Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, Abanyarwanda bo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Montreal bibumbiye mu ishyaka Amahoro Iwacu bari bateguye imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kagame n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abandi banyarwanda benshi kubarusha bahagurutse bo bereka amahanga ko bashyigikiye perezida wabo ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.


Alain Patrick Ndengera ukuriye Diaspora Nyarwanda ya Canada muri Montreal avuga ko bakoze urugendo rw’amahoro rugamije kwamagana abantu bimirije imbere amacakubiri ngo bari bateguye igikorwa cy’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda, aho avuga ko bageze aho aba bari bateganyirije kwamagana ubutegetsi bw’u Rwanda bagasanga hari abantu batanu gusa.

Ndengera avuga ko umubare w’abari baje kwereka amahanga ko bashyigikiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi banga amacakubiri, wari munini kurusha abari biteguye kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw’u Rwanda.


Irebere Video hano:
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=FjY4wpiBRks]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


