Algentine: Amaze imyaka 40 yibera mu buvumo ahatagera izuba

Umugabo ukomoka muri Argentine w’imyaka 79 Pedro Luca amaze imyaka 40 yibera mu buvumo buhererye mu majyaruguru ya Algentine. Iyi myaka yayimaze yibera mu nda y’umusozi uherereye mu ntara ya Tacuman,igihe yumvaga ashonje yafataga imbunda yari yari njiranye mu buvumo akajya guhiga igihe kigera ku masaha atatu ahegereye umusozi yararagamo. Igihe yumvaga anyotewe bikabije yinyweraga […]

Bakubiswe iz’akabwana bazira kwica itegeko rya Sheria

Imiryango itatu yo mu gihugu cya Indonesiya yahawe igihano cyo gukubitirwa imbere y’umusigiti basengeramo nk’igihano nyuma yuko bafashwe bateretana kandi bitemewe mbere yo gusezeranywa byemewe n’amategeko y’iki gihugu kigendera ku mategeko ya sheria. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Icyaha cy’uwafashwe ateretana ari umuyoboke w’idini ya Islamu ahanishwa igihano cyo gukubitirwa imbere ya bagenzi be nk’uko byagendekeye iyi miryango […]

Bebe Cool yahishuye imwe mu mpamvu yanga Bob Wine urunuka

Abahanzi b’ibyamamare muri Uganda Bebe Cool na Bob Wine, nyuma yo guhora barebana ayingwe, kuri ubu Bebe Cool yahamije ko amwanga koko byukuri . Vuba aha nibwo Bebe Cool yashimangiye ku mugaragaro ko yanga Bob Wine ndetse akaba atazanamushyigikira mu bikorwa arimo byo kwiyamamariza kuba mu Nteko Ishingamategeko ya Uganda. Ibi yabitangaje ubwo yumvikanaga kuri […]

Indege y’ Uburusiya yarasiwe muri Syria abayirimo bose barapfa

Indege y’igihugu cy’uburusiya yo mu bwoko bwa kajugujugu ya Mi-8 yarasiwe mu gihugu cya Syiria mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kanama 2016 abayirimo batanu bahasiga ubuzima. Iyi ndege yarasiwe mu ntara ya Idlib ubwo yagarukaga ku birindiro by’ingabo z’abarusiya muri iki gihugu ivuye gutanga ibintu ku baturage baherereye Aleppo. Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yemeje […]

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda batawe muri yombi n’ubutasi bw’Uburundi

Abanyeshuri 4 bafashwe kuwa 26 Nyakanga 2016, bakaba bazwi ku mazina ya Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Matthias Mbarushimana n’undi witwa Joachim. Abatangabuhamya babonye itabwa muri yombi ry’aba basore bemeza ko uwari ugambiriwe ari umunyeshuri wo muri kaminuza ya Ngozi ufite inkomoko mu gihugu cy’u Rwanda. Aba batangabuhamya batangaje ko aba basore bafashwe ubwo batahaga mu […]

Nyuma y’Imyaka 16 bitwa Herumoni bahawe izina rishya Havilah(Igihugu cyuzuye zahabu)

Korale Herumoni yari imaze imyaka 16 yitwa iri izina, yamaze kurisezera yitwa Havilah rizatuma izatandukana nokuyitiranya nizindi . Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga niho Korale yari isanzwe yitwa Herumoni yo muri ADEPR Kumukenye muri Paruwasi ya Gasave yabonye izina rishya Havilah (rigaragara mu itangiriro 2:11-13) bisobanura mu gihugu gihishwemo ubutunzi bwinshi bwa Zahabu. […]

Papa Francis yamanuye Pele na Maradona azamura Lionel Messi

Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yahishuye ko umukinnyi mwiza ku isi ari Lionel Messi naho Pele na Maradona bakanyujijeho mu bihe byahise ngo bari hasi ye Ibi Papa yabitangaje mu ruzinduko rutagatifu yagiriye mu gihugu cya Poland akanifatanya n’abakirisitu ba kiriziya Gatolika mu isengesho n’urubyiruko bishimira uruhare rugira mu kuzamura imyizerere muri rubanda. Uyu […]

