye nyuma y’imirwano yabahuje n’igisirikare cyo mu mazi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano yabereye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku nkengero z’Ikiyaga Albert muri Ituri nk’uko umuyobozi wungirije w’ingabo muri Ituri avuga, ngo yadutse nyuma y’aho abarobyi bo muri iki kiyaga bamenyeshaga ingabo […]
Kirehe: Ushinzwe imyitwarire y’abamotari afunzwe akekwaho kwaka ruswa no kwiha ububasha
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe ifunze umwe mu bashinzwe imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere witwa Ngayaberura Jean Claude kubera gukekwaho kwiha ububasha akora inshingano zigenewe ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda agamije kuriganya no kwaka amafaranga abakora uyu mwuga. Uyu mugabo akurikiranyweho gusaba […]