Nijeriya: perezida yafashe ingamba zo guhangana n’isesagura ry’umutungo

Mu rwego rwo guhangana n’isesagura ry’amafaranga mu gihugu cya Nijeriya, perezida w’iki gihugu Muhamadou Buhari yamaze kwemeza itegeko rihana umuntu wese utanga impano z’ibikapu, imipira n’ibindi byanditseho amagambo y’urwibutso mu minsi mikuru yashyizwemo amafaranga na leta. Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’igenamigambi kuwa 31 Nyakanga 2016 ryemejwe na perezida w’iki gihugu rikaba rigamije guhangana n’abasesagura […]

Kurya cyane byatumye Michael Scofield uzwi muri Prison yibohora agahinda gakomeye

Wentworth Miller uzwi nka Michael Scofied akaba yaramenyekanye muri Filime y’uruhererekane yakunzwe cyane “Prison Break, yari amaze iminsi akubwe n’agahinda gakomeye gatuma yigunga kugeza ubwo kamuganisha ku kurya cyane birenze urugero. Mu gihe abandi bakubwa n’agahinda bashaka kwiyahura ndetse abandi bakiyahuza ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi cyane mu rwego rwo kwiyibagiza ibibazo bahuye nabyo,uyu musore […]

Yamanutse metero 7.600 agwa murushundura ari mutaraga

Umunyamerika Luke Aikins yaciye agahigo mu mateka y’ingendo zikorerwa mu kirere ubwo yamanukaga muri Metero ibihumbi 7.600 atiyambaje umutaka,aza kugwa mu rushundura mu kibaya cya Simi muri California. Bwa mbere mu mateka y’abamanuka mu kirere bakoresheje umutaka,Luke Aikins yamanutse nta wo afite,ahareshya na Kirometero 193 urugendo yakoze iminota 2,aba yikubise murushundura rwari hafi aho mu […]

Abanyarwanda bafashije mu iyubakwa rya Kigali Convention Centre bararira ayo kwarika

Abakoze imirimo y’ubwubatsi ku nyubako yakiriye inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda ku nshuro ya 27 mu kwezi gushize, Kigali Convention Centre; baratakambira inzego zitandukanye ngo zibafashe kurenganurwa mu cyo bita ihohoterwa bagiriwe na kampani yo muri Turukiya yitwa Summa yubatse iyi nzu. Kuwa gatatu w’icyumweru gishize abakozi 266 bateraniye ku biro bya […]

Donald Trump yashimagije ubwambure bw’umugore we – AMAFOTO

Donald Trump wiyamamariza kuzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimagije ubwambure bw’umugore we Melania Trump nyuma y’uko amafoto ye yambaye ubusa yacicikanye mu bitangazamakuru. Mu gushimagiza ubwambure n’ikimero by’umugore we, Donald Trump yagize ati” Melania yari umunyamideli uhiriwe cyane kandi yifotoje kenshi anajya ku binyamakuru byinshi. Amafoto nkariya mu binyamakuru by’iburayi arakundwa cyane.” Amafoto agaragaza […]

Mu burasirazuba hamuritswe igishushanyo mbonera cy'ubukerarugendo

Impuguke z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’Ubucyerarugendo mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda. Iki gishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo cyamuritswe mu cyumweru gishize kigaragaza ibikorwa bitandukanye byakorerwamo Ubukerarugendo biri mu Turere tugize iyi Ntara. Gisagara Kalim, umwe mu bari mu itsinda ryateguye iki gishushanyo mbonera […]

Netanyahu arashinja u Bufaransa gushyigikira amashyirahamwe atifuza kubaho kwa Israel

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benyamin Netanyahu yanenze guverinoma y’u Bufaransa ayishinja gushyigikira amashyirahamwe atemera kubaho kwa Israel agenda ashishikariza abantu kugirira Israel nabi. U Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu Burayi bashyigikiye amashyirahamwe arwanya Israel. Ibi bikaba byatangarijwe mu nama ya buri cyumweru ya guverinoma ya Israel na Minisitiri w’intebe, Benyamin Netanyahu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Yatangaje ko […]

Umutekano n’isuku ni magirirane kugira ngo umuntu abashe gutanga serivisi nziza – IP Nzabonimpa

Polisi y’u Rwanda yasabye abavuga rikumvikana bo mu karere ka Gasabo n’abagatuyemo muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwimakaza isuku, ibi bikaba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ubu butumwa bukurikira igikorwa cy’ubukangurambaga bw’amezi atandatu ku mutekano n’isuku bwatangijwe mu ntangiro z’Ukwakira uyu mwaka ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda […]